00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanye-Congo baba mu Rwanda bashimye uko babaniwe, basaba imbaraga mu kuzahura umubano

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 November 2022 saa 07:10
Yasuwe :

Umuryango w’Abanye-Congo baba mu Rwanda washimye uko ukomeje kubanirwa na bagenzi babo muri iki gihugu, usaba ko igitotsi kiri mu mubano w’ibihugu byombi cyagukurwamo, abaturage bagakomeza umubano w’ubuvandimwe bafitanye.

Ni ubutumwa batanze mu gihe hakomeje umwuka mubi hagati y’u Rwanda na RDC, ndetse icyo gihugu giheruka kwirukana Ambasaderi w’u Rwanda i Kinshasa, kinahamagaza Charge d’Affaires wacyo i Kigali.

Mu butumwa bwasinyweho n’Umuyobozi wa Diaspora y’Abanye-Congo baba mu Rwanda, Dr Awazi Bohwa Raymond, yavuze ko bashima Abanyarwanda ko, "bitandukanye n’ubuzima umuryango w’Abanyarwada ubayemo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakomeje kutubanira neza."

Uyu muryago uzwi nka DCR-ONG, watangaje ko uhangayikishijwe bikomeye n’umwuka mubi ukomeje kwiyongera hagati ya RDC n’u Rwanda, ibihugu ubusanzwe by’abavandimwe.

Ukomeza usaba "abayobozi b’ibihugu byombi gukora ibishoboka mu kuwuhosha mu nyungu z’ikirenga z’abaturage."

Banasabye ko habaho ibiganiro bijya mu mizi y’ibibazo byakomeje guteza uyu mwuka mubi.

DR Awazi yakomeje ati "Bityo, Umuryago w’abanye-Congo baba mu Rwanda urasaba abanye-Congo n’abanyarwanda bose guca ukubiri n‘ibihugabanya umutekano w’ibihugu byombi, bagakomeza inzira y’ubuvandimwe nyabwo bushigiye kuri kamere dusagiye k’Abanyafurika, bagashyira imbere ibiganiro n’icyizere hagati yabo, mu nyungu za bose."

Yavuze ko bifuza kubona Abanyarwanda n’Abanye-Congo babana mu mahoro, mu Rwanda no muri RDC.

Yakomeje ati "Diaspora y’abanye-Congo baba mu Rwada ishimira ubuyobozi bw’u Rwanda ku ituze, kutwakira neza n’amahirwe bukomeza gutanga butitaye ku mubano mubi bufitanye na Repubulika ya Demokarasi ya Congo."

Uyu muryango kandi washimangiye ko ushyigikiye ibiganiro bya Nairobi na Luanda, usaba ko imyanzuro ifatwa yashyirwa mu bikorwa hagamijwe kugarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC.

Umuyobozi wa DCR-ONG, Dr Awazi Bohwa Raymond, yasabye umubano mubi na RDC ushakirwa umuti
Abanye-Congo baba mu Rwanda bashimye uko babaniwe n'Abanyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .