00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko imbabazi zahinduye imibereho ya Sindahinyura n’umuturanyi we wamuteye icumu muri Jenoside

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 7 June 2022 saa 03:00
Yasuwe :

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yasize ingaruka zikomeye mu Banyarwanda kuko yasenye ubumuntu n’ubumwe isiga abasangiraga bishishana. Uko imyaka igenda ishira indi igataha niko icyizere n’ubumwe bigaruka, abishishanyaga bari kongera gusabana.

Sindahinyura Gaspard ni umuturanyi wa Habyarimana Gaspard kuva cyera. Mbere ya Jenoside ntibari baziranye, kuko Sindahinyura yari umwana muto w’imyaka 7, mu gihe Habyarimana we yari umusore w’imyaka 19.

Bombi batuye mu Mudugudu wa Murehe, Akagari ka Murehe Umurenge wa Twumba mu Karere ka Karongi ahahoze ari komine Gisovu.

Habyarimana yari mu gitero cyahitanye abavandimwe batatu ba Sindahinyura.

Mu kiganiro na IGIHE uyu mugabo yavuze ko abo bari kumwe mu gitero bamuhaye icumu bamusaba kuritera Sindahinyura.

Ati “Yari kumwe n’umuryango we, barahungiye kwa nyirakuru noneho tujyayo, turi igitero. Abavandimwe be turabica. Njyewe ku ruhare rwanjye namuteye icumu musiga nziko yapfuye nyuma yaho nza kumva ko akiriho.”

Jenoside ikirangira, Habyarimana yabonaga Sindahinyura akagira ubwoba. Yaje gufungwa, Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge ikajya ibasanga muri gereza ikabigisha.

Ibi nibyo byatumye yirega yemera icyaha asaba imbabazi. Ati “Twaje kwirega muri Gacaca, nsanga adahari yaragiye mu Bugesera, nyina imbabazi arazimpa. Mu 2009, nibwo Sindahinyura yagarutse avuye mu Bugesera asanga nararekuwe musaba imbabazi, twembi tubanye neza dusangira akabisi n’agahiye”.

Sindahinyura avuga ko nyuma y’uko Habyarimana amuteye icumu mu rutugu, akamusiga aziko yapfuye, hari undi muntu waje arahamukura ajya kumuhisha ahandi.

Yavuze ko mbere y’uko Habyarimana amusaba imbabazi, yamubonaga akagira ubwoba, atekereza ko ari bwongere akamwica.

Ati “Naramubona nkagira ubwoba ngo ni wa muntu wanteye icumu, azongera n’ubundi anyice, ariko naganira na mama twasigaranye akambwira ngo uriya muntu yasabye imbabazi, uzamubabarire, ngeraho ndabyumva, nanjye muha imbabazi”.

Mbere yo gusaba imbabazi no kuzihabwa, buri umwe yatinyaga mugenzi we, yamubona agaca indi nzira, ariko nyuma yo guhabwa imbabazi, byose byarahindutse.

Habyarimana na Sindahinyura, ubu barasurana, bahurira mu kabari, ufite amafaranga agasengerera mugenzi we agacupa, uwahishije agatumira undi.

Habyarimana na Sindahinyura buri umwe yateye igiti mu rugo rwa mugenzi we. Iki giti cyakomotse ku gitekerezo cy’intore, aho uwakoze Jenoside wagiye gutera igiti muri urugo rw’uwo yayikoreye biba ari ikimenyetso cy’uko yemera ko yayikoze, yahemukiye umuryango nyarwanda, yemera icyaha kandi akagisabira imbabazi akanababarirwa.

Igiti uwakorewe Jenoside ateye mu rugo rw’uwayimukoreye ni ikimenyetso cy’uko nta nzika yo kwihorera yagize, ahubwo ko yagize ubutwari bwo kubabarira, akiyemeza y’uko igihugu cy’u Rwanda kizubakwa n’amaboko y’Abanyarwanda bose nta vangura ribayeho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .