00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yakabije inzozi ze kubera impano karemano: Sherrie Silver yavuze urugendo rwe n’intumbero z’ahazaza (Video)

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré, Mukahirwa Diane
Kuya 27 December 2023 saa 07:47
Yasuwe :

Ni umwe mu banyarwandakazi bato bamaze kubaka izina ku ruhando mpuzamahanga, atabikesheje politiki cyangwa se indi mirimo ijyanye nayo ahubwo impano karemano - Kubyina. Yegukanye ibihembo bikomeye, none ubu urugendo rwe arukomereje mu gufasha abakiri bato kugira ngo bazatere ikirenge mu cye.

Sherrie Silver, umukobwa w’imyaka 29 wavukiye i Huye mu muryango ukennye, ubu inzozi ze zabaye impamo. Yatangiye kwamamara mu 2018 nyuma yo kuyobora amashusho y’indirimbo “This Is America” ya Donald Glover uzwi nka ‘Childish Gambino’. Muri uwo mwaka yegukanye igihembo cya MTV Video Music Award.

Asigaye aba mu Bwongereza, Sherrie Silver, ariko nta minsi ishira atari i Kigali mu bikorwa by’umuryango yashinze witwa ‘Sherrie Silver Foundation’, akazi afatanya n’umwuga wo kubyina.

Ibikorwa bye byo kubyina yabikomatanyije no gufasha abana bo mu miryango itishoboye, by’umwihariko ku mugabane wa Afurika, ibyatumye Ikigega Mpuzamahanga cy’Ubuhinzi (IFAD) kimugirira icyizere, kimugira Ambasaderi wacyo ushinzwe gukorana n’urubyiruko rwo mu cyaro.

IGIHE yagiranye ikiganiro kirambuye n’uyu Munyarwandakazi, asobanura byinshi ku buzima bwe, umwuga wo kubyina, ibikorwa bya Sherrie Silver Foundation n’ahazaza h’u Rwanda mu bijyanye n’imyidagaduro.

Ibigo mpuzamahanga bitandukanye nka Google, Nike na Victoria's Secret byagiye byifashisha Sherrie Silver mu kumenyekanisha ibyo bikora

IGIHE: Sherrie Silver Foundation igamije iki?

Sherrie Silver: Umuryango wacu witwa Sherrie Silver Foundation. Mu byo dukora harimo gutoza abakiri bato kugira ubushobozi bwo kwikura mu bukene babifashijwemo n’ubumenyi tubaha mu bijyanye n’ubuhanzi cyane cyane kubyina.

Nabonye ko abari muri uyu mwuga badafite ubushobozi bwo kuba bakwiyishyurira ikiguzi bisaba nk’amahugurwa kugira ngo umuntu abe umunyamwuga.

Mu byo turi gukora n’ibyo birimo, tubishyurira ayo mahugurwa kugira ngo abana bose bagire amahirwe angana yo kunguka ubumenyi bakagera ku nzozi zabo ntawe uhejwe.

Mu bindi turi kwitaho ni ukugururira imiryango abakiri bato muri uyu mwuga, tukabaha umwanya n’amahirwe yo kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, bakabyina mu birori bitandukanye bagaragaza impano zabo, ibizabafasha kugera ku rwego rwo hejuru.

Mwarabibonye nko muri Giants of Africa, muri TIME 100 Impact Awards Africa. Mu by’ukuri turi kugerageza gufasha aba bana kumenyekana kugira ngo bagere ku nzozi zabo. Nizera ko aho waba uturuka hose uba ufite inzozi ndese uba ukwiriye kugeraho uko byagenda kose.

Ni he wifuza kubageza?

Ndashaka ko aba bana babyaza umusaruro impano zabo, bakagera ku nzozi bahoze barota z’ibintu bazageraho muri uru ruganda nk’uko nanjye nabigezeho.

Mu by’ukuri ntekereza ko atari buri wese ushobora kubyaza umusaruro impano ze uko bishoboka kose. Umuntu ashobora kuririmba ariko ntazigere amenyekana ku rwego rwisumbuye.

Kuri iyi nshuro ndashaka ko aba bana bakabya inzozi zabo bakagera kure hashoboka. Ni ibintu mfitiye ubuhamya ko byashoboka kuko narabigerageje birakunda. Ni akazi kanjye ka buri munsi ndetse kantunze.

Aba bana bazajya bakora imirimo itandukanye muri uru ruganda rw’imyidagaduro. Bazajya babyina indirimbo zijyanye no kurata ibyiza by’u Rwanda n’izindi zigaruka ku ngingo zitandukanye. Ibirenze ibyo bazajya babyina ahantu hatandukanye ku Isi.

Muri make turashaka kuremera u Rwanda ababyinnyi b’ibyamamare b’ejo hazaza, ariko tukanamenya ko muri urwo rugendo bafite iby’ibanze nkenerwa mu miryango yabo nk’ibyo kurya, ubwishingizi bwo kwivuza n’ibindi.

Sherrie Silver Foundation igamije kwita ku buzima bw’abana b’Abanyarwanda tutitaye ku bihe twaba turimo byose kuko bagomba kubaho kandi bakagera ku nzozi zabo.

Ubona uyu mwuga watunga umuntu akabaho nta kindi yishingikirije?

Yego rwose byashoboka. Nk’uko nabigarutseho kubyina no guteza imbere iyi mirimo mu buryo butandukanye ni ko kazi kanjye ka buri munsi. Ni akazi buri wese yakora kakamutunga ubuzima bwe bwose nk’uko bimeze kuri njye.

Bisaba guhozaho, kurangwa n’udushya uko iminsi igenda isimburana. Ubikora ntagomba kwigeraranya n’abandi ahubwo agomba kwirebaho ubwe, agafata ibyemezo bikwiriye.

Bimwe mu bintu byakomeje gutuma uyu mwuga utagenda neza birimo kugenda gake, kudashyiramo imbaraga ndetse no kutibanda ku dushya. Muri iyi Si y’imyidagaduro, abantu bagomba gukora cyane, bagashyiramo imbaraga kugira ngo bagere ku ntego bihaye.

Yakoranye n'abahanzi bakomeye barimo Rihanna, Lady Gaga, Cardi B, Nicki Minaj n'abandi

Wowe watangiye ryari?

Njye ninjiye mu ruganda rw’imyidagaduro ubwo nari mfite imyaka 11 ubwo nabyiniye Perezida Kagame. Icyo gihe nari muto cyane. Nyuma ubwo nari mfite imyaka 15 ni bwo nagiye mu bijyanye na filime.

Nyuma nabaye mbicumbitseho gato, njya gukomeza amasomo yanjye ya kaminuza, kuko murabizi muri Afurika ugomba kubanza ukarangiza amashuri.

Ubwo nari ndi muri kaminuza, naracumbukuye noneho ntangira kubyina bya kinyamwuga kuva ubwo kugeza uyu munsi ngeze kuri iyi ntambwe.

Ni iki cyagufashije kugera kuri uru rwego mpuzamahanga mu bijyanye no kubyina?

Ibyatumye ngera kuri uru rwego, icya mbere ni Imana, kuko nubwo mbikora ku buryo budasanzwe ariko Imana ni yo yamfashije muri byinshi. Ibyo bijyana n’ikindi cyo guhora nkoresha ubwenge bwanjye mu guhanga ibishya.

Ubwenge bwanjye ndabukoresha cyane, hanyuma nkazana ibitekerezo bishya. Buriya ndakora cyane kuko ni ibintu nakangukiye cyane kuko nzi icyo nshaka kugeraho. Ikindi ntekereza ko kingejeje aha ni ugukora ibintu byihariye bitandukanye n’iby’abandi.

Muri uyu mwuga, ni akahe kazi wahawe kagufunguriye imiryango?

This Is America ya Childish Gambino ni yo yahinduye ubuzima bwanjye ndetse kugeza uyu munsi ubuzima bwanjye buhinduka uko bukeye n’uko bwije bigizwemo uruhare na yo.
Ikindi nubwo Sherrie Silver Foundation atari akazi ariko rwose nkora umunota ku wundi kugira ngo aba bana bakure ndetse bagere ku rugero rwa nyuma muri iyi mirimo uko byagenda kose.

Yakoranye n'ibigo mpuzamahanga bitandukanye abikesha impano ye

Ubona ute imyidagaduro y’u Rwanda?

Nk’Umunyarwandakazi ukurikiranira hafi uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, ubona ko byibuze abarurimo bagerageza. Dufite abahanzi beza barimo: Bruce Melodie, The Ben, Meddy ndetse na bariya bakobwa bari kugenda bazamuka nka Alyn Sano n’abandi.

Numva ntewe ishema n’uko u Rwanda ruri gukomeza gutera imbere muri uru ruganda, bikarufasha kwakira n’ibitaramo bikomeye, ibigaragaza ko turi kugenda dutera intambwe ishimishije.

Icyakora kugira ngo tugere ku rundi rwego, dukeneye ibikorwaremezo bihagije, bizanadufasha gukomeza kuzamura impano nyinshi z’abana, ibintu umuryango wacu urangamiye cyane. Turashaka uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda kuzamura ku buryo bugaragara.

Urabizi ko uri umwe mu banyarwandakazi bamaze kwandika izina mu myidagaduro; ubifata ute?

Ni ibintu by’ingenzi cyane kuba ndi Umunyarwandakazi, kuko amateka y’u Rwanda ubwayo agaragaza ko uko byagenda kose, ibibazo wanyuramo byose imbere haba hari icyizere ko ibintu bizagenda neza.

Ntitaye ku bibazo nanyuzemo cyangwa nyuramo uyu munsi, sinigeze ntakaza icyizere n’umunota n’umwe. Ntewe ishema no kuba nkomoka mu gihugu gito nk’iki, bigaragaza ko tugomba kwerekana umwihariko wacyo mu Isi.

Ni iki gituma ubyuka buri munsi ukajya gukora?

Bimwe mu bituma ngira imbaraga zo gukora cyane ni ubwoba nterwa n’ubukene. Ku bwanjye sinkunda ubukene habe na busa. Ni yo mpamvu ngomba gukora cyane ku bw’ejo hazaza hanjye ndetse no ku bw’abana banjye kuko aba bana bose mubona bakesha amaramuko ibi bikorwa byanjye. Nta mpamvu yo kuba umunebwe.

Sherrie Silver amaze kubaka izina ku ruhando mpuzamahanga kubera umwuga wo kubyina

Mu magambo atatu, Sherrie Silver wamusobanura ute?

Amagambo atatu nasobanuramo Sherrie Silver, [ni umuntu] ugira intego, utinya Imana kandi uhorana icyizere cy’ahazaza. Reka nkubwire ibyo ntakunda; ntabwo nkunda abantu bakererwa, sinkunda gupfusha ubusa igihe. Gupfusha ubusa igihe ni bibi mu by’ukuri. Niba ushaka kuba inshuti yanjye, ugomba kubahiriza igihe, twaba inshuti nziza.
Ikindi iyo mbonye abana bamerewe nabi, nanjye mererwa nabi. Bituma numva ko ngomba gukora cyane kugira ngo mbihindure.

Ni izihe mpano zindi ufite zitari kubyina?

Impano yanjye itari ukubyina, nakwandika indirimbo. Nkiri umwana nararirimbaga, sinzi uko byarangiye. Ikindi, nahagarara ku mutwe wanjye igihe kirekire cyane, ntabwo nzi niba ari impano. Nanateka, iyo ni impano? Nanakora akazi kenshi …

Sherrie Silver Foundation ikorera hehe?

Mu by’ukuri, Sherrie Silver Foundation ikorera ku Isi yose, ubu turi gukorera ibikorwa by’urukundo mu Rwanda kubera ko turi mu kubaka ikigo cy’ubugeni mu Rwanda, ni yo mpamvu umbona mu Rwanda kenshi kuko hari ubwo mba ndi mu Rwanda buri kwezi, kabiri mu kwezi rimwe na rimwe kubera uyu muryango. Ntabwo ntekereza kuva mu Rwanda kubera ko turi kuhakorera ibikorwa byinshi.

Hari ubutumwa wagenera Abanyarwanda?

Njyewe ntabwo njya ndambirwa. N’ubwo umuntu yakubwira ko utari mwiza bihagije, mporana icyizere cy’ahazaza. Hari icyizere uba ugomba guhorana mu buzima, ntucike intege. Ikindi, ndabakunda.

Yakoranye n'ibigo mpuzamahanga bitandukanye abikesha impano ye
Afite intumbero yo kwagura impano z'abakiri bato

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .