Nubwo iyi miti ishobora kugufasha ariko burya si igisubizo kirambye cyo kubura ibitotsi nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi.
Imiti ifasha abantu kubona ibitotsi irimo Eszopiclone, Doxepin, Estazolam n’indi itandukanye.
Nk’indi miti yose hari ingaruka nyinshi ziba ku wabigize akamenyero gusinzira ari uko ayifashishije ndetse bikaba byatuma aba imbata yayo mu bihe bizaza.
Ku bantu bagira ibibazo by’indwara z’ubuhumekero nka Asima (Asthma) ni bo bagira ingaruka zikomeye ziturutse kuri iyi miti bitewe n’uko itera impinduka mu mihumekere isanzwe.
Iyi miti kandi itera guhorana umwuma, kuribwa n’umutwe bihoraho, guhondobera mu masaha atari ayo kuryama no kugira isesemi.
Hari naho ishobora kugutera indwara zo mu nda, isereri ya hato na hato ndetse no gucika intege k’umubiri. Ibi byose bishobora kubangamira imibereho myiza y’uyikoresheje.
Kwifashisha iyi miti bihindura imyitwarire mu bitotsi by’uyifata nko gutera uyifata kuba yavuga cyangwa se akagenda ari mu bitotsi.
Kugira inzozi mbi zitera kwikanga mu bihe umuntu asinziriye nabyo byagaragaye cyane ku bantu bakoresha iyi miti.
Hari n’ ingaruka zo ku buzima bwo mu mutwe aho usanga ukoresha iyi miti akunze kwibagirwa bikabije ndetse n’ubushobozi bwo gushishoza bukagabanuka.
Imiti ifasha gusinzira yakoreshwa mu gihe gito kandi uyandikiwe na muganga. Ntibikwiye ko uko ugize impinduka mu gusinzira wihutira kuyikoresha atari muganga ubiguhitiyemo.
Hari ubundi buryo kamere bukoreshwa mu gihe ubura ibitotsi butari imiti.
Urugero nko kwirinda ibijyanye no kunywa ikawa cyangwa se urusenda wegereje amasaha yo kuryama n’ibindi.
Ubushakashatsi bwanyujijwe mu kinyamakuru Hindawi gitangaza inkuru zijyanye n’ubuzima bwagaragaje ko 80% y’abafata iyi miti bagira imwe muri izi ngaruka kandi abakunze kwibasirwa bari hejuru y’imyaka 65.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!