00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akari ku mutima wa Dr Habumugisha Francis wagizwe Ambasaderi w’umuryango ushamikiye kuri Loni

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 1 October 2022 saa 10:32
Yasuwe :

Rwiyemezamirimo Dr Habumugisha Francis uherutse kugirwa ambasaderi w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe amahoro ku Isi no guhagararira Umuryango mpuzamahanga uharanira amahoro mu Rwanda( IAWPA-Rwanda) yemeje ko u Rwanda rugiye kungukira byinshi muri iyi mirimo yahawe.

Ku itariki ya 19 Kanama 2022 mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria nibwo umuhango wo guha umushoramari akaba n’umuhanga mu by’ubuvuzi, Dr Habumugisha Francis yahawe igihembo yagenewe kubera ibikorwa by’indashyikirwa bye byo guteza imbere amahoro.

Ni ibihembo yahawe kuko yafashije mu kuzamura imibereho myiza ya benshi mu Banyarwanda ndetse no hanze yarwo binyuze mu buvuzi ndetse n’inama atanga ku buzima kuri za television no mu nama zitandukanye.

Yabihawe hari umuyobozi w’uyu Muryango ku isi, Prof Chidi Ehiriodo. Ibi bihembo bimugira umudipolomate w’agaciro gakomeye ndetse ubusanzwe uba ubayeho ku nyungu z’abandi cyane cyane mu guharanira uburenganzira bwabo.

Mu kiganiro na IGIHE, Dr Habumugisha yavuze ko ari iby’agaciro gakomeye cyane guhabwa iki gihembo na cyane ko biri mu byo asanzwe akora nk’umuntu ufasha abantu mu buryo butandukanye.

Yavuze ko zari inzozi ze kuko akora ibikorwa bitandukanye mu gihugu no hanze agamije guhindura imibereho y’abantu binyuze mu kubigisha kwirinda indwara ndetse no kugira ubuzima bwiza.

Ati “Nk’umuntu wahawe inshingano nsanganywe nabyakiriye neza kuko bisanzwe ari umuhamagaro wanjye na cyane ko ari byo nsanzwe nkoramo.”

Yasobanuye ko iyi mirimo yahawe yo gutangiza IAWPA mu gihugu bigiye kuzana imishinga myinshi irimo gufasha abaturage bakazamura imibereho myiza.

Ati “Mu kugarura amahoro harimo kurwanya inzara, habamo kurwanya ubukene. Mu gihugu cyose gikorana n’uyu muryango hatangira gutegurwa imishinga itandukanye kuko kugarurura amahoro ntabwo bivuze guhosha intambara gusa.”

Dr Habumugisha akunze kugaragara mu bikorwa byinshi birimo guteza ubuvuzi imbere.

Akunda kubishingira k’uko abantu bamaze kujijuka ndetse bafite terefoni zigezweho bakwiriye kubyaza umusaruro ayo mahirwe zitanga yo kubona amakuru bakeneye n’ay’ubuzima arimo.

Akunze kwifashisha urugero rw’urubuga ‘Muganga Online’ yatangije akemeza ko imbuga z’ikoranabuhanga zishobora gufasha abantu kubona amakuru ajyanye n’ubuzima ubundi bajyaga babona bagannye ibigo nderabuzima.

Kuri iyi nshuro ngo ni amahirwe akomeye kuko azahagararira u Rwanda mu bice bitandukanye by’Isi agasangiza ubu bumenyi n’abandi ku Isi n’u Rwanda rugakomeza kwamamara.

Ati “Abenshi ntibaramenya ubushongore n’ubukaka bw’u Rwanda; ubu iki ni igihe cyiza cyo kubigaragaza ndetse hari ibindi bikombe bizataha iwacu kubera ko rufite uruhagarariye muri ibi.”

Yahamije ko agiye guhangana kugira ngo u Rwanda rukomeze rutsinde na cyane ko rufite ubuyobozi bureba kure mu guteza imbere imiyoborere myiza.

Kugeza ubu Dr Habumugisha ni umushoramari washinze ikigo cyitwa Goodrich Life Care gitanga ubuvuzi bushingiye ku mirire, reflexology na Hydrotherapy.

Yanashinze kandi Goodrich TV itanga inama n’amakuru ajyanye n’ubuzima ndetse n’urubuga ruzwi nka ‘Muganga Online’ itanga inama z’uko abantu bakwitwara kugira ngo babungabunge amagara yabo.

Hitezwe ko azitabira inama zitandukanye zirimo iyo kwita ku ihindagurika ry’ibihe izabera mu Misiri ndetse n’izindi nyinshi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .