00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uburyo wicara bushobora kwerekana byinshi ku buzima bwawe

Yanditswe na Sonia Umuhoza
Kuya 2 July 2022 saa 11:21
Yasuwe :

Mu kinyejana cya 16, Umushakashatsi Pack Matthews ni umwe mu bagaragaje ko uburyo amaguru y’umuntu aba ameze iyo yicaye, bushobora kugaragaza imyitwarire ye, uko ari kwiyumva n’ibindi bitandukanye mu buzima bwe.

Kenshi ntabwo umuntu ahora yicaye mu buryo bumwe, hari ubwo ahindura uko yicaye bitewe n’ahantu ari, uburyo yicayemo n’ibindi bitandukanye.

Icyakora hari uburyo usanga bukunze kwiganza mu gihe umuntu yicaye, ugasanga bizwi ko runaka akunze kwicara amaguru ye asobekeranye, ukuguru kumwe kuri hejuru y’akandi cyangwa se uburyo buryo butandukanye.

Ibi bikunze kugaragara cyane nk’iyo umuntu yicaye ahantu hisanzuye, hafite ibipimo by’ubushyuhe bisanzwe ku buryo imyicarire y’umuntu idashingira ku zindi mpamvu runaka.

Icyo gihe, nibwo ushobora kubona ibyo umuntu ashobora kuba ari gutekereza cyangwa se uburyo ari kwiyumva, hashingiwe ku miterere y’amaguru ye.

Bamwe mu bantu bazi ibisobanuro by’imyicarire y’abantu hagendewe ku miterere y’amaguru yabo ni abakozi bo mu ndege.

Aba bahabwa amahugurwa yihariye agamije kubereka uburyo imyicarire y’abagenzi mu ndege ishobora gusobanura ibyo batekereza.

Ubu bumenyi babukoresha mu kuvumbura abagenzi bashobora kuba bafite ubwoba mu ndege, bityo bakabaha ubufasha bwihariye.

Hariho uburyo bwinshi umuntu ashobora kwicara ariko tugiye kwibanda ku buryo butanu bukunze kwigaragaza cyane, turebe icyo busobanura ku buzima bwawe.

1. Kwicara amaguru ahinnye, ariko yegeranye

Kwicara amaguru ahinnye, ariko yegeranye ni uburyo bwo kwicara bukunze gukoreshwa n’abantu bifitiye icyizere, bakaba abanyabwenge kandi bakagira icyerekezo mu buzima bwabo, nk’uko ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Ohio bwabigaragaje.

Ni abantu kandi bubahiriza igihe, bakagira gahunda mu buzima bwabo kandi bakaba abantu bagira isuku cyane, ku buryo aho bakorera n’aho batuye usanga hari isuku ihagije. Ni abantu b’abanyakuri, ariko ugasanga ni abantu bagira ibanga kandi badakunda ko abandi bamenya ubuzima bwabo muri rusange.

2. Kwicara amaguru ahinnye, ariko atandukanye

Ubu buryo bukunze gukoreshwa n’abantu bakunda gukora ibintu neza bakabinoza. Ibi bituma bashobora guhorana impungenge z’uko ibintu bashaka gukora, cyangwa se ibyo batangiye gukora, bitagenda neza.

Ni abantu bagira ibitekerezo byinshi, rimwe na rimwe bivangavanze, bikaba bishobora gutuma bagaragara nk’abantu bagira akavuyo mu buzima busanzwe. Ni abantu kandi badakunze kugira ubushobozi bwo gukora ikintu runaka igihe kirekire, ibituma bashobora kutarangiza inshingano batangiwe, kuko ari abantu barambirwa vuba.

Kugira ngo batange umusaruro, aba bantu bagomba guhora bibutswa inshingano bafite, bagahozwaho igitsure kugira ngo bakore neza.

3. Kwicara ukuguru kumwe kuri hejuru y’ukundi

Aba ni abantu bakunze kugira ibitekerezo bidasanzwe, bakaba abantu b’abahanga ndetse bakagira n’ubushobozi bwo kurema udushya mu byo bakora, muri make ni abantu bavamo abahanzi beza.

Aba bakunze kugira ibitekerezo byinshi, bagakunda gutekereza ku kintu runaka ku buryo bashobora kukibyazamo ibitekerezo bidasanzwe, ibyo abandi bantu bashobora kugorwa no kubona.

Icyakora ku rundi ruhande, kwicara ugeretse ukuguru hejuru y’ukundi bishobora kuba ikimenyetso cy’uko ufite ubwoba, ari nacyo abakozi bo mu ndege bakunze guheraho igihe bari kugenzura ko abagenzi bameze neza.

Ikindi ni uko aba bantu usanga badakunze gushyira hanze ubuzima bwabo, ku buryo kumenya ibyabo ari ibintu bitoroshye, bishoboka gusa iyo mumaze kwizerana no kuba inshuti magara.

4. Kwicara amavi atandukanye, ariko ibirenge byegeranye

Abagize Umuryango w’Ubwami bw’u Bwongereza, basabwa kwicara muri ubu buryo cyane cyane iyo bari mu ruhame. Ubu buryo bukoreshwa n’abantu bigirira icyizere kandi bakicisha bugufi.

Ni abantu kandi usanga bazi kuvuga mu ruhame, bakaba abantu bakunze guhora bishimye kandi bagira impuhwe. Bagira ishyaka mu buryo bakora, bakagira inzozi zo kuzagera kuri byinshi kandi bakaba abantu bazi gukora.

Ku rundi ruhande ariko, ubu buryo bushobora gukoreshwa n’abantu bafite ubwoba cyangwa se biteguye kwirwanaho.

5. Kwicara ikirenge kiri hejuru y’ivi rimwe

Abantu bakunze kwicara muri ubu buryo usanga ari abantu bigirira icyizere kandi bakaba ari abantu biyumvamo ko bakomeye. Aba kandi ni abantu bakunze guhangana yaba mu buryo bwo kujya impaka cyangwa se mu buryo bwo kugera ku cyo biyemeje.

Muri rusange ni abantu badapfa kurekura cyangwa ngo bemere ko batsinzwe. Ni uburyo kandi bukoreshwa n’abantu bifuza kwerekana ko ari abanyembaraga, bafite ubushobozi bwo gukora no gutanga ibikenewe ndetse bakaba bashobora kuyobora.

Ni uburyo bukunze gukoreshwa n’abayobozi muri rusange, cyane cyane mu rwego rwo kwiyerekana nk’abantu bakomeye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .