00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yageze aho apima ibilo 12 kubera Sida: Ubuhamya bwa Muneza

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 19 March 2024 saa 08:03
Yasuwe :

Muneza Sylivie, uyobora Urugaga Nyarwanda rw’abafite Virusi itera Sida, RRP+, avuga ko amaze imyaka 26 amenye ko yanduye iyi virusi nyuma y’igihe kinini ibiro bye bigenda bigabanuka kugeza ubwo yasigaranye ibiro 12 kandi ari umubyeyi.

Ubu burwanyi bwatumye ahabwa akato n’abo mu muryango we ndetse n’abaturanyi, gusa aza guhangana nabyo kugeza ubwo abenshi bamugarukiye babona ko ari umuntu nk’abandi.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Muneza yavuze ko yamenye ko afite Virusi itera Sida mu 1998, icyo gihe ngo nta miti ifasha abanduye yabagaho ndetse ngo byari ikibazo gikomeye mu muryango kubona harimo umuntu ufite virusi itera Sida.

Muneza yavuze ko akibimenya yashatse kwiyahura kuko yumvaga agiye gupfa nabi ariko ntibyamukundira.

Ati “Icyo gihe imisatsi yanjye yari yaracuramye, mfite ibilo 12, mfite n’umusirikare umwe mu mubiri. Kubyakira rero ntabwo byanyoroheye, naratashye abantu bantwaye mu ntoki, nsanga umwana wanjye w’imyaka itatu antegereje, nareba ukuntu ameze n’ukuntu ngiye kumusiga nkumva ndababaye."

Muneza yavuze ko abaganga bagiye bamufasha mu kumugarurira icyizere no kumufasha kumva ko Sida ari uburwayi yabana nabwo mu gihe yakurikije ibyo abaganga bamusaba. Ibi ngo byagiye bimufasha cyane, anywa imiti, anubahiriza gahunda za muganga arongera agarura ubuzima.

Yahawe akato

Muneza avuga ko kuva mu 2003 kumanura munsi ngo abari bafite Virusi itera Sida muri icyo gihe bagiye bahabwa akato n’abaturanyi babo, imiryango yabo ndetse no mu kazi. Yavuze ko hari ubwo umuntu ufite Virusi itera Sida yapfaga abenshi bakanga kujya kumushyingura ngo batayihandurira.

Yatanze urugero ku bo mu muryango we bamunenaga mu kumufurira, gusangira nawe cyangwa gukoresha ibindi bikoresho bavuga ko yahita abanduza Sida.

Ati “Akato ka mbere ntibemeraga gusangira nanjye bafataga ibiryo hagati yanjye nabo bagashyiramo intera, isahani yanjye bayishyiraga hirya ngo ntabanduza Sida, imyenda yanjye ntibashoboraga kuyimesa kuko bumvaga ko bahita bandura Sida kuko bumvaga umuntu ufite iyi Virusi no kumwegera uhita uyandura.”

Muneza avuga ko nyuma y’imyaka itanu amaze kugarura ubuzima yishyize hamwe na bagenzi be bashinga Ishyirahamwe ryitwa Igihozo ryari rihuriwemo n’abafite Virusi itera Sida ndetse n’abandi batayifite, bakajya babafasha mu kubarwaza no mu kubakurikirana mu gihe bamwe muri bo imiryango yabaga yabahaye akato.

Yavuze ko bakomeje no kwegera Leta ikabafasha mu gushinga urugaga rw’abafite Virusi itera Sida, batangira kugaragaza ibibazo bahura nabyo birimo kubura imiti, guhabwa akato muri rubanda n’ibindi bitandukanye, banaboneyeho gusaba Leta gushyiraho ibiganiro byinshi bifasha abaturage kumva ko umuntu ufite Virusi itera Sida ari umuntu nk’abandi.

Ishimwe bafite kuri Madamu Jeannette Kagame

Muneza avuga ko mu bintu batazibagirwa cyane harimo gahunda ifasha umubyeyi utwite ufite Virusi itera Sida kubyara umwana udafite iyi Virusi kuko aba yakurikiranwe n’abaganga, mu gihe mbere abenshi babayaraga baranduye.

Yavuze ko ari Madamu Jeannette Kagame wabihagurukiye, abishyiramo imbaraga ku buryo abaganga benshi cyane cyane ababyaza bahuguwe ku gukurikirana ababyeyi bafite Virusi Itera Sida maze ukwanduza aba bana bavuka bihinduka amateka mu Rwanda.

Muneza avuga ko muri uyu mwaka wa 2024 hari byinshi byo kwishimira birimo ko umuntu ufite Virusi itera Sida abasha kubona imiti, ntahabwe akato mu buryo bugaragara ndetse bakaba banabasha kuvurwa mu buryo bworoshye.

Ati “Imiti yatumye tubasha kugarura imbaraga turikorera, ubu bamwe baracuruza, bakiteza imbere. Imfumbyi za Virusi itera Sida zari nyinshi ariko bose barize ku bufatanye bwa Leta na Global Found, ubu dufitemo n’abaganga baminuje. Ikindi ubu ufite iyi Virusi ntabwo akiheba ngo arahita apfa, ahubwo iyo akurikije inama za muganga yanamara imyaka myinshi cyane.”

Muneza yavuze ko kuri ubu mu ntego bafite harimo gusubizaho club Anti-Sida mu bigo by’amashuri kugira ngo bifashe mu gukumira iyi Virusi mu rubyiruko, hari kandi kuganiriza ibigo by’amashuri mu rwego rwo kubereka uko bafasha abana biga bafite Virusi itera Sida uko babafasha gufatira imiti ku ishuri neza n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Kugeza ubu RRP+ ibarizwamo amakoperative 300, amashyirahamwe 500 n’imiryango Nyarwanda itari iya Leta 12, byose bifasha abafite Virusi itera Sida mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Muneza Sylivie avuga ko Virusi Itera Sida ayimaranye imyaka 26 kandi ko agikomeye nta kibazo afite kuko afata imiti neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .