00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwandakazi bane bashyizwe ku rutonde rw’abagore 100 bavuga rikumvikana muri Afurika

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 3 November 2022 saa 07:56
Yasuwe :

Abanyarwandakazi bane barimo Louise Mushikiwabo, Dr Agnes Kalibata, Monique Nsanzabaganwa na Minisitiri Ingabire Paula bashyizwe ku rutonde abagore 100 bavuga rikijyana muri Afurika ku rutonde rw’Ikigo nyafurika, Avance Media.

Uru rutonde rwasohotse ku wa 1 Ugushyingo 2022 ruriho Abanyafurikakazi bava mu bihugu 63 bari mu nzego zitandukanye zirimo dipolomasi, politiki, abikorera, ubucuruzi ,imyidagaduro n’ibindi.

Ni urutonde rukozwe ku nshuro ya 4 mu rwego rwo kwishimira Abanyafurikakazi bari mu nzego zitandukaye bakaba ari icyitegererezo ku rubyiruko rw’ejo hazaza.

Iki kigo cya Avance Media kivuga ko gishyira umuntu kuri uru rutonde gishingiye ku bintu bitandukanye birimo umuhate we mu gusangira n’abandi ubumenyi afite, kwitinyuka agatera intambwe ijya mbere, kuba imbere mu ifatwa ry’ibyemezo n’ibindi.

Uru rutonde ruriho abakuru bibihugu babiri, ba visi Perezida na ba minisitiri b’intebe batanu.

Abakuru b’ibihugu bari kuri uru rutonde barimo Sahle-Work Zewde uyobora Ethiopia na Samia Suluhu Hassan uyobora Tanzania.

Ba visi perezida bari kuri uru rutonde barimo Jessica Alupo wa Uganda, Jewel Taylor wa Liberia, Mariam Chabi Talata wa Zambia, Mutale Nalumango wa Zambia , Rebecca Nyandeng De Mabior wa Sudani y’Epfo.

Abanyarwandakazi bagaragara kuri uru rutonde

Louise Mushikiwabo

Louise Mushikiwabo ni Umuyobozi w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, OIF. Ni inshingano yatangiye muri Mutarama 2019 nyuma yo gutorwa mu Ukwakira 2018 ashyigikiwe n’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Yabaye Minisiteri y’Itangazamakuru, kuva kuwa 7 Werurwe 2008, umwanya yavuyeho mu Ukuboza 2009 agizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’Umuvugizi wa Guverinoma.

Mu 2014, yahawe igihembo cya ‘Outstanding Humanitarian Award’ cyatanzwe na Kaminuza yo muri Amerika, American University’s School of International Studies.

Muri uwo mwaka nanone Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) yamushyize ku mwanya wa Gatatu mu bagore bakomeye muri Afurika.

Dr Agnes Kalibata

Ni umwe mu bantu babaye abaminisitiri b’ubuhinzi b’icyitegererezo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara kuva mu 2008 kugeza mu 2014.

Mu 2012 yahawe igihembo cyitwaga Yara Prize ubu cyahindutse Africa Food Prize gihabwa umuntu cyangwa ikigo kiri kuzana impinduka mu iterambere ry’ubuhinzi bwa Afurika.

Mu 2019 umuryango w’Abanyamerika wita ku bumenyi (National Academy for Sciences, NAS), wamuhaye umudali w’ishimwe kubera guteza imbere abaturage abinyujije mu buhinzi bugezweho ku mugabane wa Afurika.

Ubu Dr Agnes Kalibata ni Umuyobozi w’Umuryango Nyafurika uharanira guteza imbere ubuhinzi (AGRA).

Ingabire Paula

Ni umunyarwandakazi w’inzobere mu by’ikoranabuhanga ndetse n’umunyapolitiki, ubu ni Minisitiri w’ikoranabuhanga n’itumanaho no guhanga udushya.

Ingabire Paula mbere y’uko aba minisitiri, yari Umuyobozi wa Kigali Innovation City. Mbere y’ibyo, yari afite umwanya w’umuyobozi wa ICT mu Nama ishinzwe iterambere ry’u Rwanda.’

Dr Monique Nsanzabaganwa

Ni impuguke mu bukungu akaba n’umunyapolitiki; yabaye guverineri wungirije wa Banki nkuru y’ u Rwanda kuva muri Gicurasi 2011, mbere yaho yari Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda.

Ubu ni Umuyobozi Wungurije wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe icyicaro cyawo kikaba i Addis Ababa muri Ethiopia.

Abandi bari kuri uru rutonde barimo umuhanzikazi Tems uhagaze neza muri iyi minsi mu ruhando rwa muziki ku Isi, Umunyarwenya Anne Kansiime, Tiwa Savage, Ayra Starr, Dentaa Amoateng , Sinach n’abandi.

Ibihugu biza imbere mu kugira umubare munini kuri uru rutonde birimo Nigeria (18), Kenya (10), Ghana (7), Senegal(6), Tanzania(5) n’u Rwanda rufitemo bane.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .