00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amwe mu magambo Isi yibukiraho Baden Powell washinze Umuryango w’Aba-Scout

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 7 September 2016 saa 07:25
Yasuwe :

‘Guharanira gusiga Isi ari nziza kuruta uko twayisanze’ ni imwe mu nteruro ikoreshwa mu buzima bwa buri munsi yibutsa benshi umurava n’ubutwari bw’umugabo w’Umwongereza Robert Stephenson Smyth Baden Powell, washinze Umuryango w’Abasukuti (Scout) wamamaye ku Isi yose.

Lt. Gen. Baden Powell yavutse kuwa 22 Gashyantare 1857 ahitwa Paddington mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza. Yabaye umusirikare mu ngabo z’icyo gihugu kuva mu 1876–1910, aho yakunze gukorera ubutumwa bwe bwa gisirikare mu Buhinde no muri Afurika.

Yapfuye kuwa 8 Mutarama 1941 ku myaka 83, aguye i Nyeri muri Kenya aranahashyingurwa. Kuri ubu imva ye yagizwe hamwe mu hantu hakomeye hashobora gusurwa na ba mukerarugendo.

Uretse kuba yari umusirikare, Baden Powell yari n’umwanditsi w’ibitabo bitandukanye bijyanye n’uburyo urubyiruko rwaharanira amahoro. Yagiye kandi avuga amagambo akomeye ashishikariza abantu gukora ibikorwa by’urukundo no guharanira impinduka nziza.

Hari aho yagize ati “Burya mu buzima, ikintu cya mbere cy’agaciro ni ukugeza bagenzi bawe ku byishimo cyangwa gushimisha bagenzi bawe.”

Baden Powell yarongeye ashishikariza abantu gusiga inkuru nziza imusozi agira ati “ Gerageza gusiga Isi ari nziza kuruta uko wayisanze, igihe uzapfa uzishimire ko utigeze utakaza igihe cyawe ahubwo wakoze ibyo ushoboye byose.”

Andi magambo akomeye yavuze hari aho yagize ati “Ntitujya dutsindwa iyo twagerageje gukora ibyo dushinzwe ahubwo dutsindwa iteka iyo twagerageje kubyihunza.”

Mu ibaruwa ye ya nyuma yandikiye Abasukuti (Scout), Baden Powell hari aho yagize ati “Nagize ubuzima bwishimye cyane ku Isi kandi ndifuriza buri wese muri mwe ko byamugendekera gutyo. Nemera ko Imana yadushyize muri iyi si nziza ngo twishime kandi twishimire ubuzima. Ibyishimo ntabwo bituruka mu bukire, guhirwa mu byo ukora cyangwa mu kunyurwa.”

“Intambwe imwe iyobora ku byishimo, ni ukuba muzima kandi ufite imbaraga niba uri umuhungu kugirango ube ingirakamaro bityo uzashobore kwishimira ubuzima bwawe mu gihe uzaba wabaye umugabo.”

Umuryango w’Abasukuti wanageze mu Rwanda mu mwaka 1968, uturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(RDC) ukaba waratangiriye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .