00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibirori byo gushaka abakunzi i Kigali byasize Couples 35 zimwenyura

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 11 February 2024 saa 09:00
Yasuwe :

Umugoroba mwiza utuje izuba rirenga, abantu biyumvira indirimbo nziza z’urukundo kuri imwe muri restaurant zigezweho i Kigali izwi nka Boho, abasore n’inkumi bari babukereye.

Byose byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu mu gikorwa cyo guhuza abashaka abakunzi cyiswe ‘Speed Dating’ cyateguwe na ‘Kigali Fashion Week’.

Ni igikorwa kidasanzwe ariko cyitabiriwe n’abashaka abakunzi. John Munyeshuri wateguye iki gikorwa mu rwenya rwinshi n’amagambo asize umunyu, yatinyuye abacyitabiriye batangira kugenda baganira gahoro gahoro.

Aho ibirori byabereye hari hateguwe ibyicaro ku buryo abantu bashimanye bari buze kwicara babiri babiri, bakabasha kuganira.

Umusore n’inkumi babaga bamaze kwihuza, bajyaga kwicara bonyine mu buryo babasha kuganira byimbiste. Ku meza bicayeho hari hateguwe umuvinyo n’urupapuro ruriho ibibazo bibafasha kumenyana byimbitse.

Mu bibazo byari byateguwe harimo kwibwirana, aho buri wese akunda gusohokera, filimi cyangwa igitabo yakunze, ibyo kurya akunda, uko amara impera ze z’icyumweru, abantu yifuza guhura nabo n’ibindi.

Mu gihe kitageze ku minota 30 wabonaga ba bantu batangiye bafite isoni ku maso, bahuje urugwiro ibirahure aribyo bisobanura ibiri kuba kuko buri kanya bahanaga ‘Cheers’ bati ‘ku buzima bwacu’.

Ku rundi ruhande ariko hari abo wabonaga batahuje cyane ku buryo atari bo barota ibirori bisojwe bagataha, cyangwa se bakaba babona abandi bahuza.

John Munyeshuri yavuze ko yagize igitekerezo cyo gutegura iki gikorwa nyuma y’uko yabonaga umubare munini w’abantu bamusaba kubashakira abakunzi.

Ati “Igitekerezo cyaje ubwo nari muri ‘Rwanda Day’ Abanyarwanda benshi bakajya bambwira ngo ‘ turashaka kuza i Kigali, uzadushakire abakunzi’, haba abagore n’abagabo.”

“Abanyarwanda baba hano nabo barambwiraga kora “Kigali Fashion Week’ kuko turashaka guhura n’abagore n’abagabo.”

Yakomeje avuga ko uburyo abantu bitabiriye iki gikorwa ku nshuro ya mbere, byamweretse ko benshi bagowe no kubona abakunzi cyane bitewe n’imiterere y’akazi muri iki gihe.

Ati “Icyo nabonye ni uko abantu bari kugorwa no kubona abakunzi bitewe cyane n’imirimo bakora nk’abari muri banki, mu gipolisi, abayobozi n’abandi kuko ntabwo bajya mu tubari n’ahandi bashobora guhurira n’abantu.”

“Aya yari amahirwe yo kuba bahura n’abantu bakavugan, bakaba bakundana, ni ikintu cyiza kuribo.”

Urukundo ruragurumana

Nubwo iki gikorwa kitamenyerewe i Kigali ariko mu by’ukuri cyari cyiza kandi abacyitabiriye batashye ibyishimo byuzuye imitima yabo, kuko babonye abakunzi n’abatababonye , babonye ko bishoboka.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abasaga 160 bo mu bihugu bitandukanye barimo abigeze kwitabira igikorwa nk’iki n’abari bakigezemo bwa mbere, bose bahurije ku kuba ari ikintu cyiza cyagufasha guhura n’urukundo rw’ubuzima bwawe.

Ishimwe (Izina ryahinduwe) amaze imyaka itatu adafite umukunzi. Yavuze ko yamenye amakuru y’iki gikorwa ayahawe n’inshuti ye, yiyemza kuza kugerageza.

Yavuze ko umusore bahuye bahuje byihuse kandi ko yifuza ko byakomeza bikagera ku rukundo ruhamye.

Ati “Umuntu twahuje ntabwo byigeze bigorana kuko twasanze hari byinshi duhuje n’ibyo dukunda, twize ku ishuri rimwe, ni ibintu byihuse kuko nawe arafungutse cyane kandi ni umunyakuri, byatumye ibiganiro byacu byoroha.”

Yakomeje agira inama abagira isoni zo kwitabira igikorwa nk’iki ko bakwiye guhindura imitekerereze kuko uburyo bwo guhura n’abantu bwagutse.

Ati “Abantu bakwiye kuza bakagerageza. Mu Kinyarwanda baravuga ngo ‘Akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze’, ntiwamenya uburyo uhura n’umuntu.”

Ibi abihuje na Ngabo (Izina ryahinduwe), ari na we wahuje n’uyu mukobwa wavuze ko yashimishijwe no kugerageza ibintu bishya.

Ati “Twaje hano kugerageza ibi bintu bwa mbere. Mu ntangiriro ntabwo byari byoroshye kubera n’umuco wacu, hari harimo amasoni ariko nakunze uburyo abantu birekuye tugatangira kuganira.”

Yakomeje agira ati “Nakunze uburyo ari umuhanga, ntabwo asamara ariko umuvugishije murajyana gusa nakunze uburyo afite imitekerereze yagutse. Iyi ni intangiriro tuzakomeza kuvugana. Ndizera ko mu buryo bumwe cyangwa ubundi tuzamenya niba twazakomeza urukundo.”

Simon Edwin ni Umunya-Ghana uba mu Rwanda, yavuze ko atari ubwa mbere yitabiriye igikorwa nk’iki.

Ati “Nabaye cyane mu Butaliyani kandi i Burayi ibikorwa nk’ibi biraba cyane, nagiye mbyitabira hari abo twagiye duhuza ntidukomezanye kuko mu myaka yashize nagize akazi katumaga nkora ingendo nyinshi.”

“Uyu munsi ndatuje nicyo gihe ngo najye ngire umugore kandi nitegereje imico y’Abanyarwandakazi ndayikunda, nshaka ko nazashaka umwe.”

Yakomeje avuga ko yashimye cyane umukobwa bahuje kandi ko yiteguye gukora igishoboka urukundo rukagera kure.

Nubwo hari abatashye bishimye, hari n’abatahiriwe bitewe n’uko batabonye abo bahuje byose.

Murenzi (Izina ryahinduwe) yavuze ko umukobwa baganiriye yasanze hari byinshi badahuje, bityo bahisemo kwibera inshuti.

Atu “Muri ibi bibazo baduhaye byo kubazanya twasanze hari byinshi tudahuje n’imitekerereze si imwe, niyo mpamvu twahisemo kubireka aho guteshanya igihe. Batubwiye ko iki gikorwa ari ngaruka kwezi ubwo tuzagerageza ubutaha.”

Muri iki gikorwa si abatahanye abakunzi gusa kuko hari n’abaje baje gushaka inshuti cyangwa abo bakorana ubucuruzi .

Bamwe batashye babonye abakunzi, abandi bagira amahirwe yo kuhavana inshuti

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .