00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amagambo ya Jack Ma agaragaza ko kudacika intege bigeza ku ntsinzi

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 3 October 2016 saa 11:34
Yasuwe :

Ma Yun, benshi bamenye nka Jack Ma, ni umuherwe w’Umushinwa washinze ndetse akaba ari nawe uyobora urubuga Alibaba rwatangije ubucuruzi bukorerwa kuri Internet mu Bushinwa.

Ma w’imyaka 52 afite umutungo ubarirwa muri miliyari 27.9 z’amadorali ya Amerika, akaba aza ku mwanya wa mbere mu Bashinwa bakora ibijyanye n’ikoranabuhanga bafite agatubutse, no ku wa munani ku Isi.

N’ubwo afite uyu mutungo ungana gutya ariko, uyu mugabo yabayeho ubuzima butangaje, kuko yageze ku rubuga rwa Alibaba yaraciye mu buzima butoroshye burimo gutsindwa ikizami kimwerera kwiga kaminuza inshuro eshatu zose, asaba akazi ahantu harenga 30 bose bamubwira ko atujuje ibisabwa.

Ma waje kubona akazi ko kwigisha Icyongereza muri Kaminuza, yashinze urubuga Alibaba mu 1999, nyuma y’uko mu 1994 yari yumvise imikorere ya Internet ariko akababazwa n’uko udashobora kubonaho amakuru yerekeranye n’u Bushinwa.

Uyu mugabo waranzwe no kudacika intege no kubyaza umusaruro amahirwe yagiye abona, yavuze amagambo menshi atandukanye ashobora gufasha benshi gutera intambwe ishimishije mu buzima.

 Uyu munsi uragoye, ejo haragoye kurushaho, ariko ejo bundi hazaba heza.

 Iyo udacitse intege, uba ugifite amahirwe. Iyo nta kintu ufite ukwiye kwita ku byo ukora cyane ndetse ukiringira ubwenge bwawe aho kuba imbaraga.

 Ntacyo bivuze niba naratsinzwe, byibura nahaye abandi urugero rw’uko bikorwa.

 Nubwo ntabashije kugera ku ntsinzi, hari uzayigeraho.

 Nagiye gusaba akazi muri Polisi barambwira ngo sinujuje ibisabwa. Yewe nagiye no muri KFC(Kentucky Fried Chicken) ubwo yazaga mu mujyi ntuyemo. Abantu 24 bagiye gusaba akazi, 23 baragahawe, ninjye njyenyine wasigaye.

 Niba wifuza gutera imbere, shaka ahari amahirwe meza. Uyu munsi niba wifuza kuba ikompanyi ikomeye, tekereza ku bibazo biri mu buzima bwa buri munsi ushobora gukemura.

 Nkora ibijyanye n’ubucuruzi bukorewe kuri Internet, icy’ingenzi ni ugukomeza gukora ibyo urimo ubu kandi ubikunze, kugira ngo bibashe gukomeza.

 Uzahe akazi umuntu ugashoboye, aho kugaha ufite impano. Iri rishobora kuba isomo ritoroshye, nta mpamvu yo gushyiramo moteli ya Boeing kandi ugiye gukoresha imashini zihinga (tractor).

 Niba tujya ku kazi saa mbiri za mu gitondo tugataha saa kumi n’imwe, iyi si ikompanyi y’ikoranabuhanga, Alibaba ntishobora gutera imbere. Niba dufite ka kamenyero ka saa mbiri kugeza saa kumi n’imwe, dukwiye kwigendera tugashaka ibindi dukora.

 Abanyabwenge bakeneye umuntu utekereza ibitandukanye kugira ngo abayobore. Iyo ikipe igizwe n’abahanga gusa, ni ngombwa kugira umuhinzi kugira ngo abereke inzira. Imitekerereze ye iratandukanye. Biroroha kugera ku ntsinzi iyo ufite abantu babona ibintu mu buryo butandukanye.

 Ntuzigere uhemukira abandi haba mu bushabitsi cyangwa mu buzima. Mu 1995 nahemukiwe n’ikompanyi enye, ubu zamaze gufunga. Ikompamyi ntishobora gutera imbere binyuze mu buhemu.

 Ndi umuntu usanzwe, ntabwo ndi umunyabwenge. Abantu bose batekereza ko Jack Ma ari umuntu usobanutse. Nshobora kuba mfite isura isobanutse ariko ubwonko bwanjye nta kigenda.

 Niba turi ikipe nziza ndetse tuzi icyo dushaka gukora, umwe muri twe ashobora gutsinda 10 muri bo.

 Iteka uzahore uzirikana ibi bintu bitatu: Icyo ushaka gukora, icyo ukwiye gukora ndetse n’igihe wifuza kumara ugikora.

 Ugomba gukura isomo kubo muhanganye ariko ntukwiye kubigana. Bigane upfe.

 Iteka mbwira abantu ko tutavukiye gukora gusa ahubwo kwishimira ubuzima. Turi hano kugira ngo buri wese atume mugenzi we bimugendekera neza, ntabwo ari ugukora. Niba ubaho ubuzima bwawe ukora gusa, uzabyicuza nta kabuza.

 Kugaragaza ibitagenda no kuganya rimwe mu gihe kinini ntacyo bitwaye, ariko n’ubigira umuco bizamera nko kunywa inzoga; uko uzinywa cyane niko inyota ikomeza kwiyongera. Mu nzira igana ku ntsinzi, uzabona ko ababashije kuyigeraho atari bamwe bahora baganya cyangwa ngo bahore berekana ibitagenda.

Umuherwe w'Umushinwa Jack Ma yageze kuri byinshi abikesha kudacika intege

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .