00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuhamya bwa Dady de Maximo warwaye akaremba kubera amagambo akomeretsa yo ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 24 February 2024 saa 12:35
Yasuwe :

Dady de Maximo Mwicira Mitali wamenyekanye mu Rwanda mu bice bitandukanye by’imyidagaduro nk’imideli, filime, itangazamakuru, ibitabo n’ibindi; yagarutse ku bikomere yatewe n’amagambo y’ibitutsi by’abamwibasira ku mbuga nkoranyambaga byagarutsweho cyane no mu itangazamakuru mu myaka irenga 12 ishize.

Uyu mugabo yavuze ko abakoresha izi mbuga n’ibitangazamakuru, rimwe na rimwe hari igihe bibwira ko bari gutera ubuse (ibi byateye byo gutwika) bakagera aho barengera bavuga amagambo mabi akomeretsa benshi.

Harimo n’akomoza ku miryango, ivangura no kwangisha umuntu abandi bigera aho bikangiza ubuzima bwo mu mutwe bw’uyabwirwa.

Mu myaka itatu ishize Dady de Maximo, yigeze gukurikira ikiganiro kimutuka kuri Instagram abamwibasira bagera no ku babyeyi be, bimutera igikomere ku buzima bwe bwo mu mutwe bimuvirimo uburwayi bwatumye amaguru ye aba Paralysé ku gice cyo hasi.

Ibi yabigarutse mu buhamya yatanze binyuze mu kiganiro (space) cyatambutse ku rubuga rwa X. Cyagarukaga ku bantu baharabika abandi bifashishije imbuga nkoranyambaga.

Dady de Maximo nk’umwe mu bari bakurikiye iki kiganiro, yafashe ijambo atanga ubuhamya bw’ibyago yahuye nabyo biturutse ku magambo mabi aba ku mbuga nkoranyambaga.

Yavuze ko mu 2019, hari abagiye kuri Instagram bakora ikiganiro kimutuka atungurwa no kubona uburyo abagikurikirye babyishimiye bibwira ko bari kuganira ku muntu bisanzwe.

Ati “Bagiye banyibasira kandi nta muntu nagiriye nabi, ni nacyo kintu kingaruka ariko nanone tukagira na sosiyete yacu isa n’iyabyakiriye noneho hakaza n’imvugo zo gutwika, nanjye ni uko byaje mu 2019, byabaye nk’ibigezweho aho abantu bafata umuhanzi cyangwa icyamamare bakamutarama ku mbuga nkoranyambaga, umuriro ukaka.”

“Njye nari mu ishuri umuntu anyohereza link ambwira ko ibintu bikomeye, sinamenya ibyo aribyo nkoraho.”

Yakomeje agira ati “Bari mu kiganiro gikurikiwe n’ibihumbi bitandatu …] ibitutsi byose bishoboka, kuri Mama, nakibuka Mama ahantu nicaye, nkabona uburyo abantu bari gufana ngwa mu kantu.”

Ibitekerezo byatangwaga kuri iki kiganiro ngo ni bimwe mu byamukomerekeje cyane, yikubita hasi mu buryo atazi agarura intekerezo aryamye mu bitaro.

Yakomeje agira ati “Noneho mu bitekerezo byatangwaga (Comments) , byari biteye ubwoba, abantu bavuga bati ubushize twaraguhushije ubu noneho nugaruka mu Rwanda tuzagutwika , ibitutsi byinshi udashobora kumva biteye ubwoba.”

Nyuma yo kugwa hasi, ngo yavuye amaraso mu mazuru no mu matwi, atangira kwivuza uburwayi bukomeye.

Ati “Ibyakurikiyeho abantu bari aha nibo babizi, banteye inkunga mu bihe byari bigoye nari nkeneye ama- appareil, gushyira ibyuma mu matwi , ibikoresho bituma ubasha kumva ni ibintu bishobora kuba bimaze imyaka itatu bibaye.”

Yakomeje avuga ko iki gikomere cyamugizeho ingaruka zikomeye ndetse mu 2021 ngo yatangiye kugira ibindi bibazo bigishamikiyeho nubwo atabihamya neza.

Ati “Nyuma yaho rero nagize ikibazo ku kaguru kamwe igice cyo hasi , niba byaratewe n’urugendo sinzi ariko ni imbarutso y’ibintu byose umuntu aba yagiye anyuramo ahari, uko akomeza kuvugwa ubwonko bugakomeza kubibika.”

“Ndabyibuka ako kaguru kafashwe igice cyo hasi muri Nzeri 2020, ariko byose bifite aho bihuriye n’imikorere y’ubwonko nari ncyambaye ama- appareil , ndakomeza akazi noneno mu Ukuboza akaguru ka ka kabiri karafatwa muri Werurwe 2021 biranga, bigera aho njya no mu kagare ni ibintu benshi bazi.”

Dady de Maximo avuga ko ingaruka z’ibivugirwa ku mbuga nkoranyambaga zigera no miryango dore ko ngo nawe byageze aho abantu batangira kujya gutera amabuye aho akomoka.

Yatanza ubu buhamya mu rwego rwo guhwitura abakwirakwiza ubutumwa bwibasira bagenzi babo bakoresheje izi mbuga, ababwira ko ibi bikorwa hari abo bikomeretsa cyane bakaba banatekereza kwiyambura ubuzima cyangwa kwihorera.

Dady de Maximo n’abandi bari kumwe muri iki kiganiro basabye inzego zibishinzwe gukurikirana iki kibazo hakiri kare kuko bikomeza kwangiza ubuzima bwa benshi yaba ubwo mu mutwe cyangwa ubusanzwe mu mibanire bafitanye n’abandi muri sosiyete.

Dady de Maximo yahishuye ko gutukwa ku mbuga nkoranyambaga byamuteye igikomere gikomeye cyibasiye ubuzima bwe bwo mutwe
Dady de Maximo ababazwa n’uko sosiyete ikomeza kurebera abakomeza gutukana no gukwirakwiza amagambo mabi ku mbuga nkoranyambaga agamije kwangisha umuntu abandi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .