00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuvuduko w’iterambere rya Musanze, umujyi uhetse ubukerarugendo (Amafoto)

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 12 June 2021 saa 07:17
Yasuwe :

Musanze iri mu turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru. Ifite umwihariko wo kuba ikungahaye ku bukerarugendo bushingiye ku ngagi zo muri Pariki y’Ibirunga n’ibindi bikorwa bikurura abagenda aka karere.

Akarere ka Musanze gafite ubuso bungana na 530,2 Km2 zigizwe na 60 Km2 za Pariki y’Ibirunga na 28 Km2 z’Ikiyaga cya Ruhondo. Kagizwe n’imirenge 15, utugari 68 n’imidugudu 432.

Aka karere gafatwa nk’igicumbi cy’ahantu nyaburanga mu Majyaruguru no mu Rwanda hose ndetse kari ku isonga mu dusurwa cyane na ba mukerarugendo bagenderera igihugu.

Abakagana bagakundira ibirimo Pariki y’Ibirunga icumbikiye ingagi zo mu misozi miremire, Buhanga Eco– park ndetse n’Ibirunga bya Muhabura, Gahinga, Kalisimbi, Bisoke na Sabyinyo.

Ibi byiyongeraho amashyamba ya cyimeza agizwe n’ibirimo agashyamba ka Nkotsi na Bikara. Aya ni yo atuma Akarere ka Musanze karangwa n’amahumbezi cyane ko ayo mashyamba yiganjemo imigano. Musanze inafite amashyamba y’amaterano agizwe ahanini n’inturusu n’ibiti birimo iby’imbuto ziribwa.

Abatemberera i Musanze banaryoherwa no gusura inyamaswa zirimo ingagi, imbogo, inyoni, inkima n’inkende, impongo….. zo mu misozi miremire.

Musanze iri mu mijyi itandatu yunganira uwa Kigali, yashyizwemo ibikorwa remezo bitandukanye bigamije kwakira abasura ibyiza nyaburanga biyitatse. Byiganjemo inyubako z’amahoteli acumbikira abashyitsi n’ibindi bikorwa bituma banyurwa no kukagenderera.

Ugeze muri uyu mujyi abona iterambere ryawo riri kwihuta bijyanye n’igishushanyo mbonera cyawo.

Usibye inyubako ziganjemo iz’ubucuruzi zizamurwa ubutitsa mu Mujyi wa Musanze, hari n’amahoteli yo ku rwego ruhambaye yakira abakerarugendo baturutse imihanda yose.

Muri hoteli nini ziri muri uyu mujyi harimo Singita Kwitonda Lodge and Kataza House yubatswe hakoreshejwe miliyoni $25; One&Only Gorilla’s Nest yubatswe mu Kinigi mu ishyamba ry’inturusu, ahantu hitegeye Ibirunga na Bisate Lodge.

Mu yindi mishinga migari iri muri aka karere harimo n’uruganda rwa Prime Cement rukora sima ndetse haratekerezwa gushyirwa inyubako izajya iteranyirizwamo imodoka za Volkswagen mu Rwanda.

Musanze yubakiye ahanini ku ishoramari rishingiye ku bukerarugendo aho imibare yo mu 2019 yerekana ko aka karere kabarizwamo hoteli zirenga 30 ziganjemo iz’abaturage bahavukiye, abapadiri, ababikira n’abandi bashoramari.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, aheruka kubwira itangazamakuru ko hari kubakwa ibikorwa remezo bifasha ba mukerarugendo gutembera mu mutuzo.

Ati “Ibirunga ni byo bituma haza abakerarugendo benshi, iyo hari imihanda baratembera, bakaharara bwacya bakahirirwa. Turatekereza uko ba mukerarugendo bavuye mu Birunga bajya bagira amahitamo menshi y’aho gutemberera. Intego yacu ni uko umukerarugendo aza yari afite umunsi umwe, akahamara itatu kubera ko yabonye ahandi hantu ashobora gutemberera.’’

Yasobanuye ko iyo umujyi ufite imihanda myiza, ifite amashanyarazi n’inyubako zibereye ijisho bikurura abawugana kuko baba bafite amahitamo menshi y’aho gusura.

Ati “Ntabwo wakubaka umujyi udafite imihanda n’amashanyarazi, usanga abantu bagenda bagwa mu mikoki.’’

Kuva mu myaka itatu ishize, Musanze yateye imbere mu bikorwa remezo birimo imihanda [aka karere kabarizwamo imihanda ya kaburimbo y’ibilometero bisaga 80], amahoteli n’inyubako z’ubucuruzi [nk’isoko rya kijyambere] n’izo kubamo ziganjemo amagorofa.

Mu gukomeza kuresha abakerarugendo, i Musanze harateganywa no kubakwa ikiyaga cy’igikorano, aho bashobora gutemberera nyuma yo gusura ingagi zo mu Birunga.

Ibi bikorwa biri mu bizafasha Guverinoma y’u Rwanda kugeza inyungu iva mu bukerarugendo kuri miliyoni $800 mu 2024 ivuye kuri miliyoni $440 nk’intego yari yashyizweho mu 2017.

Mu marembo ya Musanze iyo ugiye kwinjira mu mujyi uhabwa ikaze
Akarere ka Musanze ni kamwe muri dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru
Abaturage batangiye kuganura ku bikorwa remezo byashyizwe muri uyu mujyi wunganira uwa Kigali
Inyubako zubakwa muri Musanze ni nk'izo wasanga muri Kigali
Sosiyete zitandukanye zirimo na Tecno ifite izina mu gucuruza telefoni zageze kuri iri soko
Abafite inyubako ku mihanda bo basabwe kuzamura izirengeje amagorofa nibura atatu
Isura ya Musanze igenda ihinduka buri munsi
Ishoramari ritandukanye rikorerwa mu nyubako zagenewe ubucuruzi
Mu marembo ya Gare ya Musanze ni uku hameze
Inyubako ikoreramo Kaminuza ya Kigali mu Karere ka Musanze
Africana Lounge iri mu hafite izina muri Musanze
Inyubako ikoreramo Akarere ka Musanze iherereye mu mujyi rwagati
Umujyi wa Musanze uri mu duce twihagazeho mu bukerarugendo bw'Amajyaruguru
Imihanda yoroheje ubuhahirane mu batuye Umujyi wa Musanze. Aka karere gafatwa nk'ak'ubukerarugendo bushingiye ku ngagi zo mu Birunga n'ibindi byiza nyaburanga
Uyu mujyi urabona ko wubatswe habungwabungwa ibidukikije
Ifoto yafatiwe mu kirere yerekana agace gaherereyemo Gare ya Musanze n'ahari isoko ry'ibicuruzwa bitandukanye mbere yo kwimurirwa muri GOICO Plazza
Urebeye hejuru, iyo foto yerekana isoko rya kijyambere riri mu Mujyi wa Musanze rwagati
Ibigo by'imikino y'amahirwe ntibyatanzwe kuri iri soko
La Palme Hotel iri mu zimaze imyaka myinshi itangiye gukorera muri Musanze
Mu Ibirunga Tennis Club ni kimwe mu bibuga byifashishwa n'abashaka gukina uyu mukino
Umujyi wa Musanze uri mu yagukana impambara mu bikorwa remezo by'imihanda igezweho
Mu guhindura isura ya Musanze hubakwa ibikorwa remezo birimo na za ruhurura zifata amazi ava mu Birunga. Iyi ruhurura ni iya Rwebeya, yubatswe mu 2018 mu cyiciro cya mbere cy'umushinga watewe inkunga na Banki y'Isi
Umujyi wa Musanze uri mu yunganira Kigali. Ishoramari rishingiye ku bukerarugendo buwukorerwamo rituma benshi bagira inyota yo kuwubamo
Milano Motel iri mu macumbi ari mu Mujyi wa Musanze rwagati
Imwe mu ntego zatumye hatekerezwa ku ishyirwaho ry'imijyi yunganira Kigali ni ukugira ngo abayituye babone serivisi zose bakenera mu buzima bwabo
Inyubako zigezweho z'amagorofa ziri kuzamurwa i Musanze mu bice bitandukanye, zitangirwamo serivisi zituma abaturage babona serivisi z'ingenzi bakenera
Inyubako nshya ziracyakomeza kuzamurwa
Virunga Hotel iri mu zimaze igihe kirekire i Musanze
Ubwikorezi bw'abantu kuri moto buri mu bukoreshwa cyane muri uyu mujyi
Abafite inyubako zishaje mu mujyi basabwe kuzivugurura bijyanye n'igihe
Mu Karere ka Musanze hubatswe imihanda mu duce dutandukanye mu korohereza abahatuye n'abahagenda
Iyi mihanda yubatswe mu mushinga watewe inkunga na Banki y'Isi ndetse na Guverinoma y'u Rwanda hagamijwe guteza imbere imijyi yunganira uwa Kigali
Ahubatswe imihanda hahita hegerezwa ibikorwa remezo bitandukanye birimo amashanyarazi ndetse n'agaciro k'ubutaka kakiyongera
Hagendewe ku ibarura rusange ry’abaturage Ibarura rusange ry’abaturage n’Imitutire rya 4 ryerekanye ko abaturage b’Akarere ka Musanze bagera ku 368.267, baba ku buso bwa Km2 530,4, ni ukuvuga ubucucike bw’abaturage 694 kuri km2
Nyuma y'iyubakwa ry'imihanda, abaturage borohewe no gutwara ibicuruzwa byabo babivana mu mirima bijyanwa ku isoko
Umuntu uri mu Mujyi wa Musanze aba yitegeye imisozi miremire y'Ibirunga bicumbikiye ingagi, inyamaswa zisigaye hake ku Isi
I Musanze mu mujyi hazamurwa inyubako z'ubucuruzi mu buryo bwihuse
Agace k'ahazwi nko mu Kizungu kagiye kunyuzwamo imihanda ya kaburimbo mu koroshya imigenderanire
Muri Musanze hakomeje ibikorwa byo kubaka imihanda hagamijwe kurushaho kunoza imigenderanire n'abaturage

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .