00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iby’ingenzi mu mbwirwaruhame za Perezida Kagame mu mezi arindwi ya 2016

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 24 August 2016 saa 03:36
Yasuwe :

Mu mezi arindwi ya 2016, Perezida Kagame yasuye imijyi 17 mu bihugu 14 byo ku migabane ine y’Isi, mu Rwanda agera mu turere icyenda two hanze ya Kigali mu gihe usibye abakuru b’ibihugu 35 bitabiriye inama ya AU, mbere yayo yari yakiriye abarimo John Pombe Magufuli wa Tanzania, Ismaïl Omar Guelleh wa Djibouti, Idris Deby Itno wa Tchad, Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu n’abandi bo ku rwego rwo hejuru basaga 10.

Yaba mu Rwanda no mu mahanga aho yasuye n’aho yakiriye aba bayobozi,
hari imbwirwaruhame zikomeye yagiye avuga ziganjemo impanuro no kugaragaza ko u Rwanda ari igihugu kiri mu maboko mazima.

Kuva kuri “Yego” yageneye Abanyarwanda muri Mutarama, za “Misiyo” zidasobanutse muri Werurwe, ibibazo muri Girinka kugeza muri Kanama ubwo yagugaga ku mubano mushya w’u Rwanda na Congo, hari iby’ingenzi umuntu natabura kugarukaho

“Yego”

Nyuma y’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga ryemejwe n’Abanyarwanda 98.3%, ijambo Perezida Kagame yabageneye mu ijoro ry’umwaka mushya wa 2016, yabemereye gukomeza kubayobora na nyuma ya 2017.

Ati "Mwansabye kuzakomeza kuyobora igihugu nyuma ya 2017, Nkurikije uburemere bwabyo n’imyumvikanire mwabihaye nta kuntu ntabyemera, ubwo hasigaye inzira zisanzwe bigomba kunyuramo igihe nikigera.”

“Ariko ndibwira ko icyo tugamije atari ugushaka umuyobozi w’igihugu uzakomeza ubuziraherezo kandi nanjye siko mbyifuza. Bitari kera cyane, inshingano z’umwanya wa Perezida zizagera ubwo zahererekanywa ku buryo bizagira akamaro n’impamvu birenze kuba urugero byaba ari kuri twebwe twese cyangwa no ku bandi.”

Soma hano inkuru bifitanye isano

“N’iyo mwatsindwa, mugomba kwibaza niba mwitanze uko bishoboka kose”

Kuwa Kane tariki ya 28 Mutarama 2016, Perezida Kagame yakiriye ikipe y’igihugu Amavubi, abagira inama zabafasha kwitwara neza mu irushanwa rya CHAN 2016, icyo gihe hari mbere y’umukino wa Congo Kinshasa.

Yagize ati “Mufite impano zihagije ni yo mpamvu mugomba kugerageza kuzikoresha neza. Ntabwo ari ngombwa kwishimira kugera ku kintu kiri munsi y’icyo mufitiye ubushobozi.”

“N’iyo mwatsindwa, mugomba kwibaza niba mwitanze uko bishoboka kose, n’icyo mwagombye kuba mwakoze. Buri wese ashobora gutsindwa, ariko gutsindwa ntibyemewe iyo bitewe n’uko wakoze ibiri munsi y’ubushobozi bwawe.”

Soma hano inkuru bifitanye isano

“U Rwanda rugomba kwibeshaho aho gutegereza inkunga”

Mu nama mpuzamahanga ‘World Government Summit’ yabereye i Dubai kuva kuwa 8 Gashyantare, Perezida Kagame yerekanye ubunararibonye bw’u Rwanda mu kurwanya ubukene, aho yasobanuriye abayitabira uko Abanyarwanda bivanye mu bukene.

Yavuze ko icyerekezo cy’u Rwanda ari ukwibeshaho no guteza imbere ubukungu biciye mu ishoramari aho kuba gutungwa n’inkunga z’amahanga, ibihugu bya Afurika bigahahirana nk’uko ibihugu bya Amerika n’u Burayi bibikora kugira ngo bitere imbere.

Ati “Icyiza si ukuba munini cyangwa muto, ahubwo ni ugucunga neza icyo ufite cyose cyaba gito cyangwa kinini.”

Kuri we kandi ngo ntaho igihugu icyo ari cyo cyose kitagera iyo urebye aho Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zavuye n’aho zigeze ubu, ati “Gutekereza ku bintu bikwiye gukorwa no kugira intego yo kubishyira mu bikorwa ni byo byatugeza aho twifuza kugana.”

“Narabihanganiye bihagije, kwihangana kugiye kurangira”

Mu mwiherero w’abayobozi bakuru mu gihugu wabaye kuwa 12 Werurwe, Perezida Kagame yanenze abakozi ba leta bahora mu butumwa bw’akazi hanze y’igihugu, avuga ko arambiwe kumva ibintu nk’ibyo ndetse ko bikwiye kurangira burundu.

Ati ‘‘Bose baba babisikana, nkabaza nti ariko se iteka nzajya ngira cabinet haburamo Abaminisitiri batanu, bagiye muri EAC, hari ubwo baba bakigaruka, bagikoza ibirenge hano, bakaba barahamagawe ngo basubireyo. Ntabwo nabishobora, sinabyemera."

“Nagerageje kubitwara mu kinyabupfura, ndahendahenda ariko byanze, ntabwo nshaka kubona abaminisitiri hanze y’u Rwanda kurusha uko baba hano mu gihugu. Nihanganye bihagije, kwihangana kugiye kurangira.”

Soma hano inkuru bifitanye isano

“Imihanda bazajya bakora ari uko ngiye kujya ahantu…”

Mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Gakenke kuwa 24 Werurwe, Perezida Kagame yavuze ko atumva impamvu hari bimwe mu bikorwa biba byaremejwe kera ntibishyirwe mu bikorwa, bimwe bigakorwa ariko uko abayobozi bumvise ko azabagenderera.

Ati ‘‘…Bavanye abantu mu byabo ariko ntibishyurwa bimara imyaka ine yose. Ariko numvise ko bamenye ko ndi buze hano ayo mafaranga barayazana. Ariko kuba yabonetse ngiye kuza hano ni ukuvuga ko yari anahari. Nizere ko batayazanye yonyine, bazanyeho n’inyungu.”

“Iby’imihanda nabyo, imihanda mito bavugaga ntabwo numva impamvu yatwara iki gihe cyose, ntabwo mbyumva. Hari ibintu byinshi hano ntashobora kumva, hari n’ibyasezeranyijwe muri 99, bamwe bari hano ngira ngo bari bataravuka, ndabona ivuriro ryo muri Gatonde, ryasezeranyijwe muri 99.”

Perezida Kagame kandi yashingiye ku mihanda yari yatangiye gukorwa mu minsi mike mbere y’uko abasura, ati “Imihanda bazajya bakora ari uko ngiye kujya ahantu, ntabwo bishoboka.”

‘‘Hari akarere Girinka itaragira ibibazo? Kubera iki?’’

Ubwo yasozaga itorero ry’abayobozi b’inzego z’ibanze i Gabiro kuwa 31 Werurwe, Umukuru w’Igihugu yagarutse ku bayobozi bakoresha nabi ibigenewe guteza imbere abatishoboye nka Girinka na VUP.

“Abo baturage mugenda mugafata inka zabo ntimuzibahe, ndabibona aho mba nagiye hose, umuturage aba agira ati ’ndakennye, ndapfuye, banyimye inka cyangwa ngo bari banshyize ku rutonde ngiyeyo umuyobozi runaka yarayitwariye’.”

“Ko mujyaho mukabeshya ngo muri abantu b’Imana. Njya mbona mwese mwirirwa mwarimbye mujya mu misa abandi mujya mu biterane, mwaririmbye mwatwawe. Iyo ubabonye uravuga uti ‘hano dufite abamarayika’ ariko mwarangiza mukajya kwambura umuntu udafite n’inzara zo kwishima?”

Soma inkuru bifitanye isano

“Ntabwo bamenya icyabakubise”

Mu muhango wo Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 22, kuwa 7 Mata, Perezida Kagame yavuze ko abavugira mu mahanga bashaka guhungabanya umudendezo w’u Rwanda, baramutse baruteye baba batanze umwanya wo gukemura ikibazo.

Ati “Uwagerageza guhungabanya ibyo tumaze kubaka mu myaka 22 ishize, abo mwumva bizengurutsa imipaka mu bihugu by’abaturanyi cyangwa bagira bate… Biratinze gusa, ngo bahe abantu uburyo bwo kurangiza ikibazo! Biratinze ngo bagerageze icyo bifuza gukora. Ntabwo bamenya icyabakubise. Ubu ndibwira ko banyumva. Iyaba banyumvaga, bakabyihutisha, bakagerageza bagaha abantu uburyo bwo gukemura icyo kibazo. Byaba ari ukwibeshya!”

“Ndaribwaribwa…”

Amagambo yihaniza abatifuriza ibyiza u Rwanda, Perezida Kagame yayagarutseho no mu kiganiro n’abanyamakuru ku mugoroba wo kuwa 9 Mata, nyuma y’umugoroba wo Kwibuka waberaga kuri Stade Amahoro.

Yagize ati “Uwampa ngo babigire vuba nkwereke. Rwose ndaribwaribwa, mpora ntegereje, ariko bamwe bashaka no kubikora ubundi barabizi, bazi ko bitazabahira. Ngira ngo ni nacyo kibatinza. Ariko uwangirira ngo babigerageze.”

Soma hano inkuru bifitanye isano

“Umuntu igihugu cyamutanzeho amafaranga yarangiza akirata?’’

Kuwa 28 Mata, Perezida Kagame yabwiye abayobozi bavuga rikumvikana mu Ntara y’Iburasirazuba ko acibwa intege no kubona urubyiruko rw’Abanyarwanda rufite imyumvire yo kwanga gukora, ndetse n’abayobozi bakabana nabyo bakabyemera, ntibatinyuke ngo babakangare.

Imvano yabaye ko mu nama y’abaminisitiri yaherukaga, Perezida Kagame yabwiwe ko hari abanyeshuri bahawe kujya gukora mu mishinga yo kuhira mu Burasirazuba, bavuga ko badashobora kuhaba kuko ari mu cyaro kandi bo ari abo mu Mujyi wa Kigali.

Ati “Twashoye imari muri abo bantu twarabigishije, hari abandi Banyarwanda batabonye kuri uwo mugabane ahubwo batanze bahurutura abantu aha bajya kubigisha, kubaha ubumenyi buhanitse, wagaruka ukaza ukirya? Umuntu yazanye ishoramari yashyize hano mwarangiza Abanyarwanda mukirata, ubu bimure imirima bayitware i Kigali?”

“Erega ubwo hari abantu dufite bari aho bababyinirira bakumva ko ari ibitangaza, umuntu akararika igitwe yavuze ngo ntashobora abantu baramutanzeho amafaranga y’igihugu bakamwigisha, bamwe bagiye Israel bajya kwiga ibintu bihanitse aho kuza ngo bakore bakirata.”

Soma inkuru bifitanye isano

‘Twatsinze inshuro nyinshi kuruta izo twatsinzwe’

Tariki 8 Nyakanga 2016, Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro inyubako ya Kigali Convention Center yari imaze imyaka myinshi itegerejwe n’Abanyarwanda.

Icyo gihe Umukuru w’Igihugu yavuze ko iyi nyubako yanyuze mu maboko y’abantu benshi barimo Abashinwa, Abadage, n’Abanya- Turikiya ariko ikuzura neza. Ibi avuga ko ari ikimenyetso cy’intsinzi y’Abanyarwanda cyerekana ko icyo bashatse bakigeraho.

Yagize ati “Twageregeje kubaka iyi nyubako imyaka myinshi ishize, twaratsinzwe, bitari rimwe bitari kabiri, ndetse n’ubwa gatatu ariko kubwa kane turagerageza turatsinda, imitekerereze y’Abanyarwanda isobanuye ko twatsinzwe kenshi ariko twatsinze inshuro nyinshi kuruta izo twatsinzwe.”

Inkuru bifitanye isano

‘Hari icyo abanyamahanga batunenze’

Nyuma y’Inama mpuzamahanga yiga ku bukungu, WEF yabereye mu Rwanda muri Gicurasi, Perezida Kagame yavuze ko imyiteguro, kwakira abashyitsi n’ibindi byose byagenze neza, ariko avuga ko abayitabiriye batashye bijujutira ko amahoteli atabagaburiye ngo bahage.

Yagize ati “Ibintu byose mu Rwanda ni byiza, baranezerewe pe! Ariko hari ikintu kimwe ‘Ntabwo barya ngo bahage’, ukajya muri hoteli ukicara bakazana isahane ingana itya, bagashyiraho akantu kamwe iruhande bagashyiraho n’akarabyo, warangiza ukishyura ugahaguruka ukagenda. Icyo ngicyo barakinenze.”

Soma hano inkuru bifitanye isano

“Dukeneye ko ibintu byihuta hagati ya Congo n’u Rwanda”

Kuwa 12 Kanama, Perezida Kagame yakiriye Joseph Kabila wa RDC, bagirana ibiganiro byibanze ku kugahashya umutwe wa FDLR n’ubufatanye mu bukungu harimo no kubyaza umusaruro Gaz Methane iri mu kiyaga cya Kivu.

Aganira n’itangazamakuru, Perezida Kagame yagize ati “Byari bisanzwe no mu myaka myinshi ishize, ariko ubu turashaka kurasa ku ntego, turashaka gukora ibyihutirwa kandi tukihuta mu gushyira mu bikorwa ibyo twemeranyijeho, kandi ibyo birimo no kubyaza umusaruro Gaz Methane.”

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwatangiye kubyaza amashanyarazi iyo Gaz, ariko ishobora no kuvanwamo ikindi kintu kizatekerezwaho. Aha yanavuze ko ashimishijwe no kuba RDC yaratangiye ibitero kuri FDLR, uburyo biri kugenda akaba aribyo byaganirwaho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .