00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zabyaye amahari hagati ya Rwatubyaye na Hamida bakundanaga

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 6 October 2022 saa 09:41
Yasuwe :

Myugariro w’Ikipe y’Igihugu, Amavubi na Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul, yakomoje ku nkuru yo gutandukana kwe na ‘Hamida’ bari bamaze imyaka itatu bari mu munyenga w’urukundo ndetse byigeze kuvugwa ko basezeranye kubana akaramata.

Hamida wari wariyongereyeho izina rya Abdul ku mazina ye, ubwo yaganiraga n’abakunzi be kuri Instagram mu mwaka ushize wa 2021, yahishuye ko aba bombi bari baramaze gusezerana imbere y’Imana.

Rwatubyaye yavuze ko Hamida yabitangaje agamije gukuraho ibihuha byagiye bivugwa mu mubano wabo. Ni amagambo yashingiraga ku kuba umukobwa yarashakaga gutangaza ko yigaruriye Rwatubyaye, nta wundi wemerewe kumuganiriza.

Mu kiganiro na Isimbi, Rwatubyaye yemeje ko iby’urukundo rwe na Hamida byarangiye ndetse batakiri kumwe.

Yagize ati “Ntabwo gushakana cyangwa gukora imihango ya Kiyisilamu yigeze ibaho. Ni ko kuri guhari ntabwo nabeshya ikintu nk’icyo. Byabayeho ko dutegura ibyo bikorwa ariko nta kindi kiganisha ku kubana cyakozwe. Icyabayeho ni ukubitegura no gukundana mu gihe gishize ariko nta bigihari.”

Rwatubyaye yongeyeho ko atavuga icyabatandukanyije ariko hagati yabo habaye ubwumvikane, basanga nta kindi cyo gukora usibye gutandukana.

Uyu myugariro yakomeje avuga ko impamvu yabivuyemo atari ugushaka guhinduranya cyane abakobwa ahubwo yabonaga ni ko hari ibishobora gutakara mu gihe agumye mu rukundo.

Kuri ubu nta mukunzi Rwatubyaye afite ndetse ateganya gufata igihe akabanza gutekereza neza mbere yo kwinjira mu rundi rukundo.

Rwatubyaye yavuze ko akeneye kubanza kwiha umwanya akibagirwa ibyo yarimo anyuramo ahubwo akazabona kwinjira mu rundi nyuma amaze kumera neza mu mutwe.

Rwatubyaye na Hamida, Umunyarwandakazi usanzwe wibera muri Indonesia, batangiye gutinyuka guhamya urukundo rwabo mu 2019, nyuma y’uko uyu mukinnyi atandukanye na Chelina bakundanye kuva mu ntangiriro za 2018.

Uyu myugariro wa Rayon Sports yakiniye amakipe atandukanye arimo Isonga FC, APR FC, Rayon Sports FC, Colorado Springs Switchbacks muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Ikipe ya FC Shkupi yo muri Macedonia.

Mu gihe cy’umwaka n’igice, Rwatubyaye yamaze muri FK Shkupi, yakinnye imikino 33 atsinda ibitego bine, atanga n’imipira itatu yavuyemo ibitego.

Muri Kanama 2022 ni bwo Rwatubyaye w’imyaka 25, yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri.

Rwatubyaye yemeje itandukana rye n’umukunzi we Hamida bamaze igihe bakundana
Hamida yatandukanye na Rwatubyaye mu gihe byavugwaga ko basezeranye imbere y'Imana
Nyuma y'imyaka isaga itatu bari mu munyenga w'urukundo, Rwatubyaye yahamije ko yatandukanye na Hamida
Rwatubyaye Abdul asanzwe ari myugariro w'Ikipe y’Igihugu, Amavubi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .