00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nahungutse numva Inkotanyi zizanyica kuko ndi Umuhutu: Ubuhamya bwa Bariho

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 1 September 2022 saa 07:43
Yasuwe :

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, benshi mu bari barayigizemo uruhare n’abandi usangamo abari bakiri bato batijanditse mu bwicanyi babarizwaga mu bwoko bw’Abahutu basigaye bafite urwicyekwe rw’uko ingabo zahoze ari iza RPA zashoboraga kwihorera kubera ubwicanyi bari bamaze gukora cyangwa benewabo bagizemwo uruhare.

Uru rwicyekwe rwatumye n’abatari barigeze bagira uruhare muri Jenoside bahungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakurikiye interahamwe, ingabo za FAR n’abari bagize Guverinoma y’Abatabazi yashyize mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uku kwicyeka no gutinya ko ingabo zahoze ari iza RPA zizihorera byageze no kuri Bariho Lambert wari ufite imyaka 12 mu 1994 ubwo Jenoside yakorwaga.

Mu kiganiro IGIHE iherutse kugirana na Amb. Igor César, Rev. Antoine Rutayisire na Lambert Bariho, kuri « Ndi Umunyarwanda » mu Mujyi wa Hannover mu Majyaruguru y’u Budage, Bariho yavuze ko we akura yasanze ibintu by’amoko byeze ndetse agaterwa ishema no kuba yarisanze ari Umuhutu, kuko yabonaga ari byo byiza agendeye ku itotezwa Abatutsi bakorerwaga.

Ati “Ndibuka ko kubera navutse amateka yaranyise Umuhutu ari ibintu nari nishimiye cyane, bitewe n’uko babasobanuraga nareba amazuru mfite nkumva ndakomeye kubera ko aricyo cyari kiri imbere, ntabwo Ubunyarwanda aribwo bwari buri imbere.”

Jenoside yakorewe Abatutsi iba, umuryango wa Bariho wari utuye mu yahoze ari Cyangugu (ubu ni mu Karere ka Nyamasheke).

Nubwo yari muto, Bariho avuga ko ibyabaye byose yabibonaga.

Ati “Jenoside iba ntabwo nari mukuru cyane ariko narakurikiranaga nkamenya ibiba kuko nari mfite imyaka 12, yewe na mbere yayo nari mu ishuri nkareba uko ibintu bimeze, ukabona ko ibintu bitameze neza na gato. Jenoside ibaye rero abantu barapfuye, abantu barishwe njye nari muri ‘zone turquoise’ ndetse nasubiye kwiga mu gihe cya Jenoside kuva muri Gicurasi kugera muri Nyakanga.”

Bariho wigaga i Kibogora yavuze ko ubwo yasubiraga ku ishuri yasanze, imiryango y’Abatutsi bari batuye hafi y’ishuri ryabo yose yarishwe ndetse n’inzu zarasenywe.

Ati “Nyuma yaho rero nasubiye kwiga i Kibogora, nsanga wa musozi ishuri ririho abantu bose nari nzi bamwe bari abafotozi abandi bari abakozi bakora ibintu bitandukanye inzu zabo nzizi nsanga bazishyize hasi, barishwe, icyo gihe n’imirambo yari ikigaragara hirya no hino.”

Ntabwo numvaga ko Inkotanyi zitazihorera

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Bariho ni umwe mu Banyarwanda babarirwa muri za miliyoni bafashe inzira bahungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo icyo gihe yitwaga Zaire.

Bariho avuga ko yahunze atari uko yagize uruhare muri Jenoside ahubwo yabitewe n’uko atiyumvishaga ko Inkotanyi zishobora kubabarira Abahutu nyuma yo kubona ibyo bamwe bari bamaze gukora mu gihugu.

Ati “Nubwo nari muto, ntabwo niyumvishaga ko haba harishwe abantu bangana gutyo ngo Inkotanyi nk’uko bazivugaga zize zifate ubutegetsi zisange benewabo barishwe zireke kwihorera, ibyo sinabyumvaga ku ruhande rumwe.”

Yakomeje avuga ko ikindi cyatumye ahunga ari icengezamatwara ryaharabikaga Inkotanyi zibagaragaza nk’abagome.

Ati “Ariko ikirenze kuri ibyo hari hariho n’icengezamatwara ryo kuvuga ko iyo bagufashe uri umwana w’umuhungu batakwica bisanzwe, bafite uburyo bakwica byihariye kandi bwo kukubabaza, nkumva rero ntabwo bizakunda.”

Ibyo byose ni byo byatumye Bariho wari umwana muto afata icyemezo cyo guhunga asize ababyeyi be mu Rwanda.

Ati “Ibyo ni byo byatumye mpunga, ntabwo nahunze kuko ababyeyi batubwiye ngo duhunge, twabataye no mu Rwanda ahubwo nahunze kubera ibyo numvaga, kubera ibyo nari narabonye ndavuga ngo ‘nta kuntu aba bantu bagera muri iki gihugu ngo babarire uwitwa Umuhutu kandi nkurikije ibyari byarabaye, ibyo bituma duhunga dusize ababyeyi.”

Iri cengezamatwara ryo guharabika Inkotanyi ryakomereje no mu nkambi z’impunzi muri Congo. Ibintu Bariho yemeza ko byatumaga benshi badataha kandi ubuyobozi bw’u Rwanda butarasibaga kubereka ko ntacyo bazaba.

Ati “Muri Congo naho iryo cengezamatwara ryarakomeje nk’ibisanzwe, ni nayo mpamvu nubwo bakanguriraga abantu gutaha, ntabwo njye nigeze ntaha kuko naravugaga nti ‘Ntabwo najya muri kiriya gihugu kubera ko ngezeyo nanjye ndabizi nakwicwa.”

Bariho Lambert avuga ko ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yarangiraga yahungiye muri RDC atinya ko Inkotanyi zizihorera zikagirira nabi Abahutu baba abagize uruhare muri Jenoside n'abatarigeze bayijandikamo

Natashye nanga ko nzaba umuzimu w’umugwagasi

Mu 1996 ubwo Ingabo z’u Rwanda zajyaga muri Congo gucyura impunzi, Bariho avuga ko ari mu Banyarwanda bahungiye hirya mu mashyamba ndetse benda kugera hafi y’ahitwa Tingitingi.

Ati “Mu 1996 intambara iteye muri RDC twarirutse tujya mu mashyamba tugera iyo hirya za Walikare hafi y’ahazwi nka Tingitingi, hanyuma tuza kugera aho dusanga hose batugose. Tubonye batugose tubura uko tubigenza twicara hamwe tujya inama nk’umuryango turavuga tuti ‘ese tugume aha? Ni ugupfa, ese dutahe? N’ubundi baratwica, bigende bite?”

Bariho yavuze ko we n’abandi bari kumwe bafashe icyemezo cyo gutaha mu Rwanda atari uko bumvise ko ntacyo bazaba ahubwo ari ukwanga ko n’ubundi bazapfira muri Congo bakazavamo abazimu b’abagwagasi bazajya batera imiryango yabo.

Ati “Twiyemeza gutaha kubera imyizerere yacu nk’Abanyarwanda ivuga ngo iyo umuntu aguye kure y’iwabo umuzimu we witwa umugwagasi kandi ajya atera bene wabo.”

“Twiyemeza gutaha atari uko tuje dufite ibyiringiro by’uko batwakira ariko ari ukuvuga ngo ‘nta kuntu Jenoside yaba yarabaye ngo babone umwana w’Umuhutu bamwakire, icya kabiri batubwiye nyine ko ari abagome, batubwiye ko ntawe ubizera’.”

Bariho avuga ko nubwo yahungaga Inkotanyi yarinze ajya muri Congo atarazibona amaso ku maso.

Kuwa 30 Ukuboza mu 1996 nibwo Bariho yatangiye urugendo rugaruka mu Rwanda, ariko adafite icyizere cy’uko n’ubundi azabaho.

Ku wa 14 Mutarama mu 1997 nibwo Bariho yakandagiye mu Rwanda atungurwa n’uburyo yakiriwe.

Ati “Ndibuka ku wa 14 Mutarama mu 1997 nibwo twambutse umupaka badushyira mu nkambi y’ahitwa i Nyarushishi muri Rusizi baduha ibyo kurya hanyuma bati abatuye hafi mushaka mwanataha kuko imodoka ntabwo ziri kuboneka.”

Kugira ngo Bariho ave muri iyi nkambi agere iwabo byamufashe iminsi itatu bitewe n’uko n’ubundi yari yananiwe, ageze mu nzira yahuye n’umugabo wari uziranye na se amuha 1500Frw ayaguramo ibyo kurya n’inkweto (kamambiri) yagiye atizanya na bagenzi be (buri wese yazambaraga iminota 15) kugeza ageze iwabo kuko bose ibirenge byari byarabyimbye batabasha gukandagira.

Bariho avuga ko akimara kugera mu rugo yabaswe n’ingeso y’ubusinzi kuko yanywaga yumva ko ejo n’ubundi azicwa.

Yakomeje agira ati “Icyankozeho ni uburyo bavuze ko abahungutse tujye mu ngando kugira ngo abantu basubire mu mashuri cyane cyane abato. Ndavuga nti ‘ese aho gupfa, batujyanye mu ishuri? Numva bitangiye kunyobera.’”

Nyuma y’aho Bariho yasubiye mu ishuri ariga ndetse yakira agakiza ndetse aba n’umuvugabutumwa ariko akiyumva nk’Umuhutu.

Kurarana n’Umututsi ku gitanda byarananiye

Nubwo Bariho yari amaze kurangiza amashuri yisumbuye ndetse amaze no kubona ntawe uzamwica, yakomeje kubatwa n’uru rwicyekwe kugeza n’aho kurarana n’Umututsi wari wamucumbikiye ku gitanda byamunaniye.

Ati “Muri kaminuza ho habaye ibintu byinshi ariko kimwe nibuka ni uko kurarana ku gitanda n’Umututsi byananiye, angiriye impuhwe ntaha kure bigeze saa Saba z’ijoro ati waje nkagucumbikira noneho abimbwira turi kumwe n’abandi bose banyumvisha uburyo ibyo ambwira byumvikana ariko nabikurura nabishyira muri bya bindi navukiyemo nkavuga nti ‘oya nta kuntu Umututsi yangirira impuhwe, birashoboka ko hari ikintu bapanze nubwo ari umurokore mugenzi wanjye, ndibuka uwo we twaririmbaga no muri korali imwe.”

“Naje kwemera turagenda turarana ku gitanda ariko iryo joro ryose naraye ndeba, mvuga nti ntawe uzi uko biri bugende, yakurura ikiringiti nkavuga nti twara mbone bucyeye, njye sinongere gukurura ngo niyorose.”

Bariho avuga ko kimwe mu bintu byamufashije gukira harimo gahunda ya Ndi Umunyarwanda kuri we afata nk’iyabaye intandaro yo kuzuka kwe.

Kuri ubu, Bariho ni Umunyarwanda uvuga ko abayeho mu gihugu cye yishimye ndetse yanatangiye ibikorwa byo kuganiriza bagenzi be kuri iyi gahunda igamije kumvisha Abanyarwanda ko nta gushyira amoko y’Ubuhutu, Ubututsi n’Ubutwa imbere, ahubwo ari Abanyarwanda, bakwiye gushyira imbere ikizamura igihugu cyabo.

Nyuma yo gutaha mu gihugu cye, Bariho Lambert ubu avuga ko abayeho yishimye ndetse atagira ipfunwe ryo gusangiza abandi urugendo yanyuzemo
Abitabiriye iyi gahunda ya Ndi Umunyarwanda bagize umwanya wo kubaza no kungurana ibitekerezo
Iki gikorwa cyo kurushaho kumenyekanisha gahunda ya Ndi Umunyarwanda mu Budage cyari cyitabiriwe n'abantu batandukanye
Iyi gahunda yitabiriwe na Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco, Rosemary Mbabazi na Ambasaderi w'u Rwanda mu Budage, Igor César
Nyuma y’ikiganiro cyihariye IGIHE yagiranye na Pasiteri Antoine Rutayisire, Amb. Igor César na Bariho Lambert

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .