00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inama zagufasha kubaka urukundo ruhamye

Yanditswe na Sonia Umuhoza
Kuya 28 July 2022 saa 04:35
Yasuwe :

Urukundo rurakura cyangwa rugakomera mu gihe abarurimo babihaye agaciro, bagashyiramo imbaraga ndetse bagahuza umugambi mu guharanira kugera ku bintu bishya. Mu rukundo hari ibyo abantu bigomwa kugira ngo bigende neza kandi rurambe.

Iyo umuntu umwe yitanga kurusha mugenzi we cyangwa bombi bagaterera iyo mu mishinga imwe n’imwe usanga binaniza urukundo, rimwe na rimwe bigatuma rugenda biguru ntege.

Ikinyamakuru Lifehack kigaragaza ibintu birindwi wakora kugira ngo umubano wawe n’uwo mukundana urusheho kugenda neza.

  Buri wese akwiye kumva mugenzi we

Abakundana bumvikana neza iyo buri wese yifuza guha mugenzi we umwanya. Ikintu cy’ingenzi hagati y’abakundana ni ukumva igitekerezo cy’undi. Kutumva ibitekerezo by’uwo mukundana no kutamwitaho bigira ingaruka ku mubano wanyu, bikaba byatuma munatandukana.

  Gushaka umwanya wihariye nk’abakundana

Ni byiza ko abakundana bashaka umwanya wihariye aho bashobora guhura, bakaganira, bagatemberana ndetse bakananoza gahunda zabo zose.

  Gufata umwanya wa wenyine wo kwitekerezaho

Umubano mwiza ugomba gushyira mu gaciro. Ntibikwiye ko umuntu atanga imbaraga ze zose cyangwa ngo ahebe n’ibintu akunda gukora. Ni ingenzi kumenya ko umunezero w’umuntu udakwiye kubangamirwa.

Umwanya w’umuntu ni ingenzi kugira ngo urusheho gutekereza ku buzima bwawe n’ubw’abandi mubyumva kimwe.

  Ntutegereze ko umukunzi wawe akuzuza

Guhora uhanze amaso mugenzi wawe hari igihe bishobora kugaragara nabi. Niba ushakisha ibyiza muri mugenzi wawe utekereza ko udafite bishobora gutuma agutakariza icyizere kuko abona na we utacyifitiye.

Rimwe na rimwe hari ubwo wumva witeze byinshi ku mukunzi wawe kandi nta n’icyo bitwaye, ugomba kumva wishimiye umukunzi wawe ariko ntugomba kumwishingikirizaho ngo akuzuze.

  Shimira utuntu duto

Iyo mumaranye igihe kitari gito, bisa nk’aho byoroshye gufata umukunzi wawe nk’umuntu usanzwe.

Iga kumushimira ku kantu gato kose umubwire ko umukunda kenshi cyangwa umwoherereze ubutumwa bwiza.

Menyesha umukunzi wawe icyo asobanura mu buzima bwawe kugira ngo atazigera yumva ko umufata nk’umuntu usanzwe.

  Sobanukirwa uburyo mwembi mugaragaza urukundo

Abantu bamwe bagaragariza urukundo abo bakunda binyuze mu guhoberana no gukunda gukoranaho. Abandi bantu bashobora kwerekana urukundo rwabo binyuze mu gufashwa mu bikorwa bito.

Abandi bagaragaza urukundo mu gutanga impano, guhabwa umwanya munini wihariye ndetse hari n’abanyurwa no kubwirwa amagambo meza.

Ni ingenzi ku bakundana kugerageza kumenya abo bari kumwe mu rukundo biyumva, ntiwite ku byawe gusa ngo wikunde ahubwo ugerageze gukora uruhare rwawe na we akore urwe kuko bizatuma urukundo rwanyu rutera imbere.

  Iga kubabarira

Ntukagarure ibibazo mwagiranye mu bihe bishize ngo ubizane mu biganiro byanyu kuko bifatwa n’inzika. Ibi bizakugiraho ingaruka gusa kandi bikomeretsa umubano wanyu.

Kubabarira ni urufunguzo rw’umubano uwo ari wo wose ukomeye. Niba rero hari ibibazo mufitanye, vugana na mugenzi wawe mubiganireho mubikemure.

Abakundana bagomba kugira uko bitwara kugira ngo urukundo rwabo rurambe by'igihe kirekire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .