00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akunda koga, gusenga no gutembera - Ubuzima bwo hanze y’akazi bwa Minisitiri Bayisenge wakabije inzozi zo kuba ’Docteur’

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 19 August 2021 saa 06:39
Yasuwe :

Mbere ya Gashyantare 2020, abantu bari bazi Bayisenge Jeannette ni bake ariko uyu munsi, uyu mubyeyi w’abana batatu afite inshingano zikomeye zirenze izo yari asanzwemo nk’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, kuko ashinzwe gushyira mu bikorwa politiki zigamije guteza imbere umuryango nyarwanda. Ni inshingano amaranye iminsi 540.

Ibyo akora ntabwo bitandukanye cyane n’ibyo yize n’ibyo yakozemo ubushakashatsi bwinshi. Iyo ugiye ku mbuga zishyirwaho ubushakashatsi, urugero nka researchgate, ubonaho uburenga 15 yakoze, yaba ubuvuga ku iterambere ry’abagore, uburenganzira bahabwa ku butaka, ubuvuga ku rubyiruko, ku buzima bwo mu cyaro n’ibindi.

Yakuze ari umuhanga mu ishuri, inzozi ze ari ukwiga akaminuza ku buryo aba-docteur. Ubu yarazikabije ahubwo kuko afite impamyabumenyi y’ikirenga ibona umugabo igasiba undi.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yagarutse ku buzima bwe nyuma y’akazi atunyuriramo urugendo yakoze kugira ngo agere ku nzozi ze, icyo yishimira, umuntu afata nk’icyitegererezo ndetse n’umurage yifuza kuzasiga ku Isi.

Dr. Bayisenge ni umubyeyi w’abana batatu b’abahungu, iyo muganira ubona ari umubyeyi ucecetse ariko w’umuhanga mu byo avuga, kandi ugira akanyamuneza kuko nta minota ibiri ishira atamwenyuye uretse gusa iyo avuga ibijyanye n’akazi.

Mbere y’uko aba minisitiri muri MIGEPROF yari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda yigisha amasomo ajyanye n’uburinganire, umwuga yamazemo igihe kirekire kuko yawutangiye mu 2004 nyuma y’igihe gito arangije muri iyi kaminuza kuko yayizemo kuva mu 1999 kugeza mu 2003 yiga ibijyanye n’imirimo rusange, ‘Social Work.’

Bimwe mu byatumye agana umwuga w’ubwarimu, avuga ko ari uko yashakaga kuziga akagera ku rwego rwa Docteur cyane ko icyo gihe mu 2004-2005 mu Rwanda abari bafite Doctorat batageraga ku 25.000.

Ati “Nkura numvaga nshaka kwiga nk’aba Docteur, sinavukaga wenda mu muryango w’abantu bize cyane ariko numvaga nshaka kwiga, numvaga nshaka kwiga nkazagera kuri rwego rwa Docteur. Kugira ngo mbigereho rero niyo mpamvu nagiye gukora muri Kaminuza.”

Yize ari umuhanga, bamwe kera mu ishuri bitaga “ibimene” ku buryo atajyaga arenga umwanya wa kabiri.

Ati “Ntabwo nigeze ndenga umwanya wa kabiri kuva natangira amashuri yaba abanza n’ayisumbuye, bituma njya no muri Kaminuza. Kuko nari muhanga ndavuga nti reka nsabe n’akazi ko kwigisha muri kaminuza ariko intumbero yari uko nzi ko iyo ubaye umwarimu wa Kaminuza uba usabwa kwiga kugira ngo ushobore kuzigisha.”

Kwigisha muri Kaminuza byatumye yiga koko, agera ku ndoto ze zo kuba Docteur, ibintu avuga ko aribyo byamushimishije cyane mu buzima bwe.

Ati “Byarashobotse nshobora kwiga ngera ku ndoto zanjye ku buryo numva ari ikintu nishimira. Numvaga mbishaka kandi nabigezeho.”

Dr. Bayisenge mbere y’uko abona Doctorat yabanje kwiga icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza muri Koreya y’Epfo mu 2008 na 2009 muri Kaminuza ya Ewha womans yiga ibijyanye iterambere rusange ariko ryibanda ku bagore (Development Cooperation with specialisation in Women and Development).

Ntiyatinze kuko umwaka wakurikiyeho yahise atangira kwiga ngo agera ahantu yahoraga arota kuzagera, ndetse nyuma y’imyaka ine gusa mu 2014 yabonye impamyabushobozi y’ikirenga, PhD muri ‘Social Work’ ayikuye muri Kaminuza yo muri Suède ya Gothenburg.

Avuga ko ibijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye akoramo ari ibintu yabayemo igihe kinini ndetse n’ibitabo akunda gusoma ari ibijyanye nabyo gusa ariko mbere yo kubijyamo yakundaga gusoma ‘roman’ [‘novel’ mu Cyongereza] zivuga ku nkuru ndende zitabayeho cyangwa izishingiye ku byabayeho.

Dr Bayisenge Jeannette yakabije inzozi yakuranye, yiga ashyizeho umwete bituma agera ku rwego rwo kuba "Docteur"

Umugore wese wageze kure niwe afata nk’icyitegererezo

Minisitiri Bayisenge avuga ko nta muntu runaka afata nk’icyitegererezo ahubwo ko umugore wese wageze kure, ukora akazi ke neza ari ari we afata nk’icyitegererezo kuko agira uruhare mu guhindura imyumvire ya benshi bavuga ko abagore badashoboye.

Ati “Abo batuma ya myumvire ya sosiyete ihinduka, bakavuga bati ba bana b’abakobwa barashoboye, wa mugore yagiye mu kazi aragashobora, kandi dufite benshi yaba mu nzego za leta y’aba abo mu nzego z’abikorera. Abo nibo nkurira ingofero nkavuga ngo uriya ntabwo yadukojeje isoni.”

“Ushobora kujya mu mwanya runaka, ugacikwa nk’umuntu ariko abantu ntibabifate ko wacitswe nk’umuntu, bakabifata ko wacitswe kubera ako uri umugore. Aho ngaho rero wa wundi ugenda agahagarara mu nshingano neza akazikora neza mufata nk’ikitegererezo cyanjye.”

Akunda koga, gusenga no gutembera

Mu buzima busanzwe, Minisitiri Bayisenge asobanura ko akunda kujya gusenga, yashaka kuruhuka akajya koga cyangwa akajya gutembera ashaka kumenya ahantu hashya.

Ati “[mbere ya Covid-19] Ubundi nakundaga kujya koga, nkakunda kujya gusenga no kuvumbura, niba ntuye ahantu mba numva nagenda n’amaguru nkamenya nti ese ndenze uriya musozi nkamanuka hariya mu gishanga ndagera hehe?”

Avuga ko yanga akarengane, kugira nabi n’abantu banga abandi nta mpamvu kuko ngo umuntu yaremwe n’Imana kandi ari mu rugendo isaha n’isaha ashobora kuva ku Isi bityo ko nta mpamvu yakagize ituma arenganya mugenzi we bari mu rugendo rumwe.

Umurage yifuza kuzasiga ku Isi

Ministiri Bayisenge avuga ko umurage yifuza kuzasiga ku Isi ari ukuba indahemuka. Ati “Umurage numva nazasiga ku Isi ni uko hatazagira umuntu uvuga ngo naramuhemukiye. Wenda bishobora kubaho ntabishaka ariko mbimenye namusaba imbabazi.”

“Numva ko nasiga abantu bavuga bati yagerageje kutubanira neza uko bishoboka. Nubwo utabaho ku Isi ushimisha abantu bose, uko wagira kose hari uzavuga ko hariya bitagenze neza, ariko muri njye numva ko ntaho nicira urubanza.”

Dr. Bayisenge amaze umwaka n’igice ayobora Ministeri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango kuko yayigiyemo ku wa 26 Gashyantare 2020. Yabaye Minisitiri avuye ku buyobozi bw’inama y’igihugu y’abagore [National Women’s Council], umwanya yagiyeho mu 2018.

Yabaye umwe mu bagize inama njyanama y’Akarere ka Gasabo n’iy’umujyi wa Kigali no mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu [NIDA] ndetse aba n’umuyobozi wungirije w’inama y’ubutegetsi y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze, LODA.

Ubushakashatsi yakoze bwinshi buvuga ku bijyanye n’uburinganire, iterambere ry’abagore ndetse n’uburenganzira bw’abana. Yanakoze kandi ubushakashatsi ku burenganzira bw’abagore n’urubyiruko mu gutunga ubutaka.

Agira inama abakobwa gushyira umutima ku kintu bakunda kandi bagaharanira kukigeraho
Yasimbuye Solina Nyirahabimana ku mwanya wa Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .