00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingaruka zo gushakana n’umuntu ukurusha imyaka myinshi

Yanditswe na Léana Bisa
Kuya 6 August 2022 saa 05:14
Yasuwe :

Abakobwa benshi hari igihe bumva ko gukundana n’umusore ubarusha imyaka myinshi ari byiza kubera inyungu zishobora kubivamo; gusa hari abavuga ko ibishashagirana byose atari zahabu.

Hari abavuga ko gukundana n’umugabo ukuruta bizana n’izindi ngaruka, bavuga ko byose bidahora ari byiza, ko imyaka ari ikintu abantu bakwiriye kwitaho cyane mu gihe bakundanye no mu gihe bashakanye.

Nari ndi kuganira n’abantu batandukanye bagenda bampa ingingo zinyereka uburyo bigira ingaruka nyinshi, umwe ambwira ko imyaka ari ikintu umuntu agomba kwitondera mbere yo gukunda umuntu na mbere yo kumushaka.

Imyaka ijyana n’imitekereze

Mu bantu twaganiraga benshi bakunze kugaruka ku kintu cy’imyaka, benshi bambwiraga ko imyaka igira uruhare runini cyane mu mubano w’abantu ikagira kandi uruhare rurushijeho mu gihe hajemo urukundo.

Umwe yavuze ati “Imyaka ni ikintu cyo kwitondera cyane, iyo ugiye gukundana n’umugabo ukurusha imyaka myinshi cyane ugomba no kumenya ko muzagira imitekereze ihabanye kuko muba muri mu buzima butandukanye.”

Yakomeje ambwira ko abantu bafite imyaka itandukanye baba bafite n’imyumvire idahura bitewe n’uko baba mu byiciro bitandukanye by’ubuzima.

Yambwiye ati “Ntimuba mufite imyumvire imwe ku bijyanye n’icyerekzo cy’urugo, umwe ashobora kumva ko ibi aribyo bikenewe undi akumva ko ibindi aribyo bikenewe, kenshi usanga abantu batari mu kigero kimwe cy’imyaka badahuza imitekerereze.”

Yakomeje ati “gukundana n’umuntu mutari mu kigero kimwe cy’imyaka ni nko kuvugana n’umuntu mutavuga ururimi rumwe.”

Yambwiye ko bibaho gake ko umukobwa ashakana n’ab’urungano rwe, ko ariko imyaka umurusha imyaka irenze 15 bishobora kumugiraho ingaruka.

Gucana inyuma

Guca inyuma nacyo ni ikintu gishobora kubaho ku bantu bakundana batari mu kigero kimwe cy’imyaka mu gihe umwe arusha undi imyaka myinshi cyane.

Uwo twaganiraga yambwiye ko guca inyuma bishobora guterwa n’uko umwe adahagijwe n’ibyo undi amuha yumva akeneye.

Yambwiye ati “Birashoboka ko mu gihe ukundanye n’umukobwa urusha imyaka myinshi bishobora kugera aho akaguca inyuma bitewe n’uko hari ibyo agushakaho utabasha kumuha.”

Yakomeje ati “hari igihe aba ageze mu myaka umubiri ufite imbaraga nyinshi ariko wowe ntazo ufite, ugasanga agiye kuzishakira ahandi.”

Mukenera ibintu bitandukanye

Mu bantu twaganiriye hari uwavuze ko hari igihe kubera imyaka, buri wese aba akeneye ibitandukanye n’ibyo undi akeneye. Bambwiye ko umwe aba ageze mu cyiciro cy’ubuzima aho akeneye ibintu runaka mu gihe undi yabirenze.

Yambwiye ati “Hari igihe wowe uba ugeze mu gihe cyo kugira imiteto kandi undi yarabirenze, hari igihe uba ugeze mu gihe cyo kumva waryoherwa n’ubuzima undi yarabirenze yibereye mu bindi.”

Yambwiye ko ibi bishobora kubangamira buri wese akaba ari ha handi urushako rugera aho rukabihira bombi kuko icyo bakeneye batakibona.

Ati “Hari igihe umwe aba ashaka umuntu utuje undi ashaka umuntu ushabutse, ibi rero bishobora kugera aho bikabangamira buri wese kugeza aho yumva abihiwe.”

Agufata nk’umwana

Iyi ngingo abantu benshi bakunze kuyigarukaho, bumva ko iyo umuntu akurusha imyaka myinshi cyane ashobora kugufata nk’umwana kuko kuri we mutaba muri mu kigero kimwe.

Umwe yavuze ati “Umugabo ukurusha imyaka myinshi muzajya mu rugo ajye agutuma ibiyiko n’amasahane nk’uko yatuma umwana, kuri we aba yumva uri umwana ntaho utandukaniye n’abandi.”

Yakomeje ambwira ko agufata nk’umuntu agomba kuyobora, ko yumva ko urukundo cyangwa umubano wabo wagendera ku bitekerezo bye wenyine ibi bigatera ubwumvikane bucye kuko umuto ahora yibona nkutagira ijambo.

Yambwiye ati “Umukuru usanga ibyo akora abikora atagishije inama mugenzi we kuko amufata nk’umwana, ahora yumva inshuti zabo zigomba kuba izo mu kigero cye kuko ibintu byose byo mu kigero cye abifata nk’aho aribyo byiza byo kugenderaho.”

Yakomeje ati “Umuto yumva atsikamiwe kuko nta gitekerezo ashobora gutanga ngo cyemerwe, usanga rimwe na rimwe asa n’udafite uburenganzira kugeza no ku mutungo basangiye kuko adafata ibyemewe.”

Abantu benshi ntibumva kimwe ingaruka zo gukundana n'umuntu ukurusha imyaka myinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .