00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pasiteri Antoine Rutayisire n’umugore we bashimishije benshi barebana akana ko mu jisho

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 10 October 2022 saa 10:28
Yasuwe :

Umushumba wa Paruwasi ya Remera mu Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, Rev Dr Antoine Rutayisire n’umugore we bamaranye imyaka 32 mu rushako, barebanye akana ko mu jisho imbere y’iteraniro abaryitabiriye banyurwa n’umubano mwiza uranga urugo rwabo.

Rev Dr Rutayisire n’umugore we Pasiteri Kayitesi Peninah Rutayisire bari batumiwe muri Women Foundation Ministries aho batanze icyigisho muri gahunda ngarukamwaka y’amasengesho ategurwa n’iri torero yiswe ‘Umugore mu Ihema, Umugabo mu Marembo’.

Aba bombi bamaze imyaka 32 bashakanye ndetse bishimanye nk’uko bakunze kubigaragaza haba mu materaniro ndetse no mu buzima busanzwe.

Rev Dr Rutayisire yatanze inyigisho zigaruka ku kugira urugo rwiza aho yagarutse ku bintu abagabo bakunda birimo imibonano mpuzabitsina, kudacibwa inyuma n’abagore babo, icyubahiro n’ibindi.

Yakomeje agira ati “Abagabo bakunda gutaha mu rugo bagasanga urugo rurasa neza, umugore yabitunganyije […] kuko abagabo dushobora kubaka ibikorwaremezo ariko imitako ntabwo tubishobora barimo nanjye no kugura imyenda ntabwo njya mbishobora nimubona nambaye neza, ni madamu uzaba yabikoze.”

Ku ruhande rw’abagore yagize ati “Hanyuma nabo ariko ngo ntibakunda gusangira abagabo babo n’abandi bagore. Ari abagabo ntibakunda gusangira abagore babo n’abandi bagabo ndetse n’abagore ntibakunda gusangira abagabo babo n’abandi bagore.”

Nk’uko byari biteguye muri aya materaniro, umugabo yamaraga kwigisha n’umugore agahita akurikiraho. Aha niho Rutayisire yahise ahamagara umugore we.

Yahise agira ati “Hanyuma ibindi reka Madamu aze abikomereho abahe n’ubuhamya kuko umugore mwiza gutya se […]”

Pasiteri Kayitesi ageze ku ruhimbi yakirijwe amashyi menshi nawe ahita ahobera umugabo we, abantu barongera bakoma mu mashyi babereka ko babishimiye.

Yahise avuga ko mu bintu akundira umugabo we harimo kuba amuha uburinzi ku buryo iyo bari kumwe aba yumva atekanye.

Ati “Iyo turi hamwe mba numva ntekanye cyane. N’ubu ubwo ngiye kuvuga nyuma ye ndumva ntekanye kuko ibyinshi amaze kubivuga. Imana ishimwe.”

Yakomeje agira ati “Uyu mugabo tumaranye imyaka 32 kandi murabona ko yamfashe neza, ndamukunda cyane.”

Pasiteri Kayitesi yavuze ko we n’umugabo we iyo mu gitondo babyutse babanza gusuhuzanya bakabwirana uko umunsi wabo uraba uteye, ibyo barakora kugeza nimugoroba.

Ati “Hanyuma mbere yo gusenga, niba hari ibinanije, nkamubwira nti ibi bintu n’ubwo bimeze gutya, byanteye ubwoba! Akambwira ati ni kuki bigutera ubwoba? Akampumuriza, byarangiza tukabisengera nkumva nkomeye.”

Yavuze ko kuganira kwa mu gitondo bimukiza mu buryo bw’amarangamutima.

Ati “Umugore wawe umenya uko amarangamutima ye ameze? Abagabo bo bahisha amarangamutima yabo, twebwe turivugira […] ntimwumvise ko avuga bike? Uramubaza uti byari bimeze bite […] ariko twebwe, n’amatara yari acanye ndayavuga.”

Yakomeje agira ati “Uko mvuga rero ni ko nkira, n’iyo mfite ibyankomerekeje mba nanarakaye, we rero yahitaga ashaka ibisubizo ako kanya. Bukeye ndamubwira nti urabizi, ntabwo mba nkeneye ibisubizo, mba nkeneye ko umbwira ngo ‘Yooo, mbese ni uko byagenze! Ako karamvura, kakamvura kurusha kumbwira ibisubizo.”

Pasiteri Kayitesi yavuze ko impamvu Imana yaremye umugabo n’umugore batandukanye mu miterere ari ukugira ngo buzuzanye ari nayo mpamvu baba bakwiye kumenyana, umugore akamenya umugabo ndetse n’umugabo bikaba uko.

Muri iri teraniro kandi abandi batanze ibyigisho barimo Pasiteri Jean Paul Valois, Rev Winnie n’umugabo we Bishobo Louis Muvunyi, Rev Jeannine Monney na Rev Kathy n’umugabo we Bishop Allan Kiuna.

Reba Rutayisire n’umugore we Kayitesi batanga ubuhamya

Rutayisire n'umugore we ni icyitegererezo ku ngo nyinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .