00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuhamya bwa Byukusenge umaze imyaka 28 yanduye Sida

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 2 December 2022 saa 08:50
Yasuwe :

Byukusenge Charlène wo mu Murenge wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana amaze imyaka 28 afite agakoko gatera SIDA mu mubiri we kandi nta kibazo cy’uburwayi afite kuko afata neza imiti igabanya ubukana.

Uyu mukobwa w’imyaka 28 y’amavuko atuye mu Kagari ka Nyagasambu mu Murenge wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana, yavukanye agakoko gatera SIDA ariko amenya ko yanduye afite imyaka 12 y’amavuko.

Mu buhamya yasangije abari bateraniye kuri Stade ya Huye kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Ukuboza 2022 baje kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA, yagarutse ku buzima bwe muri iki gihe n’uko yisanze yaranduye icyo cyorezo.

Ntatinya kuvugira mu ruhame ko afite agakoko gatera SIDA mu mubiri we cyangwa ngo abuze abanyamakuru kumufotora cyangwa se gukoresha amazina ye mu nkuru zabo.

Yavuze ko amaze imyaka 10 afata imiti igabanya ubakana bwa virusi itera SIDA.

Yavuze ko yamenye ko yanduye SIDA mu 2006 ariko arabyakira kuko yari asanzwe azi ko nyina ariyo yamwishe.

Ati “Mbimenya ntabwo nihebye kuko nari nsanzwe mbikeka kuko Mama niyo yamwishe. Icyo gihe baradupimye ku ishuri bayinsangamo.”

Ntabwo yigeze acika intege zo gukomeza kwiga kuko yakomeje gukurikiza inama agirwa na muganga.

Mu 2012 yatangiye guhabwa imiti igabanya ubukana bwa virus itera SIDA ku buryo kuri ubu ameze neza.

Ati “Mu myaka 10 maze ku miti nta kibazo ndahura na cyo; nta na rimwe ndagira virusi zibarika, mba meze neza ndi umutekinisiye mu mashanyarazi.”

Uyu mukobwa umubonye uko ateye ndetse n’itoto afite ku mubiri we n’uburyo aba afite urugwiro ntabwo wamukekaho ko yanduye SIDA ndetse ashobora no kubikubwira ntubyemere.

Yabwiye IGIHE ko yize amashuri abanza, ayisumbuye ndetse arangiza icyiciro cya mbere cya kaminuza mu bijyanye n’amashanyarazi.

Ni umwana wa gatatu iwabo ariko abavandimwe be babiri bo ntabwo banduye virusi itera SIDA.

Yagiriye inama abagerageza gupimisha SIDA ijisho gukanguka bakareka kwibeshya cyane.

Ati “Murabona ko mundebye nta hantu mubona SIDA.”

Yagiriye inama umuntu wese wanduye virusi itera SIDA kubahiriza inama agirwa na muganga kandi agafata imiti neza.

Ati “Nshaka kubwira umuntu wese ufite virusi itera SIDA, arasabwa kunywa imiti kuko ni inshingano ze kunywa imiti neza kugira ngo akomeze kurinda bagenzi be kuko iyo uyinywa neza ntabwo upfa kwanduza abandi kandi nawe ubwawe uba wirinda kuko nturwaragurika; iyo udashaka kubwira abandi ko uyifite ntabwo babikubonaho kandi iyo unyoye imiti nabi niyo utabivuga yo [SIDA] irabyivugira.”

Abatipimisha bafite ibyago

Byukusenge yagarutse ku bantu banga kwipimisha bibwira ko nibasanga baranduye bazananirwa kwiyakira ndetse bakanarwara indwara z’ibyuririzi, ababwira ko bibeshya cyane.

Yabagiriye inama yo kwipimisha hakiri kare kugira ngo bamenye uko bahagaze noneho uwanduye atangire imiti naho utarandura afate ingamba zihamye zo kwirinda.

Ati “Ugiye kwipimisha bagasanga waranduye, kwa muganga bahita bagutangiza imiti ubuzima bugatangira bukaza, virusi zigatangira kugabanuka mu mubiri.”

Yasabye abantu kwirinda ababaca intege n’ababaha akato bababwira ko baboze kuko banduye SIDA, abasaba kubima amatwi bagakurikiza inama za muganga.

Ati “Utangiye imiti wubashye gahunda zo kwa muganga wirinze abaguca intege n’abakubwira ko uri ikibore n’ibindi kuko murabona ko ntaboze ugahita umera neza.”

Yavuze ko afite icyizere cyo kuzashaka umugabo bakabana neza kandi ntamwanduze.

Yagize ati “Nshobora kubana n’umugabo simwanduze, nshobora kubyara abana igihe nubashye inama za muganga simbanduze, nshobora kurira amapoto nkaha abantu amashanyarazi nta kibazo mfite nta gihunga nta sereri.”

Yagiriye inama urubyiruko yo kwikunda no gukunda ubuzima bwabo baburinda ibyabwangiza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ubunyamabanga bw’Urwego Rushinzwe Imyigishirize y’Abakozi bo mu Rwego rw’Ubuzima, Dr Patrick Ndimubanzi, yavuze ko abantu banduye virusi itera SIDA ariko bakaba bafata imiti igabanya ubukana bwayo neza, babayeho neza.

Yavuze ko abantu banduye SIDA bafata neza imiti, virusi zitakigaragara mu maraso yabo.

Ati “Imiti dutanga yose ni myiza kandi ifasha abantu bayifata. Ibyo bigaragara mu mibare dufite kuko abantu bose bafata imiti muri abo tuba twamenye, abari hejuru ya 91% virusi itera SIDA ntabwo zikigaragara mu maraso yabo, bivuga ko imiti ikora.”

Yagiriye inama abantu bose kwipimisha bakamenya uko bahagaze kugira ngo abanduye bafashwe n’aho bazima birinde, SIDA izacike burundu.

Byukusenge Charlène wo mu Karere ka Rwamagana amaze imyaka 28 yaranduye agakoko gatera SIDA ariko abayeho neza kuko afata imiti igabanya ubukana
Byukusenge yagarutse ku bantu banga kwipimisha bibwira ko nibasanga baranduye bazananirwa kwiyakira
Dr Patrick Ndimubanzi, yavuze ko iyo abantu banduye SIDA bafata neza imiti virusi itagaragara mu maraso
Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA wizihirijwe kuri Stade ya Huye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .