Ibi yabigarutseho mu muhango wo gusezerera abahoze ari abasirikare wabereye mu Kigo gishinzwe kubagorora no kubasubiza mu buzima busanzwe cya Mutobo giherereye mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze.
Abasezerewe ni 735, barimo abanyamahanga 15 n’abana barindwi bagomba kuguma muri iki kigo mu gihe bagishakirwa imiryango yabo n’uburyo bwo kubohereza iwabo binyuze mu nzira za dipolomasi.
Aba baje basanga abandi baherukaga gusezererwa basaga 805 bageze mu Rwanda mu 2018, kuri ubu basubijwe mu buzima busanzwe ndetse bamwe batangiye no kwiteza imbere binyuze mu myuga bigishijwe.
Minisitiri Gatabazi yavuze ko zimwe mu ntego zatumye RPF-Inkotanyi itangiza urugamba rwo kubohora igihugu ari umugambi wo guca ubuhunzi.
Yagaragaje ko impamvu bigishoboka ko bataha bagasanga u Rwanda ari amahoro ari ukubera ubushake bwa politiki n’umurongo wa Perezida Paul Kagame wo guca ubuhunzi n’impamvu zibutera.
Yabasabye kubana neza n’abo basanze kugira ngo birinde amakimbirane yo mu miryango ashobora gushibuka bitewe n’uko bamaze igihe kinini mu mashyamba.
Ati “Icya mbere ni ukwitonda, guca bugufi ukabana n’abantu usanze. Ntabwo utaha ngo ugere mu rugo usange umugore wawe amaze imyaka 24 ari mu Rwanda, ushobora gusanga yarabyaye, nawe ukamubaza uti ‘wabyaye gute?’…aho gutangira neza mugatangirira mu manza.”
Yasabye Abanyarwanda kwemera kubana n’abasezerewe batabishisha kandi bakabafasha mu rugamba rwo kwiteza imbere.
Ati “Abanyarwanda twese turasabwa kubakira, kubabanira neza no kubaha icyizere kugira ngo imbaraga mufite muzikoreshe muri kubaka umuryango twifuza.”
Yabasabye kandi kwitabira gahunda za Leta zirimo kwizigamira muri Ejo Heza, kwihangira imirimo, kujya muri koperative, kurihira abana babo amashuri no kwitangira mituweli na cyane ko kuri ubu hatangiye kwishyurwa iy’umwaka utaha.
Uwari uhagarariye abandi, Col. Gatabazi Joseph yavuze ko biteguye kujya mu muryango nyarwanda ndetse bagatanga umusanzu ku buryo n’abazahabwa akazi biteguye kwitwara neza.
Ati “Tugiye kwinjira mu buzima busanzwe, tugiye gushyira mu bikorwa ibyo twabonye, nkaba mbizeza ko twiyemeje kuzateza igihugu imbere ndetse tukaba indashyikirwa.”
Mu basezerewe, Akarere ka Nyamasheke gafitemo umubare munini kuko bageri kuri 68.
Aba basirikare kandi barimo uwahoze ari Brig. General umwe, ba colonel batanu, Lieutenant Colonels bane, abafite ipeti rya Lieutenant n’abandi batandukanye kugera ku musivili wabanaga n’abasirikare.
Gatabazi yasabye abakiri mu mashyamba gutaha mu mahoro bakaza bagasangira n’Abanyarwanda ibyiza byagezweho.
Amafoto: Yuhi Augustin
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!