00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda yifuza, amasomo y’ubuto n’indangagaciro zafasha urubyiruko… Ibyihariye kuri Minisitiri Musabyimana

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 23 November 2022 saa 07:17
Yasuwe :

Musabyimana Jean Claude uherutse kugirwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ntabwo ari mushya muri Ppolitiki y’u Rwanda kuko yakoze inshingano zitandukanye haba mu nzego za leta n’iz’abafatanyabikorwa bayo.

Itangazo rimushyira mu nshingano ryasohotse ku wa Kane tariki 10 Ugushyingo 2022. Kugeza icyo gihe yari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) kuva mu 2018.

Musabyimana yakoze mu myanya itandukanye muri Guverinoma y’u Rwanda aho guhera mu 2017-2018 yabaye Umunyamabanga uhoraho wa Minisiteri y’Ubutaka n’Amashyamba (MINILAF).

Izindi nshingano yagiye ahabwa zirimo kuba hagati ya 2016 na 2017 yari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, uyu mwanya akaba yarawugiyeho avuye ku wo kuba Umuyobozi w’Akarere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru hagati ya 2015 na 2016.

Hagati ya 2014 na 2015 yabaye Umuyobozi Wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Musanze.

Mbere yabanje gukora muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi aho yari mu bagize itsinda rishinzwe kuhira no gutunganya imashini, yanabaye kandi Umuhuzabikorwa w’Ikigo cya Leta gishinzwe gutera inkunga imishinga yo kuhira (GFI).

Akirangiza kwiga yakoreye Umuryango Helpage Rwanda, mu mushinga witwaga PADEP, wafashaga iyari Intara ya Ruhengeri mu itembere.

Yahavuye ajya kuba umwarimu muri Kaminuza ya INES, aho yamaze imyaka igera ku munani kugeza mu 2009.

Amasomo ku rubyiruko

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko indangagaciro yakuze atozwa n’ababyeyi n’abo yagiye anyura imbere barimo abarimu, ziri mu zamufashije kugera kuri uru rwego kandi zanafasha abakiri bato uyu munsi.

Ati “Inama njya mpa urubyiruko cyane cyane ni ugutangira kugira imyitwarire myiza hakiri kare, ukirinda amakosa amwe n’amwe akuganisha ahantu habi, kandi ni amakosa utajya ubona iyo ukiri muto, ukiri umwana.”

Yakomeje agira ati “Hari ibintu ababyeyi bajya batubuza, bakakubwira bati nyabuneka ntugakore ibi, […] akenshi ukaba utabishaka wowe wumva ko bakubuza umudendezo wawe. Ariko iyo umaze gukura ubona ko ibyo bintu bakubuzaga byari ngombwa.”

Minisitiri Musabyimana yavuze ko gufata inshingano bitangira umuntu akiri umwana, agahera ku tuntu duto ababyeyi baba bamubwiriza gukora akazagenda akura akomeza kumva ko agomba gufata inshingano zaba izoroheje n’iziremereye.

Ati “Gufata inshingano hakiri kare ntabwo ari ibintu byanditse, biravuga iki? Mu cyaro aho twakuriye n’abandi, gufata inshingano ni ibintu abana batozwa bakiri bato, iyo bakubwiraga ngo mu gitondo mbere yo kujya ku ishuri, ufite inshingano zo kubanza kuzana amazi. Izo ni inshingano zikuvuna , utanakunda ariko ni inshingano uba ufashe.”

Yakomeje agira ati “Inshingano zo kwita ku matungo, bakakubwira bati izi nka ziriho kubera wowe, ziradutunze nawe ufite inshingano […] buriya inshingano yo kuragira ihene, uri umwana muto w’imyaka itandatu cyangwa irindwi, ukazijyana ukaziragira, ukazicyura zose nta n’imwe yavuyemo zihaze. Ni inshingano uba ufata utabizi.”

“Nyuma nibwo utekereza ukabona hari icyo bikubakamo […] baguhaye ihene 20 urazijyanye mu kinani, zirahura n’ibibazo, mu gutaha zirivanga n’iza bagenzi bawe, ariko iz’iwanyu zirataha iwanyu zose n’izitaha ahandi zijyeyo kandi wowe nturatahanamo iz’abandi.”

Avuga ko ku bana babyirukira mu Mujyi nabo bakwiye gutozwa gufasha ababyeyi, bakumva ko akazi kose ko mu rugo kadaharirwa abakozi, bakubaha ababyeyi cyangwa abandi bantu babaruta.

Minisitiri Musabyimana yavuze ko “Kumva ko ushobora gukora ukananirwa ariko ntibituma ubireka, urakora ukananirwa ukaruhuka. Kumva ko umuntu adashobora gukora gusa icyo yifuza, oya […] ngo ube icyigenge, nta cyigenge kibaho buriya, ntibishoboka. Urinda usaza utari icyigenge.”

Yakomeje agira ati “Uzakora mu gihugu gifite amategeko, hari imirongo ntarengwa yashyizweho na sosiyete, ntabwo uzakora ibyo wowe ushaka gusa, ukora ibyo ukwiriye gukora kandi mu gihe gikwiriye. Ibyo umuntu abyigira mu muryango.”

“Ari nayo mpamvu n’imico mibi niho bayigira [mu muryango], oya nta shuri ryigisha imico mibi. Abana tubagira inama y’uko bagira imyitwarire myiza, bakubaha ababaruta, bakumvira ababyeyi kandi ntibafate umubyeyi nk’aho ari uwamubyaye buri gihe gusa, umuntu wese ukuruta afite icyiza akubwira uwo nawe ni umubyeyi.”

Kwiga ni akabando kaguherekeza

Minisitiri Musabyimana agira inama abakiri bato ko bakunda ishuri bakigira kumenya kuko mu ishuri ariho bakura ubumenyi bubaherekeza mu buzima bwo hanze.

Yitangaho urugero akavuga ko mu ishuri yize imiterere y’Umujyi wa Paris, ku buryo umunsi yagiyeyo yasanze hose ahazi kubera ko yari yarabyigishijwe n’abarimu.

Ati “Amasomo yo mu ishuri buriya ni kimwe mu bintu bijijura umuntu mu buryo bukomeye. Kuko ugomba gusoma, ukamenya kwandika, kubara, ukamenya kuvuga ururimi ukaruvuga neza. Gusoma biragufungura aho utageze ubasha kuhamenya.

“Nari nzi Paris kandi ntarahakandagira, nari nzi uko Londres imeze kandi ntarayigeramo. Umenya Isi yose kandi utarayigeramo, urajijuka bigatuma ugira icyo wifuza, umenya uko abandi babaho, ukamenya uko Isi, imeze. Ukagira icyifuzo cyo kumera uku n’uku, icyo ni ngombwa.’’

Ku barangije kwiga za kaminuza, barasabwa kumenya kwitegereza, akamenya ahantu ndetse n’icyo ashobora kuhakorera akiteza imbere akanateza imbere abandi.

Ati ‘‘Hari ibintu ugomba gutegura ukiri aho hasi, kumenya kwitegereza ukavuga uti ariko ahantu ndi ni iki nshobora kuhakorera gishobora gutuma mbaho neza n’abo turi kumwe bakabaho neza.’’

Yakomeje agira ati ‘‘Ndatanga nk’urugero, mu cyaro hariya usanga ababyeyi bafite imirimo […] mukaba mufite abana batatu cyangwa batanu, hari n’abagira abarenzeho. Ibintu bahakorera, mukishyura amafaranga y’amashuri y’abana. Umwana wa mbere akajya kwiga muri kaminuza kwiga ubuhinzi, yagaruka akaza ari umushomeri ushaka kujya gushaka akazi.’’

‘‘Ibyo bintu birababaje. Ni ukuvuga ngo igihe cyose yabereye aho ntabwo arabona ko hari akazi ko gukora, igihe cyose yabereye aho ntabwo arabona ko igishoro agifite.’’

Minisitiri Musabyimana abwira urubyiruko ko ahantu hose abantu banyura haba hari ikintu bashobora kuhakorera, icyo basabwa ari ukwitegereza bakareba ikibazo gihari n’uko bakibonera igisubizo.

Ati ‘‘Niba naravukiye mu rugo bafite isambu ibyara amafaranga y’abanyeshuri bane cyangwa batanu, iyo sambu nyikoreyemo ndi Engineer mu buhinzi kuki itabyara za miliyoni z’amafaranga kandi data na mama batize nk’ibyo nize barayikoresheje bakandihira amashuri.’’

Yakomeje agira ati ‘‘Ni ibintu tugomba gutekereza, abantu tugahindura uburyo twumvamo ubukire n’ibindi. Ugasanga turi kwirukankira ibintu bidafite agaciro rimwe na rimwe aho umuntu yumva gutunga imodoka bifite agaciro kuruta gutunga urutoki rwiza rurimo ikiraro cy’inka.’’

U Rwanda Minisitiri Musabyimana yifuza…

Musabyimana avuga ko urubyiruko ari ubutunzi bukomeye ku gihugu mu gihe rwaba rukoreshejwe neza nk’uko Abanyarwanda bavuga ko ari ‘Imbaraga z’Igihugu kandi zubaka’.

Ati “Kugira ngo izo mbaraga zubake ni uko ziba zifite umwuka mwiza, imyitwarire myiza, tugira amahirwe kuko dufite igihugu kirera urubyiruko, kirutegurira gufata inshingano kigatanga n’amahirwe ku rubyiruko yo gukora ku buryo ntekereza ko ruzakomeza kuba imbaraga z’igihugu kandi zubaka.”

Minisitiri Musabyimana yavuze ko yifuza u Rwanda rufite abaturage bafite imibereho myiza.

Ati “Ni u Rwanda bitaba ngombwa ko tujya gushyira Abanyarwanda mu byiciro kugira ngo tumenye uko twabafasha cyangwa twabigisha kuva mu mibereho mibi.”

“Nifuza u Rwanda, aho buri Munyarwanda azaba afite amahitamo yo kubaho kwe, y’ubuzima bwe. Akaba ashobora guhitamo ibyo arya kuko bihari, agahitamo icyo akora kuko imirimo ihari, agahitamo aho aba kuko afite ubushobozi bwo kuba aho ashaka. Mbese Umunyarwanda ufite amahitamo y’imibereho. Mbese nifuza u Rwanda ruri mu cyiciro cya A.”

Incamake kuri Minisitiri Musabyimana

Musabyimana w’imyaka 50, ni umugabo wubatse ufite umugore n’abana batatu barimo abahungu babiri n’umukobwa umwe.

Yavukiye mu Murenge wa Cyanika, Akarere ka Burera ari naho yize amashuri abanza.

Mu mashuri yisumbuye yize muri Groupe Scolaire de La Salle de Byumba, aza gukomereza muri Ecole de Science de Musanze aho yarangirije mu 1995.

Yaje gukomereza mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, i Butare aho yize ibijyanye n’ubuhinzi mu gice kijyanye Engeneering (Soil and Agriculture Engineering).

Musabyimana kandi afite Impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya kaminuza (Master’s Degree) mu bijyanye no kuhira [Agriculture Hydrology] yakuye muri University of Agronomic Sciences and Biological Engineering muri Gembloux mu Bubiligi.

Ni umugabo ukunda kumara igihe kinini mu kazi ndetse kuri we ngo kuruhuka ni igihe ahinduye uburyo yakoragamo nko kuba yari ari mu biro akahava akajya gusura abaturage cyangwa mu bindi bikorwa. Anafata umwanya akaganira n’umuryango we.

Tariki 11 Ugushyingo 2022, Musabyimana yarahiriye inshingano nshya nka Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu
Nyuma yo kurahirira inshingano ze, Musabyimana yafashe ifoto y'urwibutso na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame
Musabyimana n'umuryango we bafata ifoto na Perezida Kagame
Minisitiri Musabyimana mu ifoto y'urwibutso hamwe n'abayobozi bakuru b'igihugu ubwo yari amaze kurahira
Minisitiri mushya w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yavuze ko indangagaciro yo kubaha ishobora gufasha abakiri bato kuzagera ku nzozi zabo
Musabyimana w’imyaka 50, ni umugabo wubatse ufite umugore n’abana batatu
Musabyimana yari amaze igihe ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .