00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hubert Sugira yasobanuye impamvu afata St Valentin nk’umunsi usanzwe

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 9 February 2024 saa 10:45
Yasuwe :

Ubwenge n’imitima ya bamwe kuri ubu ntiri hamwe, batarizihiza umunsi wahariwe abakundana uzwi nka St Valentin.

Abizihiza uyu munsi ubu mu bitekerezo byabo harimo ubwoko bw’impano bazaha abakunzi babo n’ahantu heza bazasohokera, bishimira urukundo rwabo mu buryo budasanzwe.

Buri wa 14 Gashyantare ni umunsi wahariwe abakundana wizihizwa ku Isi hose, kuva mu kinyejana cya 14 .

Nubwo ari umunsi ufatwa nka mpuzamahanga, bamwe ntibawizihiza kubera impamvu zabo bwite. Muri abo harimo Hubert Sugira, inzobere mu bijyanye n’imibanire.

Sugira avuga ko kuri we abona ko uyu ari umunsi usanzwe kuko urukundo rutakabaye ruhabwa umunsi umwe wo kurwizihiza.

Ati “St Valentin kuri njye ni umunsi usanzwe ariko bijyanye n’ibyo nkora abantu ntibabura kubimbaza, kuko abantu bawufata nk’uwabakundanye. Si ikintu kibi ariko kuri njye ni umunsi usanzwe .”

“Kuri njye ni umunsi usanzwe n’ubwo ari uwo abantu bizihiza urukundo kandi si bibi kuri njye. Nta munsi umwe wonyine wakabaye wizihirizwaho urukundo, rwakabaye ari ikintu kiba buri gihe.”

Hubert Sugira avuga ko igikwiye ari ukuganira muri byose kugira ngo mwumvikane uko mukwiye gutwara urukundo rwanyu.

Ati “Ntabwo ari St Valentin gusa abantu bakwiye kugira uko bumvikanaho, iyo abantu babana nk’umugabo n’umugore cyangwa abakundana, ikintu cyose bakoze bagomba kuba bakigizeho kucyumvikanaho no kubyumva kimwe kugira ngo bishoboke.”

“Iyo umwe abona ikintu mu buryo butandukanye n’undi hagomba kubaho kugira icyo bemeranya, icyo mukoze mukaba mwacyemeranyijwe ntibabeho ushaka gukandamiza undi.”

Hategekimana Hubert Sugira avuga ko abakundana bakwiye kuganira kuri buri kintu cyose kuko aricyo gituma babasha kumenya ibyo buri wese yifuza ku wundi.

Sugira Hubert yavuze ko St Valentin idakwiriye gufatwa nk'umunsi wihariye udasanzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .