00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugore wa Pasteur Théogène yagarutse ku bihe bidasanzwe bimukumbuza umugabo we

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 23 February 2024 saa 08:21
Yasuwe :

Uwanyana Assia , Umugore wa Pst Niyonshuti Théogène yagarutse ku bihe bidasanzwe bimukumbuza umugabo we umaze amezi umunani yitabye Imana, birimo uburyo yamurwaniraga ishyaka, uko yamusohokanye i Nyamirambo yitwaje amafaranga atarenze 1000 Frw kandi bagataha bishimye n’ibindi.

Uyu mubyeyi wamaze no gukuramo impeta yari yarambitswe n’umugabo we , mu kiganiro yagiranye na Isimbi TV, yagarutse ku bihe abayemo muri iyi minsi , uko ari kwiyubaka n’icyatumye adasubiza abamuvuze nabi mu biganiro byo kuri YouTube mu gihe yari amaze guhura n’ibyago.

Uwanyana agaruka ku rwibutso yasigiwe n’umugabo we avuga ko adateze kwibagirwa uburyo yamusohokanye i Nyamirambo nta mafaranga ahagije afite kandi bakanezerwa bombi.

Ati “Nari naragize umugisha wo kugira urugo rwiza, ngira umugabo unkunda cyane , undwanira ishyaka, hari akantu yigeze gukora mu rugo nari nje naniwe cyane, umwana araza arankomangira cyane we ari kuri mudasobwa, arahagaruka aramubwira ati uwo ni umugore wawe?, ngwino umbwire icyo umushakira kandi yabwiraga umwana muto.”

“Sinzibagirwa umunsi yigeze kunsohokana i Nyamirambo arambwira ati Cherie simperutse kugusohokana kandi nta mafaranga mfite, ambwira ko tujyana angurira umureti speciale wa 700 Frw n’icyayi cya mukaru turawusangira na cya gikombe kimwe cy’icyayi duhita twimanukira rwose n’amaguru twiganirira.”

Uwanyana yemeje ko ubu yakuyemo impeta y’urukundo yambitswe n’umugabo we gusa avuga ko atari urugendo rworoshye.

Ati “Sinzi icyo nabivugaho, impeta iba nziza iyo umuntu ayambaye ariko ndumva nta kindi cyo kubisobanuraho byaraje gusa nyikuramo , nabyiyumvishemo nyine nayikuyemo numva ndabishoboye.”

Uyu mubyeyi wasigiwe abana bane n’abandi bagera kuri 40 Pasteur Théogène yafashaga, avuga ko icyuho kitabura mu buzima bwe gusa yizera ko umuntu agomba kubaho uwo yari yishingikirije ahari ndetse agakomeza kubaho n’igihe adahari kuko Imana ariwe mugenga wa byose.

Nyuma yo gupfusha umugabo, yanyuze mu bihe bitoroshye gusa yatunguwe n’uburyo bamwe aribwo batangiye kumuvuga nabi uko bishakiye binyuze mu biganiro bya YouTube aho kumuhumuriza.

Avuga ko abo basenganaga ndetse n’abo yagiriye neza ari bamwe mu batangiye gukwirakwiza amakuru avuga nabi uyu mugore.

Yahisemo kutita amagambo n’abamuvuga kuko ikintu cya mbere yari ahanze amaso ari uko azita ku bana be gusa nanone ibyo ngo ntibyari kumubabaza kuruta urupfu rw’umugabo we ahubwo yahisemo kubereka Imana.

Aha yakomeje avuga ko iyo umubyeyi yapfushije umugabo, aba akeneye abantu bamuba hafi cyane, kuruta kumukoraho ibiganiro bidafashije kuko birushaho kumukomeretsa.

Ubwo yari amaze gupfusha umugabo, ngo yabajije Imana impamvu imutwaye nyuma y’imyaka ibiri gusa bimukiye mu nzu nziza ndetse aribwo bari batangiye kubaho neza ugereranyije n’imyaka yabanje.

Nubwo atarabona akazi ka buri munsi akora, aharanira ko abana yamusigiye agomba kubarera neza ku buryo batazifuza cyangwa ngo babure ibyo babonaga igihe se yari ahari.

Mu rukerera rwo ku wa 23 Kamena 2023, Abanyarwanda babyukiye ku nkuru mbi y’urupfu rwa Pasiteri Théogène Niyonshuti wamenyekanye ku izina ry’Inzahuke’ witabye Imana azize impanuka y’imodoka ava i Kampala muri Uganda.

Kurikira ikiganiro kirambuye

Umugore wa Pst Théogène, Uwanyana Assia, (uhagaze ibumoso) avuga ko ataciwe intege n'ibyamuvuzweho byose nyuma yo guhura n'ibyago
Icyo Assia ahanze amaso ni ukurera neza abana yasigiwe na Pst Théogène Niyonshuti ku buryo batazigera babura ibyo babonaga igihe se yari agihari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .