00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urundi ruhande rw’ibitavugwa ku kwikinisha

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 10 November 2022 saa 08:07
Yasuwe :

Hajya havugwa byinshi ku ngingo irebana no kwikinisha, aho usanga benshi bayamaganira kure bakanakomoza ku ngaruka bishobora kuzanira uwabikoze, gusa ku rundi ruhande hari n’abavuga imyato iki gikorwa bakanagaragaza ibyiza bizanira umuntu n’ibishobora kumubaho mu gihe yaba amaze ukwezi atabikoze cyangwa kugashira atageze ku byishimo byo kurangiza.

Umuganga w’indwara zikunze kwibasira imyanya ndangagitsina, Piet Hoebeke yabigarutseho avuga ko “kuba wamara ukwezi udahuye n’impamvu yatuma ukora igikorwa cyo gusohora, ntacyo byagutwara ariko anabwira abantu "kujya babikora kuko nyuma ya byose, kurangiza ni igikorwa gisanzwe cyane mu byerekeranye n’ibinyabuzima.”

Akomeza ashimangira ko iki gikorwa ari cyiza ku bigendanye n’ubuzima bw’imyororokere kubera ko gishobora gufasha umuntu gutahura ibyo akunda, agasobanukirwa umubiri we, ndetse uyu muganga anavuga ko bifasha mu mikorere y’ubwonko rimwe na rimwe bikanafasha umuntu gusinzira neza.

Si ibyo gusa, kuko uyu muganga yanakomoje ku kuba iki gikorwa cyo kwikinisha mu buryo buhoraho, gishobora kugabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri ya prostate ku bakiri bato, akanakomoza ku kuba 30% by’intangangabo byikora bigizwemo uruhare n’iki gikorwa ndetse bikanazirinda kwangizwa na aside iboneka mu myanya y’ibanga y’abagore.

Bavuga ko iki gikorwa kinafasha mu kwiyongera kw’intanga ku buryo umuntu ashobora gusohora inshuro zirenze eshanu ku munsi, icyakora Hoebeke yibutsa ko mu gihe umuntu yahura n’ikibazo gishingiye kuri icyo gikorwa, aba akwiye kwihutira kujya gushaka inzobere mu bijyanye n’ubuzima bw’imyanya ndangabitsina, agafashwa.

Ibyo kumara ukwezi umuntu atarangije cyangwa atikinishije, bikunda kugarukwaho muri uku kwezi k’Ugushyingo muri gahunda yatangiye mu 2011 izwi nka “No Nut November” aho baba basaba abagabo kumara Ugushyingo kose badakoze imibonano mpuzabitsina, ntibikinishe cyangwa ngo bakore igikorwa cyo kurangiza, hanyuma ubashije kubyubahiriza agahabwa ishimwe.

Mu mategeko agenga iyi gahunda imeze nk’umukino, irya mbere ni uko mu kwezi kose utemerewe gusohora, gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa kwikinisha kugera ku rugero rwo gusohora, icyakora bemerera umuntu kuba yareba amashusho y’urukozasoni cyangwa se kuba igitsina cye cyafata umurego.

Umuntu kandi ntashobora gufatwa nk’uwatsinzwe mu gihe icyo gikorwa cyabaye akiroteraho asinziriye, ariko iyo bibaye inshuro ebyiri, afatwa nk’uwatsinzwe.

Uwatsinze we mu byo yemererwa mu kwezi gukurikiyeho k’Ukuboza, harimo gukora cya gikorwa buri munsi aho ku itariki ya 01 ashobora kubikora rimwe, ku ya 02 akabikora kabiri kugeza ku ya 25, aho ashobora kubikora inshuro 25 ku munsi wa Noheri nubwo inzobere mu byubuzima zemeza ko izo nshuro zidashoboka mu munsi umwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .