00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko wahosha igitutu cy’abaguhoza ku nkeke bagusaba gushaka

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 16 October 2022 saa 07:10
Yasuwe :

Urubyiruko rugeze hagati mu myaka 20 na 30, rukunze guhura n’igitutu cy’abavandimwe, inshuti n’imiryango; bose baruhoza ku nkeke barusaba gushaka, ndetse muri iki gihe ntiwataha ubukwe ngo uveyo utumvise amajwi yibutsa bamwe mu babutashye ko ari bo bagomba gukurikiraho.

Uretse abo, hari n’ubwo umuntu ashyirwaho igitutu n’uwo bari kumwe mu rukundo amusaba ko bakwihutisha ibyo kubana bigakorwa bwangu, ibintu akenshi bikunze kugira ingaruka ku muntu ubibwirwa aho bimuviramo ibibazo byo guhangayika, kujagarara n’ibindi bishobora gukora ku buzima bwe bwo mu mutwe nk’agahinda gakabije n’izindi ndwara.

Hatangwa inama zitandukanye kugira ngo umuntu abashe guhangana n’iki gitutu; zirimo kwima amatwi aba bantu baba bashaka kugutera kubikora mu gihe utabiteganyije, kubanza kugenzura neza niba wowe n’uwo muzashingana urugo mwiteguye, mwiyemeje kandi muhurije kuri uwo mwanzuro, kudashingira gusa ku kuba ukeneye kugira abana cyangwa ngo ubiterwe n’impamvu z’idini.

Mu gihe kandi abantu bakomeje ku guhatira gushaka imburagihe, ni byiza ko ubabwira ko wumva neza ubusabe bwabo n’uko biyumva ariko kandi ukanabibutsa ko ugomba gukora icyiza kandi gikwiriye kuri wowe.

Ugomba kuzirikana ko kuba washinga urugo, udakwiye kubikora ugamije kunezeza abantu runaka ndetse abo bantu bakanamenya ko ntacyo bitwaye kuba wagira ibitekerezo bitandukanye n’ibyo bagufiteho.

Ni byiza kubabwira ko wubaha ibyo bitekerezo byabo ariko ukabibutsa ko ari ibyabo bwite, bityo nawe ushobora kugira ibidahuye n’ibyabo.

Abagushyiraho igitutu, ukwiye kubibutsa ko uri gufata igihe cyawe kugira ngo witondere amahitamo ku muntu muzabana hagamijwe kwirinda amakimbirane yo mu ngo akunze kuganisha kuri gatanya zisigaye zararumbutse muri iki gihe.

Mu gihe igitutu ugishyirwaho n’uwo mugomba gushakana, ni ngombwa kumusobanurira ko utiteguye kandi bidakuyeho ko umukunda.

Indi mpamvu ikwiye ku gufasha kwirinda kugendera ku gitutu ushyirwaho n’abifuza ko ushinga urugo, ni ibarurishamibare rigaragaza umubare munini w’ingo zisenyuka zitamaze kabiri aho nko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, 50% y’ingo zubakwa zihita zikurikirwa no gusenyuka.

Times of India igaragaza ko ingo nyinshi zubatswe bikomotse kuri iki gitutu, ari zo zisanga zitamaranye kabiri, bityo ko ari ngombwa kutagendera ku marangamutima y’abandi ahubwo icy’ingenzi ari uguhurira ku gitekerezo hagati y’abagiye gushinga urugo bakabana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .