00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhire Kevin yasezeranye imbere y’amategeko (Amafoto na Video)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 14 December 2023 saa 11:58
Yasuwe :

Muhire Kevin ukinira Rayon Sports n’Ikipe y’Igihugu Amavubi yasezeranye imbere y’amategeko n’Umukunzi we Cyuzuzo Delphine bamaze imyaka isaga 10 bakundana.

Ku gicamunsi cyo ku wa Kane, tariki 14 Ukuboza 2023, ni bwo Muhire Kevin yasezeranye imbere y’amategeko na Cyuzuzo Delphine mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimisagara mu Mujyi wa Kigali

Ni umuhango witabiriwe na Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports na Perezida wayo, Uwayezu Jean Fidèle.

Mu bakinnyi bakinana na Muhire Kevin bari bamugaragiye harimo Mugisha François uzwi nka Master bakinana muri Rayon Sports. Kugeza ubu ntabwo haramenyekana igihe indi mihango y’ubukwe izabera.

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yagabiye inka Muhire Kevin na Cyuzuzo Delphine bateye intambwe yo kubana nk’umugabo n’umugore mu buryo bwemewe n’amategeko.

Nyuma yo gusezerana, Muhire Kevin yabwiye IGIHE ko yishimye cyane kuri uyu munsi udasanzwe.

Yagize ati "Ni intambwe nteye ku buzima bwanjye, navuga ko ari iby’agaciro kandi uru rugendo ntangiye nizeye ko bizagenda neza hamwe n’Imana.’’

Yavuze ko umukunzi we bamaranye igihe kirekire. Ati "Twahuye ndi umwana, tumaranye imyaka igera kuri 11. Ku bwanjye twabanye neza, ndamumenya, navuga ko ari umufasha mwiza kuri njye.’’

Yasobanuye ko we n’umukunzi we babanye mu bihe byiza n’ibibi kandi bagumanye ku buryo adashidikanya ko amukunda bya nyabyo.

Muhire Kevin yazamukiye mu Isonga FA yavuyemo yerekeza muri Rayon Sports amaze gukinira inshuro eshatu zitandukanye. Yakinnye mu Misiri mu Ikipe ya Misr lel-Makkasa na Saham Club yo muri Oman, mu gihe yaherukaga muri Al Yarmouk ikina mu cyiciro cya kabiri muri Kuwait.

Mukire Kevin ukinira Rayon Sports n'Ikipe y'Igihugu Amavubi yasezeranye imbere y’amategeko n’Umukunzi we Cyuzuzo Delphine
Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports na we yari ahari
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yari afite akanyamuneza ku munsi wo gushyigikira Muhire Kevin wasezeranye imbere y'amategeko
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle (iburyo) na Myugariro wa Murera, Mugisha François uzwi nka Master bari bafite akanyamuneza
Muhire Kevin n'umukunzi we bari bagaragiwe n'abantu batandukanye
Mugisha François uzwi nka Master ari mu bakinnyi bashyigikiye isezerana rya Muhire Kevin n'umukunzi we imbere y'amategeko
Mukire Kevin na Cyuzuzo Delphine bamaze imyaka isaga 10 bakundana
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yagabiye inka Muhire Kevin na Cyuzuzo Delphine bateye intambwe yo kubana nk’umugabo n’umugore

Amafoto: Kasiro Claude

Video: Mazimpaka Alain


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .