00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyanda yo mu ngo yamubereye isoko y’ubukungu: Intambwe ya Nizeyimana wari warabuze akazi

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 1 November 2023 saa 10:11
Yasuwe :

Mu 2015, Nizeyimana Noël wari urangije kwiga icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye no kubungabunga ubutaka n’ibidukikije [Soil and Environmental Management], yatangiye kubunza imitima yibaza icyo yakora cyamurinda ubushomeri, kikazamura imibereho ye ndetse akanagira umusanzu atanga ku iterambere ry’umuryango we n’igihugu muri rusange.

Ubwo yari arangije amasomo ye [yize muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye], yatangiye kwiruka hirya no hino akomanga ku miryango y’abantu ku giti cyabo, ibigo byigenga, ibigo bya leta n’imiryango itari iya leta, ashaka akazi ariko ku bw’amahirwe make ntiyakabona, asanga bitazatuma agera ku ntego ze.

Yahise atekereza ko aho kugira ngo ajye yirirwa asaba akazi ahubwo ashobora kwihangira umurimo.

Ntabwo yigeze ajya kure y’ubushakashatsi yari yakoze ubwo yari agiye kurangiza kaminuza aho yari yibanze ku kureba uburyo imyanda ituruka mu ngo ishobora gukusanywa, ikabyazwamo ifumbire naho itabora ikajyanwa mu nganda zongera kuyitunganya ikavamo ibindi bikoresho.

Mu 2016, Nizeyimana yahise atangiza Ikigo Greencare Rwanda Ltd, gikusanya imyanda ivuye mu ngo, kuri ubu kimaze gushinga imizi mu nkengero z’Umujyi wa Huye.

Yohereza imodoka mu ngo, inzu z’ubucuruzi, amasoko no mu bindi bice by’Umujyi wa Huye, ikajyana imyanda aho iki kigo gikorera, hakaba hari abakozi bashinzwe kuyivangura, ibora ikarundwa ahantu itabora ikoherezwa kugurishwa ahari inganda ziyitunganya.

Ya myanda ibora ishyirwamo microbe igatuma imyanda ibora mu buryo bwihuse, igashyirwa mu mashini iyiyungurura, iyamaze kuba imborera igashyirwa ukwayo, igahabwa ubuhehere igahita ishyirwa mu mifuka.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Nizeyimana yavuze ko yatangije icyo kigo nk’umusanzu we mu kubungabunga ibidukikije ariko anagamije gufasha abahinzi by’umwihariko abo muri Huye, kubona ifumbire y’imborera nziza.

Ati “Icya mbere dukora ni ukuvangura imyanda ibora tugakoramo ifumbire y’imborera nziza ipakiye mu mifuka yabugenewe. Ikindi ni ukuvangura imyanda itabora. Tugira pulasitiki, ibikarito, impapuro, ibyuma ndetse n’indi myanda tukayigurisha mu nganda zibitunganya.”

Ikigo Greencare Rwanda Ltd kuri ubu gitunganya ifumbire ingana na toni ziri hagati ya 400 na 600 ku mwaka. Ni ifumbire yifashishwa n’abahinzi mu bice bitandukanye by’Akarere ka Huye.

Muri iki kigo bafunga ifumbire mu mifuka bitewe n’ubushobozi cyangwa ubusabe bw’abahinzi. Ibiro bitanu by’ifumbire abigurisha 350Frw mu gihe umufuka w’ibiro 10 wo ugura 700Frw, haba n’imifuka y’ibiro 25 ndetse n’ibiro 50.

Amahirwe igihugu gitanga yamwaguriye amarembo

Mu 2018, Nizeyimana abinyujije mu kigo cye, yitabiriye amarushanwa ya YouthConnekt Africa agamije kubaka ubushobozi bwa ba rwiyemezamirimo bakiri bato ariko bafite imishinga itanga ibisubizo ku bibazo bitandukanye igihugu gifite binyuze mu kubaha inkunga y’amafaranga.
Nizeyimana yatsindiye miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda, avuga ko yabaye imbarutso yo kwagura ibikorwa bye, agura imashini zimufasha gutunganya ifumbire n’ibindi birimo kongera umubare w’abakozi.

Mu 2021, Nizeyimana kandi yatsindiye igihembo cya miliyoni 6 Frw, mu marushanwa ya Youth Green Innovation and Investment Awards, ategurwa n’Ikigo gishinzwe kurengera Ibidukikije mu Rwanda, REMA, ku bufatanye na UNDP.

Nizeyimana avuga ko ayo mafaranga yagiye amufasha mu buryo bwo kwagura ibikorwa no guhindura imikorere.

Ati “Yadufashije mu buryo bwo guhindura imikorere nk’uko mubibona, hari ibikoresho twagiye tugura ndetse n’uburyo bwo kwagura amasoko kuko dufite aho ducururiza iyi fumbire kugira ngo tubashe kugera ku bakiliya mu buryo bwihuse.”

Ifumbire ikorwa na Greencare Rwanda Ltd, ifite umwihariko wo kuba yakoreshwa mu kubagara cyangwa mu gutera, bivuze ko ushobora guhinga igihingwa, ukagisarura nta binyabutabire buturuka mu mvaruganda burimo.

Ikindi ni ifumbire ihindura imiterere y’ubutaka kubera ko uko ufumbira kenshi, ubutaka bugenda bugarura umwimerere. Ni ifumbire kandi ifata amazi kumwe utera igihingwa imvura igatinda, bishobora gutuma igihingwa kitagirwaho ingaruka n’izuba. Umufuka w’ibiro 50 ushyirwa mu myaka ihinze ku butaka bwa metero icumi ku icumi.

Uwasabaga akazi, akomeje guhindura ubuzima bw’abo yagahaye

Ikigo Greencare Rwanda Ltd, kuri ubu gifite abakozi 27 bahoraho, bakora imirimo yo kuvangura imyanda, abakora ibijyanye no gutunganya ifumbire, ndetse n’abayobozi.

Ni mu gihe hari abandi biyongeraho bitewe n’imiterere y’akazi kabonetse mu gihe runaka.

By’umwihariko abakozi 20 muri abo ni urubyiruko mu gihe abagera ku 10 ari abagore.

Nizeyimana ati “Intego nyamukuru ni ukongera umubare w’abakozi, tugaha akazi urubyiruko rwinshi, kandi ni ibintu bishoboka.”

Abahawe akazi muri iki Kigo Greencare Rwanda Ltd, bagaragaza ko byahinduye imibereho kuko amafaranga bahembwa abafasha mu gukemura ibibazo byo mu ngo zabo ndetse no gukora ibikorwa by’iterambere.

Uwimana Marceline ati “Maze imyaka itanu nkorera hano, mbere ubuzima bwari bungoye ariko maze kubona akazi byahinduye ubuzima nsigaye mbona bugenda neza.”

Ntawukuriryayo Felix wo mu Kagari ka Sovu, Umurenge wa Huye, yagize ati “Maze umwaka n’amezi abiri, icyo navuga nakuye muri Greencare ni ingurube ebyiri maze kugura kandi bimfasha no kubona ibyo nkeneye yaba imyambaro n’ibindi byifashishwa mu rugo ubuzima bukagenda neza nk’umuntu ukiri urubyiruko.”

Ubuyobozi bwa Greencare Rwanda Ltd butangaza ko bufite intego yo kwagura ibikorwa bikava muri Huye bikagera no mu bindi bice by’igihugu.

Abakozi ba Greencare Rwanda Ltd baba barimo kuvangura imyanda ibora n'itabora
Aha ni aho bashyira imyanda igashyirwamo microbe kugira ngo ibashe kubora mu buryo bwihuse
Ikimoteri kirundwamo imyanda mbere yo kuvangurwa
Nizeyima amaze gutera imbere ibikorwa byagarutse
Nizeyimana afite imashini zitunganya ifumbire
Nizeyimana afite imashini zitunganya ifumbire
Imyanda itabora ishyirwa ukwayo imwe ikagurishwa mu nganda ziyibyazamo ibindi bikoresho
Aha ifumbire iba yamaze kuba imborera, hasigaye kuyishyira mu mifuka
MU 2018, Nizeyimana Noel yegukanye igihembo cya miliyoni 25 z'amafaranga y'u Rwanda mu marushanwa ya Youth Connekt
Nizeyimana Noël aheruka gutsinda amarushanwa ya REMA na UNDP ahabwa miliyoni esheshatu z'amafaranga y'u Rwanda
Nizeyimana Noël aheruka gutsinda amarushanwa ya REMA na UNDP ahabwa miliyoni esheshatu z'amafaranga y'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .