00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu mu buzima dukeneye amahirwe ya kabiri

Yanditswe na Aline Tuyikunde
Kuya 15 June 2022 saa 01:09
Yasuwe :

Kimwe mu bigora benshi ni ugutanga imbabazi ngo ubuzima bukomeze, kandi ubizi neza ko ushaka ko mukomezanya, yaguhemukiye cyane akababaza umutima wawe.

Biragoye kubabarira uwaguhemukiye, nta cyizere cy’uko ibyo yakoze bitazasubira ariko nanone nibwo buryo bwiza bwo kubaho ubuzima bwiza nta kwicuza, kuzitirwa n’ibyahise ukibagirwa iby’ahazaza cyangwa se guhora ukubita agatoki ku kandi utekereza kwihorera.

Buri wese agira uburyo bwe bwihariye akemuramo amakimbirane kandi uburemere nu bwinshi bw’ibyatubayeho bihindura ubushobozi bwacu bwo kubabarira no gutanga andi amahirwe kuko bisaba gufata inshingano, gukura no gutanga ibitekerezo ku mpande zombi ari nayo mpamvu bifatwa nki bitoroshye.

Nubwo bitoroshye, ni ingenzi kuko bidafasha uwahemutse gusa ahubwo bifasha mwembi mwagiranye ibibazo. Dore impamvu ari byiza kubabarira, ugatanga amahirwe ya kabiri:

Abantu bose barababara

Birumvikana iyo umuntu akubabaje gufata imyanzuro ugendeye ku marangamutima yawe ababaye , ariko no kugerageza kumva icyateye mugenzi wawe gukora ibyo utishimiye nabyo byagufasha mu gutera intambwe yo kumubabarira cyane ko nta muntu udakosa.

Ubuzima ni bugufi

Niba ibyabaye bigutera umubabaro no kwicuza ukumva siko byari bikwiye kumera, kuki gutanga imbabazi n’andi mahirwe byakuvuna kandi ubikoze wabona amahoro?

Ikindi kandi nta muntu n’umwe uzi uko ejo hameze, niyo mpamvu ukwiye gufata iya mbere mu gutanga imbabazi kabone nubwo uwahemutse atazigusaba.

Twese dukenera imbabazi

Tekereza ku gihe wowe ubwawe washatse andi mahirwe ya kabiri kubo wahemukiye, ntibayaguhe. Wakumva umeze gute?

Amahirwe ya kabiri ni andi mahirwe yo kuba mwiza kurushaho no kureba ahazaza nta mbereka. Niba wifuza ko abandi bashobora kubona ubu bwoko bw’imikurire muri wowe, menya neza ko na we ugomba kubigenza utyo ku bandi.

Ukwiriye amahoro yo mumutima

Mu kwima umuntu amahirwe ya kabiri, uba wanze amahoro azanwa no kubabarira. Gutanga imbabazi n’andi mahirwe bigukuraho umutwaro wo kumva udatuje no guhora wikeka.

Inzobere mu buzima bwo mu mutwe zigaragaza ko gutanga amahirwe ya kabiri no kubabarira ari byiza, gusa bigakorwa mbere yo kumenya impamvu uwo muntu akwiriye kubabarirwa.

Inzobere zivuga ko ugomba kwitonda mu gihe ugiye gutanga imbabazi kuko hari igihe uwo ugiye kuziha ataba afite imitekerereze nk’iyawe, amahirwe ahawe akayapfusha ubusa cyangwa se akajya ayakoresha mu kukurwanya, akakwigambaho nk’aho kumubararira byari amaburakindi.

Gutanga imbabazi ku waguhemukiye ni byiza kuri mwembi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .