00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhate, inama n’igikomere bya Dr Sendegeya umaze imyaka 20 mu buvuzi bw’u Rwanda

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 9 November 2022 saa 12:33
Yasuwe :

Dr Sendegeya Augustin ni umwe mu baganga bake b’inzobere u Rwanda rufite mu bijyanye no kuvura ndetse no kubaga indwara zishobora kwibasira umuhogo, amatwi n’amazuru (ENT/ ORL) Kuri ubu akorera mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal nk’umuyobozi ushinzwe serivisi z’ubuvuzi.

Mu 2002 nibwo ku myaka 28, uyu mugabo wari ukiri umusore muto yabonye impamyabumenyi Ihanitse mu bijyanye n’ubuvuzi nyuma yo kurangiza amasomo ye muri Kaminuza y’u Rwanda (icyo gihe yitwaga Kaminuza Nkuru y’Igihugu), nyuma y’aho yakoze mu bitaro bitandukanye birimo ibya Kaminuza bya Butare.

Nyuma y’imyaka ine akora nk’umuganga, Dr Sendegeya yaje kujya gukomereza amashuri ye muri Afurika y’Epfo, ahamara imyaka itanu. Avayo ari inzobere mu kubaga no kuvura indwara zo mu muhogo.

Kubera amateka y’igihugu, Dr Sendegeya yavukiye ndetse akurira i Burundi, aha ni naho yize amashuri abanza n’ayisumbuye.

Mu kiganiro duherutse kugirana n’uyu mugabo, yavuze ko yatangiye kugira inzozi zo kuba umuganga akiri umwana.

Imwe mu mpamvu zatumye akunda uyu mwuga ngo ni umuganga ugira amahane wigeze kumuvura akiri umwana.

Uyu muganga wakuraga amenyo ngo wasangaga adatinya no gukubita umurwayi igihe abanjije kuruhanya.

Ati “Twese tujya tuvurwa tugakurwa amenyo cyangwa se tugaterwa inshinge, nagize ubunararibonye bubiri butandukanye. Ubwa mbere hari umuntu wakuraga amenyo gusa kumwe umwana yiriza yagukuraga abanje ku gukubita urushyi.”

Imyitwarire y’uyu muganga ngo yatumye Sendegeya yibaza uburyo hashobora kubaho muganga ufite iyo kamere.

Ubushake bwo kwiga ubuganga ngo bwaje kwiyongera ubwo Sendegeya yahuraga n’undi muganga ufite imyitwarire ihabanye n’iy’uwa mbere.

Ati “Nagize ikibazo nibaza uburyo ugera ahantu ugasanga abantu bakubitwa, barira gusa nyuma naje guhura n’undi muganga utandukanye yakuganirizaga akagutera urushinge utarabimenya, ndibuka neza mbere yanteye urushinge sinarira aza kumpa igihembo, cyari igitabo kirimo abasirikare ariko byaranshimishije kuko nakundaga kubashushanya.”

Sendegeya avuga ko kubera gukunda kwiga, yatangiye amashuri abanza afite imyaka itanu, ndetse ababyeyi be batungurwa n’uko yahise abibasha yimuka adasibiye.

Ati “Icyo gihe nagize amahirwe natangiye amashuri nkiri muto cyane. Twe nta mashuri y’incuke twari dufite ariko kubera ababyeyi banjye bigishaga nagiye mu wa mbere w’amashuri abanza mfite imyaka itanu.”

“Icyo gihe nta nubwo nari nanditse nari ngiye kwimenyereza gusa. Muri kwa kwiga nabaye uwa Kabiri mbona amanota meza bituma bavuga ngo nubwo tutamwanditse nta kuntu tutamwimura, ubwo niganaga n’abantu bakuru bo mu myaka icyenda.”

Sendegeya yakomeje kuri uyu muvuduko, ndetse n’amashuri yisumbuye ayarangiza nta hantu na hamwe asibiye.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kimwe n’abandi benshi umuryango we nawo waratahutse, ubundi amasomo ajyanye n’ubuvuzi ayakomereza muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Nubwo kwiga ibijyanye n’ubuvuzi bigora, Dr Sendegeya avuga ko nta munsi n’umwe yigeze acika intege ngo yumve yabivamo.

Ati “Nagize amahirwe sinigeze ntekereza ku bivamo cyangwa se kuvuga ngo njye mu bindi. Nkora mu bitaro n’ubwo nkora mu buyobozi gusa mbona ntaravuye mu buganga ngo njye mu bindi.”

Uyu mugabo avuga ko ubuganga ari ikintu akunda ku buryo hari n’igihe yisanga yahaye abarwayi umwanya munini cyane.

Ati “Njye nafataga umwanya munini nganira n’umurwayi ugasanga hari abo bibangamira ariko umwanya si wo kibazo kuko ikivura si umuti gusa, umuti ukora iyo hari icyizere umurwayi agufitiye mu byo muganira kandi ukagerageza kumubwira ukuri ariko atari mu buryo budahutiyeho.”

Iyo asubije amaso inyuma, Dr Sendegeya avuga ko kuba ageze aho ari uyu munsi abikesha gukora cyane n’impanuro yagiye ahabwa n’ababyeyi be.

Ati “Banyigishije gukora cyane, guhora uharanira kuba mu ba mbere, kuba inyangamugayo no gusenga cyane, amateka umuntu anyuramo guhora wumva ko ibikorwa byawe aribyo bigomba kukurengera bituma wishyiramo akanyabugabo ugakora cyane, ibi nibyo byamfashije mu buzima bwanjye.”

Yashenguwe n’umurwayi wamupfiriye mu biganza

Iyo uganira na Dr Sendegeya akubwira ko muri aka kazi k’ubuganga nta munsi wamubabaje kuruta igihe umurwayi yamupfiragaho ari kumubaga.

Yakomeje avuga ko mbere yo kubaga uyu murwayi babanje kuganira ku buryo ari Dr Sendegeya n’umurwayi bombi bari bafite icyizere ko biri bugende neza.

Ati “Ikintu ntajya nibagirwa ni icyambayeho nkiri muri Afurika y’ Epfo. Buriya kujya kubaga umuntu mwaganiraga ibipimo wabifashe ubona ko hari amahirwe menshi yo gukira noneho murimo muramubaga; uwo warugiye kuvura ngo akire bikarangira apfiriye aho.”

Yakomeje avuga ko ibi byamubereye igikomere ku buryo n’uyu munsi atarabasha kubyibagirwa.

Ati “Icyo ni gikomere gikomeye cyane kuko niba agiye ba bandi basigaye urabasobanurira iki? nubwo muba mwaganiriye wanabamubwiye ko hari imbogamizi zishobora kuba ariko gutakaza umuntu uri kuvura biraguhangabanya ku buryo bisaba abakuganiriza kugira ngo ushobore kunyura muri urwo rugendo. Icyo nicyo kibazo nahuye nacyo gusa ni byiza kubanza ukaganiriza abantu be bishobora gukemura icyo kibazo cyiba cyabaye.”

Inama ze ku bana barota kuba abaganga

Dr Sendegeya agaragaza ko kugira ngo umwana agere kuri izi ndoto zo kuba umuganga agomba gukunda uyu mwuga, ntiyifuze kuwujyamo kuko ababyeyi be aribyo bashaka cyangwa kuko mu muryango wabo bafitemo abandi bantu b’abaganga.

Iyo umuganga yinjiye muri uyu mwuga wo kuvura abantu ku bw’izindi mpamvu zitari ukubikunda, Dr Sendegeya agaragaza ko hari n’igihe birangira abivuyemo kuko agera muri aka kazi akabona ibitandukanye n’ibyo yibwiraga.

Ati “Niyo mpamvu ushobora gusanga mu mibare bavuga ngo abize ubuganga ugasanga nk’ibihumbi bingahe ariko abavura imibare ntihure, kuko hari abagera hagati ugasanga batangiye kwibaza uburyo bibeshye bakajya mu bindi.”

Gufata umuntu uri mu murimo w’ubuganga ukamugira icyitegererezo bitewe n’ibyo yagezeho, Dr Sendegeya agaragaza ko ari kimwe mu byafasha umwana ushaka kwinjira mu buganga kuko aba afite umuntu areberaho. Ibi umwana ngo akwiriye kubifashwa n’ababyeyi be cyane cyane.

Ikindi gifasha umwana muto ushaka kwinjira mu buganga ngo ni ugufata umwanya agasura ibitaro akerekwa iby’ibanze bigize umwuga yifuza kuzakora, ibi bituma ngo arushaho kubikunda.

Ati “Hari amahirwe menshi abantu badakoresha. Burya nk’umwana ushaka kuzaba umuganga yakwegera ivuriro rikamufasha kumwinjiza mu bijyanye n’uko ubuganga bukora.”

Dr Sendegeya agaragaza ko umuganga mwiza atari uw’umuhanga gusa ahubwo ari n’ukora cyane kandi akamenya ko ibintu arimo ari umuhamagaro.

Uyu muganga avuga ko iyo bitameze gutyo umuntu ashobora kurambirwa bitewe n’amasomo menshi kandi amara igihe kirekire.

Ati “Urwo rugendo rusaba kwihangana, hari gihe umwana yumva ko azaba umuganga bitewe n’ibyo anyuramo gusa wumva ko byoroshye waba wibeshye. Ni umuhamagaro kuko ntabwo ushobora kuvuga ngo nzaba muganga kugira ngo mbone amafaranga kandi bisaba igihe kirekire kirushije icy’abandi biga andi masomo. Bisaba imbaraga nyinshi kuko habamo amasomo menshi.”

Kuri Sendegeya avuga ko umwana wese urota kuba umuganga akwiriye kubitegura akiri muto ndetse n’ababyeyi bakamuherekeza muri uru rugendo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .