00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuki abakobwa benshi bifuza gukundana n’abagabo babarusha imyaka?

Yanditswe na Léana Bisa
Kuya 11 June 2022 saa 02:54
Yasuwe :

Hari umukobwa tujya tuganira kuri byinshi, yigeze kumbwira ko adashobora gukundana n’umusore banganya imyaka cyangwa umusore utamurusha imyaka irenze itanu nabwo yabaye mike.

Kenshi iyo umukobwa avuze icyo yifuza ku musore yifuza ko bakundana, mu byo benshi bavuga ntihaburamo imyaka, abenshi bifuza gukundana n’abasore cyangwa abagabo babarusha imyaka myinshi.

Usanga ari nk’ikintu kiri muri kamere y’abakobwa, nabyibajijeho cyane kuko n’abahungu bakunda kubiganiraho no kubibaza. Nabajije abakobwa nzi batandukanye buri wese ambwira impamvu ze.

Uwa mbere yambwiye ko impamvu akunda kwisanga yakunze umugabo cyangwa umusore umurusha imyaka ari uko abahungu bari mu kigero kimwe mu myaka usanga badahuje ibitekerezo.

Nubwo bidafite ubushakashatsi bwo kubihamya, yambwiye ko benshi mu basore bari mu kigero kimwe cy’imyaka, ibitekerezo byabo n’ibyo abakobwa baba bifuza bihabanye.

Ati “Njye impamvu mba nshaka umuntu undusha imyaka ni uko ibitekerezo bye biba bitandukanye n’ibyanjye kuko byinshi mu byo njye mba ndi gucamo aba yarabiciyemo.”

Yakomeje ambwira ko abakobwa bakunda umuntu ubaruta mu myaka kuko no mu bitekerezo akenshi aba abaruta, ko ari impamvu benshi bakunda abasore babaruta.

Undi nabajije we yambwiye ko hazamo ikintu cyo kuvuga ko gukundana n’umuntu ukuruta mu myaka bigira ibyiza byinshi. Yambwiye ko umusore ukuruta mu myaka adakina n’amaranga mutima yawe ngo akubabaze.

Ati “Abakobwa bakunda umuntu utuma bumva batekanye kandi batuje muri bo, aho kuba ibintu by’akavuyo.”

Yampaye urugero ambwira ko bamwe mu basore bakiri bato, usanga bataramenya neza uko bitwara mu rukundo, ko baba bari mu cyiciro cyo gutereta kugira ngo birate ku bandi basore, berekana ko bafite abakobwa beza n’ibindi.

Ambwira ko umugabo ukuze aba yararenze icyo cyiciro cy’ubuzima, ko umusore mukuru aba azi icyo ashaka n’uko agomba kukigeraho.

Yakomeje ati “Iyo ubonye umuntu washyize ubuzima bwe ku murongo, ubona hari ukuntu ubikunze, ari umuntu ubona adafite akavuyo mu buzima bwe njye mba mbona ari ikintu cyiza cyane.”

Yambwiye ko iyo ari umusore ufite ubuzima bwe ku murungo, aba azi gufata neza umuntu bakundana, azi kumwitaho.

Ati “Umusore ukuze aba azi kwita ku mukobwa, ntabwo ari bya bindi by’abantu bakundana ugasanga ni akavuyo gusa gusa, umugabo ukuze aba yumva neza kurushaho uko abakobwa bateye n’uko batekereza kubera ko aba yaragize igihe kirekire cyo kubyiga, icyo kintu rero njye ndagikunda cyane.”

Yakomeje ati “Ikindi aba afite amafaranga, usanga umuntu ukuze aba yarimenye, akamenya icyo ashaka akamenya uwo ari we, akenshi usanga aba ari no gukora afite amafaranga ukabona urukundo ruryoshye.”

Uwa gatatu mu bo nabajije we yambwiye ko abakobwa benshi bisanga bakundanye n’abasore babaruta cyangwa se abagabo bakuru kuko bibaha agaciro.

Yambwiye ati “Iyo ubonye umuntu ukuruta akweretse ko agukunze kuri njye numva ko abakobwa benshi bahita babyishimira, nko ku mukobwa muto utarigirira icyizere usanga bimuhaye agaciro, akumva ari mukuru cyangwa se bikamuzamurira agaciro.”

Yakomeje ati “Aha ni ho usanga abagabo benshi bashuka abakobwa bakiri bato, ugasanga si uko amakunze mu by’ukuri ahubwo kuko hari icyo amushakaho, akoresha uko kutigirira icyizere akamujya mu mutwe.”

Urebye usanga icyo abakobwa benshi bavuga ko ari imyaka bakunda atari byo ahubwo ko baba bashaka umuntu ukuze mu mutwe, ufite imyitwarire itandukanye n’iyabo.

Abakobwa bakunda gukundana n'abagabo babarusha imyaka ku mpamvu zirimo ko baba bashaka abantu bafite icyerekezo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .