00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Clare Akamanzi yavuze ku buzima bwe bw’ubuhunzi, amahame agenderaho, uko yize amategeko n’ibindi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 20 April 2024 saa 12:38
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi, yavuze ko gukura afite intego yo gihunyuza ibyo benshi babona ko bidashoboka biri mu byamuteye aba uwo ari we uyu munsi, ndetse agira abakiri bato inama yo gukomeza kugeregeza mu gihe ibyo bashaka kugeraho bidahise bikunda.

Yabigarutseho mu kiganiro “In The Valley” yagiranye n’Umunyamakuru Ibrahim Sagna, cyagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo ishingano nshya aheruka guhabwa muri NBA Africa.

Clare Akamanzi ni Umunyarwanda wavukiye muri Uganda, ari uwa kane mu bana batandatu, aza kugarukana n’umuryango we mu gihugu mu 1994 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yahishuye ko akiri muto, we n’abandi bana bavukiye mu nkambi y’impunzi muri Uganda, ababyeyi babo bababuzaga kuvuga ko bakomoka mu Rwanda, ariko ibyo byamuhaye imbaraga zo gukora cyane kugira ngo agire aho agera.

Ati “Njye nagendeye mu myumvire yo kuvuga ko tugomba guhinyuza abumva ko bidashoboka. Navutse ku babyeyi b’impunzi muri Uganda, kubera amateka y’u Rwanda, ababyeyi banjye na ba nyogokuru bahungiye muri Uganda, rero gukurana iyo myumvire kuko ababyeyi banjye batatwemereraga kuvuga ko dukomoka mu Rwanda, kuko bari kumenya ko uri impunzi, ntiwemererwe kujya ku ishuri cyangwa ahantu hatandukanye.”

Yakomeje agira ati “Rero gukurana icyo kibazo cy’uwo uri we, uti se ndi nde? Kuki ntashobora kuvuga ngo mvuka hano, ku myaka yanjye mike nize uburyo nabibamo kuko nashoboye kujya kwiga, ariko nk’umwana w’impunzi nagombaga kumenya uko mbyitwaramo kandi nkakora cyane.”

Kugira nyirarume wari umucamanza muri Uganda, abona hari abaza kumutura ibibazo byabo barimo Abanyarwanda batahabona uburenganzira bwabo uko bikwiye, biri mu byatumye na we ajya kwiga amategeko.

Ati “Ndibuka ko ndi mu Ishuri ryigisha amategeko, nabajijwe impamvu ari ryo nahisemo. Ndibuka marume wari warize iby’amategeko, waje kuba umucamanza muri Uganda."

"Nakunze uburyo yagiraga ubutabera, abantu bose bazaga kumureba, bamutura ibibazo. Bamwe bari Abanyarwanda b’impunzi bashakaga ko ibibazo byabo bikemurwa kuko batabona uburenganzira bwabo bwose. Ni cyo cyanteye kwiga amategeko.”

Yavuze ko akigera muri iryo shuri yasanzemo amashami atandukanye, ariko we yahisemo kwibanda ku ajyanye n’ubukungu, by’umwihariko mu bucuruzi n’ishoramari aho nyuma yo gusoza muri Kaminuza yo muri Uganda, yakomereje i Pretoria muri Afurika y’Epfo, ahiga ‘Masters’.

Ati “Nishimira kuba naravuye muri ubwo buzima bwo mu nkambi muri Uganda nk’umwana, nkajya i Pretoria, nkitwara neza mu ishuri, nyuma nkajya mu gihugu nk’u Rwanda, tukabasha gukora ibintu umusaruro ukagaragara.”

Yongeyeho ati “Ndibuka ubwo u Rwanda rwageragezaga kuba kimwe mu bihugu byo gushoramo imari, icyo gihe twazitiwe n’uburyo Banki y’Isi yarimo ikora raporo y’ubukungu, kuko rwari urwa 150 mu bihugu 158, rero kuba mu ikipe yafashijwe n’ubuyobozi bw’igihugu tukagera ku mwanya wa 29 ku Isi, kubasha kubirenga, kuri njye byari ingenzi cyane.”

Nyuma yaho, Akamanzi yakomereje amasomo ye muri Kaminuza ya Havard iri mu mashuri meza ku Isi, yibaza niba azabishobora akurikije ahandi yize, ariko mu gusoza amasomo ye, yahawe ibihembo bitatu nk’umunyeshuri witwaye neza.

Yakomeje agira ati “Aho uturuka ntacyo havuze, ntibisaba ko ibintu biba bikomeye, ushobora kujya ahantu hakomeye ukitwara neza. Buri wese akwiye kubizirikana. Utitaye ku mahirwe make watangiranye, gira imbaraga, wikomeze, ushobora kugera hose ukwitwara neza.”

Akamanzi yagiriye inama abakiri bato ko mu gihe batsikiye mu buzima, buri gihe bakwiye kumva ko “hari andi mahirwe”.

Ati “Kora cyane, ariko nibidakunda ntiwumve ko birangiye, gerageza amahirwe ya kabiri. Hari abantu bagerageza inshuro 10, kandi bigakunda. Buri gihe ntabwo ibintu bigenda uko tubishaka.”

Kuri we, ngo umuntu wamugiriye neza ni uwamubwiye ijambo rimukomeza ndetse rimuremamo imbaraga.

Yatangiye gukora nk’impuguke mu bijyanye n’ubucuruzi mu 2004 akorera i Genève mu Busuwisi nyuma aza gutangira gukorera leta ariko akiri muri iki gihugu aho yakoraga nk’intumwa ya leta ireba cyane ibijyanye n’ibiganiro biganisha ku masezerano mu by’ubucuruzi mu kigo mpuzamahanga mu by’ubucuruzi, World Trade Organisation.

Yaje kujya gukora i Londres mu Bwongereza nk’umudipolomate mu by’ubucuruzi, aza gusubira mu Rwanda mu 2006 aho yabaye Umuyobozi Mukuru wungirije mu kigo cy’igihugu gishinzwe ishoramari no guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, RIEPA, mbere y’uko RDB ihuzwa n’ibindi bigo mu 2008.

Akamanzi Clare yabaye Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu kigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere, RDB, nyuma aza gushingwa kuba Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ingamba na Politiki (Policy & Strategy Unit) mu Biro by’Umukuru w’Igihugu aho yavuye agirwa Umuyobozi Mukuru wa RDB, umwanya yavuyeho muri Nzeri 2023, nyuma y’amezi ane atangira inshingano nshya muri NBA Africa.

Clare Akamanzi yavuze ko kubona nyirarume atanga ubutabera ku Banyarwanda babaga muri Uganda, byatumye ahitamo kwiga amategeko
Clare Akamanzi yatangiye inshingano zo kuyobora NBA Africa muri Mutarama 2024

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .