00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDB yasubije Wode Maya wayishinje kwima agaciro Abanyafurika

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 4 October 2022 saa 03:49
Yasuwe :

Umusore ukomoka muri Ghana umenyerewe mu mashusho yamamaza iterambere rya Afurika kuri Youtube, Wode Maya, yanenze Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, ko rwamwimye amafaranga yo kumenyekanisha u Rwanda, gusa RDB yo isobanura ko ahubwo rwanamutumiye mu muhango wo Kwita Izina ntiyitabire ku mpamvu ze bwite.

Wode Maya ni wa musore wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga yicaye mu muyoboro w’amazi mu Mujyi wa Kigali rwagati, afite isahani y’ibiryo ari kurya.

Muri ayo mashusho, yasobanuraga ko mu Rwanda hari isuku ku buryo wanakwicara mu muferege ukarya utikanga isazi n’umwanda kuko buri kanya haba hari abantu bari gusukura ibice bitandukanye.

Mu minsi ishize yigeze kugira ati “Ndashimira Abanyarwanda n’u Rwanda nk’igihugu cyahinduye amateka yanjye, ndabyibuka njya kuza nafashe inguzanyo ku muvandimwe wanjye w’Umushinwa, naraje nicara ku muhanda nerekana uburyo u Rwanda ari igihugu gifite isuku. Ayo mashusho yahinduye byinshi kuri njye, yerekanye ubushobozi bwanjye mu kwamamaza Afurika no kwerekana ko ari ahantu heza ho kuba.”

“Abantu benshi batunguwe no kubona ayo mashusho ubu ndatekereza ko baje mu Rwanda bakirebera ibyo nabonye n’amaso yanjye. Kwamamaza Afurika nibyo byari inzozi zanjye kandi nibyo nshyize imbere.”

Hari amashusho ya Wode Maya kuri Youtube amugaragaza ari ku kibuga cy’indege muri Kenya, yitegura kwinjira mu ndege ije i Kigali. Umuntu baba bari kumwe aba abwira abantu ati “Kigali, turaje mbazaniye Wode Maya nanone”, uwo muntu abaza uwo musore inshuro amaze kugera mu Rwanda.

Mu gusubiza, Wode Maya agira ati “Kuki nasubira mu gihugu kimwe inshuro eshanu mu kwezi? Ntabwo nzongera. Nakundaga u Rwanda ariko ubu ntabwo ariko bikiri. Ntabwo bashaka gutanga amafaranga. Urwego rushinzwe Ubukerarugendo mu Rwanda, ntabwo rushaka gutanga amafaranga.”

Wode Maya yakomeje avuga ko abayobozi ba RDB bamubwiye ko batajya bishyura abantu bakora nk’ibyo akora, akongeraho ko uru rwego rurenga rukishyura Arsenal na PSG kugira ngo ayo makipe yamamaze ubukerarugendo bw’u Rwanda.

Muri ayo mashusho ashyiramo umugabo uri kuvuga ko yakoreye urugendo rwe rwa mbere mu Rwanda kubera amashusho uyu musore yakoze agaragaza ibyiza byarwo.

Hari akandi gace kamugaragaza ari kumwe n’umukunzi we ukomoka muri Kenya bageze ku Kibuga cy’Indege i Kanombe, umukobwa ari kumubwira ati “Mukunzi, uribuka ubwo twatangiraga guteretana, twaravugaga ngo nitubana tuzimukira mu Rwanda. None byagenze bite?”

Wode asubiza umukunzi we ati “Nahinduye ibitekerezo byanjye.” Umukobwa ahita amubaza ati “Kubera iki?”; undi nawe agasubiza ati “Nahinduye ibitekerezo byanjye, ntabwo nshobora kwisubiraho. Nubwo Abanyarwanda bakunda ibyo nkora, bantumiye ku mugaragaro bakavuga ngo aya ni yo mafaranga tuzaguha, ngwino umenyekanishe u Rwanda, ibitari ibyo, ntabwo nakwimukira mu Rwanda.”

“Numva narakoze ibishoboka mu guteza imbere iki gihugu ariko abantu babishinzwe ntibabiha agaciro kuko ndi umunyafurika. Ntabwo bumva ko abanyafurika bashoboye. Bikwiriye guhinduka.”

Mu butumwa RDB yashyize kuri Twitter, yavuze ko ibivugwa na Wode Maya atari ukuri na mba, kuko ahubwo ishyigikira abantu bakora ibikorwa nk’ibye mu kumenyekanisha u Rwanda.

Ati “ Dutunguwe n’ibi bivugwa. Abayobozi bacu bakuru bagiranye ibiganiro na Wode Maya kandi bakomeza gushyigikira abantu bamenyekanisha u Rwanda nk’ahantu hakorerwa ubukerarugendo n’ishoramari.”

Ubutumwa RDB yashyize kuri Twitter bukomeza bugira buti “Twanamutumiye mu Kwita Izina ariko ntiyabasha kwitabira ku mpamvu ze bwite.”

Wode Maya [Berthold Kobby Winkler Ackon] ni Umunya-Ghana wasoreje amasomo ya Kaminuza mu Bushinwa akiyegurira umwuga wo gukoresha YouTube yerekana by’umwihariko ishusho ya Afurika amahanga atavuga.

Wode Maya yavuze ko yasabye RDB amafaranga yo kwamamaza ibyiza by'u Rwanda ariko ntayahabwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .