00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Murangwa wakiniye Rayon Sports na Soraya wabaye Minisitiri bagiye kurushinga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 June 2022 saa 02:12
Yasuwe :

Murangwa Eric Eugène wakiniye Rayon Sports n’Ikipe y’Igihugu Amavubi, agiye kurushinga na Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, Hakuziyaremye Soraya.

Ubutumire bw’aba bombi bwerekana ko bazarushinga ku wa 14 Kanama 2022. Nta makuru arambuye yatanzwe ku bijyanye n’aho ubukwe buzabera cyane ko Murangwa asanzwe atuye mu Bwongereza mu gihe Hakuziyaremye aba mu Rwanda.

Murangwa na Hakuziyaremye babaye igihe kirekire mu Bwongereza ndetse IGIHE yamenye ko bamaze igihe bari mu rukundo n’ubukwe bwabo bwateguwe kuva mu gihe cyashize.

Murangwa Eugène yamenyekanye muri Rayon Sports mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yayimazemo imyaka 11 kuva mu 1986 kugeza mu 1997. Iyi kipe yakiniraga iri mu byamufashije kurokoka ahanini bitewe no kugira abakunzi benshi.

Atuye mu Bwongereza aho yashyize imbaraga mu bikorwa n’imishinga igamije kurwanya amacakubiri, ingengabitekerezo ya Jenoside no kwigisha ubumwe n’ubwiyunge binyuze muri siporo.

Mu 2010 ni bwo Murangwa yashinze Ishyirahamwe yise ‘Football for Hope Peace and Unity – FHPU’, rifite ibikorwa mu Rwanda no mu Bwongereza.

Yanashinze ndetse ayobora Ishami Foundation, Umuryango ukorana na IBUKA, Avega Agahozo, GAERG Rwanda, AERG, Urukundo - Norway mu kurengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu mpera za 2017, uyu mugabo wakiniye Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, yahawe umudali w’ishimwe ‘Member of the British Empire’ n’Umwamikazi w’u Bwongereza Elisabeth II kubera ibikorwa by’indashyikirwa yagaragaje yaba mu Bwongereza no mu Rwanda birimo kumenyekanisha Jenoside yakorewe Abatutsi ku batayizi no gufasha bamwe mu bayirokotse.

Mu batoranyijwe harimo abahanga mu mikino, ibyamamare mu muziki, abanyapolitiki n’abandi bagiye bakora ibifitiye akamaro u Bwongereza.

Mu 2018, Murangwa yahawe undi mudali w’icyubahiro n’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elisabeth II kubera ibikorwa bye bya siporo.

Uyu mudali yawuhawe ku wa 15 Werurwe 2018 mu muhango wabereye mu Ngoro y’Umwamikazi ‘Buckingham Palace’; wayobowe n’Igikomangoma cy’Ubwami bw’u Bwongereza, Charles.

Umukunzi we Hakuziyaremye Soraya ni Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda. Uyu mwanya yawushyizweho ku wa 15 Werurwe 2021 asimbuye Dr Nsanzabaganwa Monique watorewe kuba Visi Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Mbere yo guhabwa izi nshingano, Hakuziyaremye yari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, umwanya yashyizweho ku wa 18 Ukwakira 2018, mbere yo gusimburwa na Habyarimana Béata.

Hakuziyaremye Soraya yavukiye i Bruxelles ariko nyuma ubwo yari amaze kugira imyaka itanu ababyeyi be basubiye mu Rwanda aho yakuriye ahiga amashuri abanza n’ayisumbuye.

Amashuri abanza yayize kuri APE Rugunga ari naho avuga ko yigiye Ikinyarwanda, nyuma aza kuhava akomereza muri Ecole Belge de Kigali aho yigaga Imibare n’Ubugenge.

Yize muri Kaminuza zirimo Université Libre de Bruxelles, aho yize Ubucuruzi yibanda cyane ku bijyanye n’Imari, aha yahakuye Impamyabumenyi ya Engeniorat Commercial. Yaje gukomeza kwiga gucunga ibigo mpuzamahanga muri Kaminuza ya Thunderbird School of Global Management yo muri Amerika.

Yakoze muri Banki zikomeye ku rwego rw’Isi zirimo BNP Paribas i Paris anaba umuyobozi muri Fortis Bank i Bruxelles.

Mu 2012 ni bwo yatashye mu Rwanda agirwa Umujyanama Mukuru wa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga. Mu 2014, yashinze Ikigo gishinzwe gutanga Inama mu bijyanye n’Imari ariko mu 2016, aza gusubira mu gukora mu mabanki aza no kuba Visi Perezida w’Ikigo gishinzwe gukurikirana Imikorere y’Ibigo by’Imari muri ING Bank i Londres.

Murangwa Eric Eugène wakiniye Rayon Sports n’Ikipe y’Igihugu Amavubi
Agiye kurushinga na Visi Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda, Hakuziyaremye Soraya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .