00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyamakuru Uwimana Clarisse yarongowe (Amafoto)

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 4 September 2022 saa 05:50
Yasuwe :

Umunyamakuru wa B&B FM Umwezi, Uwimana Clarisse, yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Kwizera Bertrand Festus, bamaze igihe bari mu munyenga w’urukundo.

Isezerano rya Uwimana na Kwizera barihamirije imbere y’Imana, inshuti n’imiryango yabo ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Nzeri 2022.

Mbere yo gusezerana muri Kiliziya ya Sainte Famille, Uwimana Clarisse yabanje gusabwa no gukobwa na Kwizera Bertrand mu muhango wabereye mu busitani bwa Heaven Garden Rebero.

Bari bagaragiwe n’abantu batandukanye barimo n’ab’ibyamamare nka Intore Massamba wasohoye Uwimana mu nzu na Butera Knowless uri mu bamwambariye mu gihe Umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda, Evelyne Umurerwa yamubereye maraine.

Kwizera yasabye, anahabwa Uwimana Clarisse nyuma y’uko aba bombi bamaze imyaka ibiri bari mu munyenga w’urukundo.

Urukundo rw’aba bombi ntirwigeze ruvugwa cyane kugeza ubwo mu ijoro ryo ku wa 19 Kamena 2022, Kwizera yarambikaga ivi ku butaka agasaba Uwimana Clarisse ko bazabana akaramata, akamubera umugore w’amahitamo ye.

Kuva icyo gihe ni bwo bahise batangira umushinga w’ubukwe ndetse ku wa 18 Kanama 2022 bahamije iryo sezerano imbere y’amategeko.

Uwimana Clarisse ni umunyamakuru wa siporo ukunzwe mu Rwanda kandi unabimazemo igihe; yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo City Radio, Contact FM, Flash FM, Vision FM na B&B FM Umwezi akorera uyu munsi.

Umunyamakuru Uwimana Clarisse n’umukunzi we Kwizera Bertrand Festus bashyingiwe
Umunyamakuru wa RBA, Umurerwa Evelyne ni we wabaye Marraine wa Uwimana Clarisse
Uwimana n'abakobwa bamuherekeje bari bafite ibyishimo
Umunyamakuru Uwimana Clarisse yarongowe na Kwizera Bertrand bamaze imyaka ibiri bari mu rukundo. Ubukwe bw'aba bombi bwabaye ku wa 3 Nzeri 2022
Umunyamakuru Uwimana Clarisse n'abakobwa bamwambariye bari bizihiwe bihebuje
Uwimana Clarisse yari afite akanyamuneza ku munsi we w'agaciro mu buzima
Ku munsi udasanzwe burya ni ingenzi gufata amafoto adasanzwe
Byari ibyishimo ku munyamakuru Uwimana Clarisse n’umukunzi we Kwizera Bertrand Festus
Mu bambariye Kwizera Bertrand harimo umunyamakuru wa Flash FM, Mahoro Nasri [umukurikiye]

Uwimana Clarisse yasabwe aranakobwa

Byari ibyishimo mu muhango wo gusaba no gukwa
Mu bigaragarira amaso, ubukwe bwari bwiza cyane
Ibyamamare bitandukanye birimo abanyamakuru n'abahanzi byambariye Uwimana Clarisse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .