Aganira na IGIHE, Mwizerwa yavuze ko aka kuma karamutse gakoreshejwe mu Rwanda kagira uruhare runini mu kwihutisha akazi mu buvuzi ndetse no mu myigire n’imyigishirize bigizwemo uruhare na ‘software’ yako yiswe ‘InfieldA19’.
Ati ‘‘Harimo mu mashuri yaba mu kwigisha no kwiga, mu bushakashatsi no mu buvuzi. Mu bitaro rero ikintu byakemura, hakongerwa uburyo bwizewe bwo gusuzuma malaria ariko ntabwo kazakora kuri malaria gusa. Kazakora kuri malaria, gakore ku gituntu, gakore ku ndwara zo mu nda nk’inzoka, gashobora no kuzakoreshwa n’ibindi.’’
Mwizerwa avuga kandi ko EuscopeA19 ifite ubushobozi bwo kubika amakuru y’abarwayi ajyanye n’ibyavuye mu bizamini by’indwara basuzumwe bigakorwa habikwa amafoto y’ibyagaragaye, akaba yazifashishwa bibaye ngombwa ko umurwayi yongera gukenera ayo makuru no mu myaka myinshi iri imbere.
Iyo EuscopeA19 kandi ifite ubushobozi bwo kugabanya ubwinshi bw’akazi gakorwa n’abakozi bo muri laboratwari kwa muganga kuko nko mu gihe uwo mukozi yatakazaga umwanya areba kuri buri gisubizo, software yako ya ‘InfieldA19’ izajya ihita ibikora mu buryo bwihuse.
Naho mu myigire n’imyigishirizeho ho, mu gihe umwarimu yamaraga umwanya asobanurira abanyeshuri isomo runaka noneho buri wese mu banyeshuri akagira umwanya wo kujya kureba ibisubizo muri microscope bigatinda, umwarimu azajya ashyira ako kuma kuri microscope kabe nk’amazi, noneho akoreshe ya ‘software ya InfieldA19’ amashusho yari kugaragara kuri microscope abashe kuba yayaberekera kuri mudasobwa cyangwa ‘projecteur’, ku buryo abanyeshuri bose babibonera rimwe bikihuta.
Mwizerwa Eusebe avuga ko kugeza ubu ikibura kugira ngo ako kuma ka ‘EuscopeA19’ kabe katangira gukoreshwa mu buryo bwihuse nk’uko gakwiye gukoreshwa, ari ukugashyiramo ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano (Artificial Intelligence) kuko rihenze ariko rikaba ryagira uruhare mu gukora ubusesenguzi bwa buri makuru y’ikizamini cyafashwe bikihuta kuruta uko byakorwa n’umuntu.
Ikindi ni ukuba kakwemerwa n’inzego zibishinzwe cyane cyane ishinzwe ubuzima mu Rwanda, akaba yabona uburenganzira bwo kugakoresha mu igerageza mu bitaro bitandukanye.
Igitekerezo cya ‘EuscopeA19’ cyaje gite?
Aganira na IGIHE, Mwizerwa yavuze ko igitekerezo cyo gukora ako gakoresho cyaje ubwo yigaga muri Kaminuza ya Jinzhou Medical yo mu Bushinwa mu 2019, ubwo bari bari kwigishwa hifashishijwe Microscope zo ku rwego ruteye imbere basobanurirwa byinshi ku ndwara ya Kanseri.
Icyo gihe Mwizerwa yibutse ubwo yari yaratangiye kwimenyereza umwuga (Internship) mu bitaro bimwe byo mu Rwanda, umuntu wakoraga muri laboratwari ahamagara umuyobozi wayo ngo aze amwereke urugero rumwe abonye rw’umuntu ufite malaria hagendewe ku bizamini byafashwe, uwo muyobozi ahageze arabibura kuko byahindutse ibizamini bikamwereka ko uwasuzumwe adafite iyo ndwara.
Nyuma ni bwo ubwo mu 2019 bari bari ku ishuri basobanurirwa hifashishishijwe ya microscope igezweho na none yibutse urwo rugero yabonye mu Rwanda, atangira gutekereza ko uwo mukozi wo muri laboratwari iyo aba afite uburyo bwo guhita afata amafoto y’ibisubizo yabonaga, byari kuba ari byo byiza mu kugaragaza koko ibisubizo yabonye mbere y’uko bihinduka.
Ati ‘‘Icyo gihe turi ku ishuri ni bwo nahise ntekereza ko microscopes zo zifata amafoto, noneho mpita mvuga nti ‘iyo wa muntu cya gihe aba afite uburyo bwo gufata amafoto, yari guhita afata ifoto noneho akaza kubwira Umuyobozi wa Laboratwari ati reba n’ifoto nayifashe.’’
Icyo gihe kandi Mwizerwa Eusebe yahise atekereza umuntu biganye bakiri mu Rwanda ariko we akajya gukorera amahugurwa muri Tanzania bakibanda ku kumenya byinshi ku ndwara ya malaria hifashishijwe microscope, aza kubabwira uburyo hari ibisubizo byinshi babona bigaragaza ko abivuza malaria bayifite ku bwinshi, ubundi bakabona ibindi byinshi byo bigaragaza ko ntayo bafite ariko ibyo bisubizo bikaba ntaho bibikwa ndetse nta n’ikindi kimenyetso cyabigaragaza nyuma.
Mwizerwa nabwo yahise atekereza ko hakenewe uburyo burambye bwo kwifashishwa mu kubika amakuru y’ibisubizo byo mu buvuzi ku buryo yazanagira na nyuma y’imyaka myinshi nyirayo ayakeneye yakongera kuyabona ndetse akaba yanakwifashishwa mu kwiga cyangwa mu bushakashatsi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!