00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko iyerekwa ryo muri gereza ryasunikiye Pst Rumenera Willy gufasha ababaswe n’ibiyobyabwenge

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 August 2022 saa 05:17
Yasuwe :

Ubwiyongere bw’abakoresha ibiyobyabwenge buri mu bihangayikishije igihugu ndetse inzego zitandukanye zaba iza Leta, izigenga n’abantu ku giti cyabo ntibasiba gufata iya mbere mu rugamba rwo guhangana nabyo.

Kureka gukoresha ibiyobyabwenge nubwo atari ibintu byoroshye ariko birashoboka ndetse hari abahamya babyo.

Kuri ubu imiryango ya gikirisitu n’abihayimana na bo binjiye mu rugamba rwo gufasha no guhindura ababaye imbata zo gukoresha ibiyobyabwenge.

Muri bo harimo Pasiteri Willy Rumenera uyobora Teen Challenge Rwanda, Umuryango Mpuzamahanga w’Abanyamerika udaharanira inyungu ufasha urubyiruko kuva mu biyobyabwenge. Ni na we Muyobozi wa Teen Challenge mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

  Umuhamagaro wo gufasha ababaswe n’ibiyobyabwenge watangiriye muri gereza

Imyaka 10 irashize, Pasiteri Rumenera atangiye gukorana na Teen Challenge. Mbere ya 2012 yari Umuyobozi Mukuru w’Umuryango wa Gikirisitu “Comfort People Ministry” yatangije.

Icyo gihe yaganiriye na Teen Challenge yo muri Amerika, bahuza umugambi wo gusohoza intego bahuriyeho yo gukora ivugabutumwa rigamije kurwanya ibiyobyabwenge.

Ajya gutangira iri vugabutumwa ryo gufasha abantu kuva mu biyobyabwenge, hari mu 2012 ubwo Pasiteri Rumenera yari yasuye imfungwa n’abagororwa muri Gereza ya Kimironko mu Mujyi wa Kigali.

Yavuze ko yasanze benshi mu rubyiruko rwagororerwagamo ruzira gukoresha ibiyobyabwenge. Yahise yiha intego yo gutangiza ibikorwa byo gufasha urubyiruko kuva mu biyobyabwenge kuko byoreka ahazaza harwo n’ah’igihugu.

Yagize ati “Twajyaga kubwiriza muri gereza tugasanga urubyiruko rwinshi ruriyo kubera ibiyobyabwenge, dushaka kubafasha. Twegereye Polisi ku Kacyiru baradushyigikira, batubwira ko bifuzaga ko insengero n’abapasiteri na bo bagira icyo babikoraho.”

Kugeza ubu, ubukangurambaga bwa Teen Challenge Rwanda bugamije gukura abantu mu biyobyabwenge bwatangiye kubyara umusaruro kuko abarenga 100 babiretse.

Aba bafashwa mu buryo bwa gikirisitu kuko bashyirwa mu kigo bamaramo umwaka badasohoka, bigishwa ijambo ry’Imana banatozwa gusenga.

Pasiteri Rumenera avuga ko abasoje aya masomo, bamwe muri bo basubira mu mashuri yaba ayisumbuye na Kaminuza no mu yindi mirimo inyuranye.

Nk’umuntu ubana bya hafi n’abari mu rugendo rwo kureka ibiyobyabwenge, avuga ko kufasha uwabaswe na byo bikeneraa kumutoza ikinyabupfura n’imyitwarire myiza cyangwa agahabwa imiti. Teen Challenge yo itanga amahugurwa yifashishije ijambo ry’Imana.

Yakomeje ati “Tubaremamo icyizere kuko umuntu ashobora kubaho atanyweye ibiyobyabwenge kandi no kubivamo birashoboka.”

Mu banyura muri Teen Rwanda Challenge nibura abagera kuri 80% barahinduka, bakareka ibiyobyabwenge.

Pasiteri Rumenera yavuze ko ibanga rishingiye ku gukizwa kuko “iyo yakijijwe neza, 80% babivamo (ibiyobyabwenge)”.

Si amagambo kuko ubuhamya bw’abo byabayeho burahari. Bayingana André wamaze imyaka irenga 13 anywa ibiyobyabwenge ari mu babara inkuru yo gukizwa kwe.

Mu buhamya bwe avuga ko yavutse mu 1979, atangira kunywa ibiyobyabwenge mu 2000, mu 2013 aza gufungwa, anajyanwa i Iwawa aho yamaze umwaka n’amezi atatu.

Yakomeje ati “Nyuma nongeye gusubira muri bya bindi nyine. Hanyuma numvise Teen Challenge nsaba ko banyakira baranyemerera, mazeyo umwaka...Kubera ubuntu bwa Yesu ubu narabohotse, yaranduhuye, ndi umugabo wo guhamya Imana ibyo yankoreye.”

Teen Challenge ikorera mu bihugu birenga 130 ku Isi aho ifite santere zirenga 1400. Uyu muryango muri Afurika ho ubarizwa mu bihugu 30 birimo n’u Rwanda.

Ishami ry’u Rwanda rifite gahunda yo gushyiraho ahantu abakobwa bazajya bafashirizwa mu rugendo rwo kureka ibiyobyabwenge no kongera kwisanga muri sosiyete.

Pasiteri Rumenera uyobora Teen Challenge Rwanda arubatse. Yashakanye na Mukamisha Antoinette ku wa 24 Kanama 2002, bafitanye abana batanu.

Amaze imyaka 22 ari Pasiteri dore ko yimikiwe bwa mbere kuba Pasiteri mu Burusiya mu 2000 ubwo yigagayo amasomo ya Bibiliya [Theology]. Yongeye gusengerwa bwa kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwo yigagayo ibijyanye n’Imiyoborere mu 2004-2006. Yakoreye ivugabutumwa muri Christian Life Assembly (CLA Nyarutarama) na Isoko Ibohora ku Gisozi.

Pasiteri Rumenera Willy wabaye mu Burusiya imyaka itanu avuga ko intambara iki gihugu cyatangije muri Ukraine ishobora gutuma abantu biheba, bakanishora mu biyobyabwenge
Pasiteri Willy Rumenera ayobora Teen Challenge Rwanda kuva mu 2012
Pasiteri Willy Rumenera uyobora Teen Challenge Rwanda amaze imyaka 20 abana na Mukamisha Antoinette nk'umugore we w'isezerano
Pasiteri Willy Rumenera akunze gutegura ibiterane bifasha urubyiruko kuva mu biyobyabwenge. Mu mishinga ateganya harimo no gutangiza ahantu abakobwa bazajya bafashirizwa mu rugendo rwo kureka ibiyobyabwenge
Pasiteri Willy Rumenera aha yari yasuye abagororerwa ku Kirwa cya i Iwawa, abagenera ubutumwa
Bayingana André wamaze imyaka irenga 13 anywa ibiyobyabwenge yarahindutse n'umubiri wongera gusubirana
Pasiteri Rumenera Willy yavuze ko abarenga 100 bamaze gufashwa kureka ibiyobyabwenge binyuze mu bukangurambaga bukorwa na Teen Challenge Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .