00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amakosa abantu bakunda gukora iyo batetse amatako y’inkoko

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 8 June 2022 saa 12:11
Yasuwe :

Abakunda kurya akaboga by’umwihariko inyama z’inkoko, bagira uburyo butandukanye baryoherwa na zo bitewe n’imitekere n’imitegurire yazo byaba gutogosa, gukaranga, kotsa n’ubundi.

Hari abakunda kurya inkoko cyane ibice bitarimo amagufa, abandi bagakunda kurya ibiyarimo mu gihe hari n’abakunda kuyirya ari uko yabanje kuvanwaho kariya gahu kayo k’inyuma.

Abarya n’abakunda guteka izi nyama z’inkoko akenshi bakunze guhuriza ku matako yazo bitewe n’uko atagira ibinure byinshi kandi ugasanga afite inyama inurira.

Hari amakosa abantu bateka iyi nyama bakunda gukora kandi ugasanga ahuriweho ku buryo akenshi hari n’ubwo umuntu utetse ahisha atigeze amenya ko yaguye muri iryo kosa.

Nubasha gusoma iyi nkuru uragana ku musozo wamaze kubona umucyo kuri ayo makosa wakoraga ku buryo ku ifunguro ryawe rikurikira uri buze kumva uburyohe bwisumbuye ku bwo wari asanzwe wumva.

Abahanga mu guteka inkoko, bavuga ko mu guteka amatako yayo biba byiza kubanza kuvanaho ruriya ruhu nubwo rushobora kuba rukuryohera ariko runagira uruhare mu kubuza igice cy’imbere gushya neza cyaba gitogosheje cyangwa se gitetse mu bundi buryo.

Abakunda inyama zitarimo amagufa, bahitamo guteka itako ry’inkoko ritarimo igufa ariko abazobereye ibyo guteka bavuga ko inkoko itetswe yakuwemo igufwa itakaza umwimerere n’uburyohe bidashobora gusimburwa n’ibirungo runaka wayihongera.

Impamvu igufa rigira uruhare mu kuryoha kw’iyi nyama y’itako ni uko ryigiramo umusokoro ugenda usohokamo gahoro gahoro mu gihe umuntu atetse ku buryo izo ntungamubiri inyama ijya gushya zakwiriyemo hose bikayiha uburyohe bw’umwimerere.

Mu gihe udakunda kugabura inyama irimo amagufa, ugirwa inama yo kubitekana ukaza gukuramo iryo gufa mbere yo gutegura ameza ariko ryamaze gutanga uwo mumaro rizwiho wo kongera uburyohe.

Koza inyama

Benshi bakunda koza inyama mbere yo kuziteka mu rwego rw’isuku mu gihe abandi babikorera akamenyero, icyakora impamvu yabitera yose, Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe Kugenzura no Kwirinda Indwara (CDC) kivuga ko kuzoza bishobora guteza ibyago byo guhumanya ifunguro ryawe.

Koza inyama z’inkoko bishobora kuba intandaro y’ikwirakwira ry’uburozi bushobora guteza ibyago umubiri w’umuntu birimo nk’udupurasitike tw’ikintu wazikatiyeho cyangwa icyo wazogerejemo.

Icyo kugira impungenge zo kuba utazironze, kiba gishobora gukemuka igihe cyose wabashije guteka inkoko yawe ku bushyuhe bukwiriye kuko bibasha kwica udukoko’ n’ubundi uba utekereza ko twavanwaho no koza.

Kwibagirwa kuyibabura

Kwibagirwa gucisha inkoko yawe hejuru y’amakara cyangwa se hejuru y’umuriro cyane cyane igihe wahisemo kuyitekana n’uruhu rwayo rw’inyuma, ni irindi kosa rikunda guhurirwaho n’abatari bake.

Mu gihe udakoresheje ubwo buryo, ushobora kwifashisha ubwo kumisha ukoreshejeje kuyitera umunyu hanyuma ukabanza kuyirekera mu cyuma gikonjesha nk’isaha imwe kandi idapfundikiye mbere yo kuyiteka.

Andi makosa agaragazwa nk’akunda kuranga abatetsi b’amaguru y’inkoko, ni ukuyifata ikonje ugahita uyirambika nko ku ipanu ishyushye. Ibyo bishobora guhita bituma intungamubiri ziyirimo zihutira gusohokamo.

Kudakoresha agakoresho gapima ubushyuhe na byo bifatwa nk’ikosa mu mitekere y’izi mbonekarimwe kuko nibura kugira ngo wizere ko zihiye neza zishobora kuribwa, zigomba kuba zageze ku bushyuhe bwa dogere Celicius 73.

Impamvu y’ibi ni ukugira ngo ugire amakuru yizewe neza kuko ushobora kurebera inyuma ukagira ngo yahiye cyangwa yashiririye ariko imbere itarashya.

Kuzirya zidahiye

Hari igihe umuntu ateka ashonje cyangwa se akaba ari umunyamerwe ku buryo bimugora kwihanganira gutegereza ko zishya zigahwana. Umuntu utetse agirwa inama yo kwihangana nibura igice cy’inyama imbere kikagera ku bushyuhe bubarirwa hagati ya dogere Celcius 73 na 90 akabona kuba yaryaho.

Inyama z’inkoko ni zimwe mu zikundwa n’abakunzi b’akaboga ku kigero cyo hejuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .