00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inama zagufasha kuba umuyobozi mwiza

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 18 September 2022 saa 07:49
Yasuwe :

Iyo ugerageje gutega amatwi abakozi batandukanye, baguha ibitekerezo binyuranye ku bayobozi babo, aho hari bamwe usanga bavugwa imyato abandi bakavumirwa ku gahera bitewe n’uburyo bakoramo izo nshingano zo kuyobora abandi.

Umuyobozi ashobora kuba azwiho kugira igitsure mu gukurikirana uko abakozi buzuza inshingano ariko ugasanga aranengwa uburyo bw’imibanire ye hagati n’abo akoresha, gusa hari n’ushobora kubona amanota meza kuri izo mpande zombi akaba yagira igitsure kandi akanamenya kubanira neza abo akoresha nubwo atari byo biganje hirya no hino mu kazi.

Hari inama zagufasha kuba umuyobozi mwiza nyakuri kandi zikanagufasha kwizera ko uyoboye abakozi neza nk’uko tubikesha Lifehack.

Fata uburyo runaka bw’imiyoborere kandi ubukomereho

Kimwe mu bintu bibihira abakozi mu kazi, ni ukugira umuyobozi ukunda guhindagura ibitekerezo bye cyane cyane nko ku nshingano yari yahaye umuntu kandi ibyo akabigira agendeye gusa k’ukuntu ari kwiyumva biturutse ku mpamvu runaka.

Ibi byemezo umuyobozi aba ashobora gufata bitewe n’igitabo runaka amaze gusoma cyangwa indi mpamvu, akenshi biteza akajagari n’umutekano muke utuma abagize itsinda ayoboye badatuza ngo bashyire umutima hamwe.

Ibi ni byo bituma hatangwa inama yo guhitamo uburyo bw’imiyoborere bumwe kuko iyo bitagenze bityo usanga abo ukoresha batera intambwe imwe igana imbere, bagatera ebyiri zisubira inyuma.

Shyiraho intego unakurikirane uko abakozi bazigeraho

Umuyobozi mwiza arangwa no gushyiriraho buri mukozi intego runaka, akanashyiraho intego ihuriweho n’itsinda muri rusange kandi ntahite aterera agati mu ryinyo ahubwo agakurikirana umunsi ku wundi uko haterwa intambwe iganisha ku kugera kuri iyo ntego.

Kimwe mu byo umuherwe wa mbere ku isi, Elon Musk ahuriyeho n’abandi bayobozi b’ibigo bikomeye hirya no hino; ni ukwitsa cyane ku kuba hakwiye kubaho intego isobanutse ishishikariza abakozi gukora baganisha ku cyerekezo n’intumbero ikigo runaka kiba gifite.

Uburyo bwo guhugura abakozi

Nubwo umuyobozi ashobora kumva bihagije kuba abo ayobora mu kazi bafite ububasha n’impamyabushobozi byo kugakora, akwiriye no kuzirikana ko umukozi aba akeneye gukura ku mwanya ariho bityo akagerageza kubategurira amasomo abafasha kwihugura uburyo barushaho kunoza ibyo bakora cyangwa akaba yanabatumirira abarimu babihugukiye bakabimufashamo maze itsinda ayoboye rikarushaho gutera imbere.

Aho akazi gakorerwa hagomba kwitabwaho cyane

Ubushakashatsi bugaragaza ko ibiro biteguwe neza bigira uruhare rwo kongera umusaruro utangwa n’abakozi ku rugero rwa 20% kandi gutuma ahantu ho gukorera hagaragara neza ntibisaba ibintu bihambaye cyane.

Bimwe mu byo wakwitaho bigatuma ibiro byawe n’aho abakozi bakorera hagaragara neza maze bigatera abakozi gukorana akanyamuneza batanga umusaruro wisumbuye, ni ukuyishyiramo intebe n’ameza byiza byorohereza ubirimo kumva aguwe neza kandi atekanye ndetse ukanita ku buryo ibyo bikoreshe biteyemo aho mu biro.

Ushobora no gutshyiraho isomero rito ku buryo abakozi bashobora kubona nibura iminota 30 ku munsi bagasoma ibitabo kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko bibongerera uburyo bwo kwita ku kazi bikanabarinda kwibasirwa n’ibibazo by’umuhangayiko n’iby’agahinda gakabije.

Ni byiza kuba washyiraho ibyumba bigenewe kuba abantu baruhuka cyangwa bakidagadura, kuba hari uburyo abakozi bashobora kumvamo umuziki woroshye unogeye amatwi no kwita ku mitako ikoreshwa aho mu biro kuko bishobora kuzamura umusaruro utangwa ku rugero rwa 15%.

Ibindi byo kwitaho kugira ngo ubashe kwizera ko uri kuyobora itsinda ryawe neza, ni ukuba umuntu w’umunyakuri kandi ubasha kumvikana kuko byagaragaye ko abagera kuri 50% basezera ku kazi kabo, ari ababa bananijwe n’abayobozi babo bikabaviramo kumva batanejejwe n’uburyo bakorana nabo.

Ni byiza cyane kwitoza kuganira n’abakozi mu buryo buhoraho, wirinda kubatura umunabi n’umunaniro ushobora kugira, ukirinda kubavunisha kandi ukarwanya cyane ibyo kuba nyamwigendaho.

Kubapangira akazi mu masaha abanogeye kandi aboroheye nabyo biri mu bifasha kuzamura umusaruro, mu gihe cyo kunenga ukagerageza kubikora mu buryo bwubaka udatuma bakubona nk’umuntu w’igitangaza udasanzwe ku buryo bagutinya, ahubwo ukagerageza kubatega amatwi ukanabaha umwanya wumva ibitekerezo byabo ndetse ukanita ku cyo kubongerera ubushobozi uzirikana ko ari bo nkingi ikomeye yo gutera imbere kw’ibikorwa byawe n’ukwawe ubwawe.

Imwe mu mpamvu zatuma uba umuyobozi mwiza ni ukudahindagurika no kutivuguruza mu byemezo ufata

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .