00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ambasaderi Mukangira yasabye ibihugu kugena ahazubakwa inzibutso za jenoside

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 12 April 2024 saa 10:40
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde, Jacqueline Mukangira, yasabye ibihugu kugena ahazubakwa inzibutso za jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu rwego rwo gusigasira aya mateka.

Ni ubutumwa yageneye by’umwihariko abahagarariye ibihugu byabo mu Buhinde barenga 110, bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe na Ambasade y’u Rwanda n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye i New Delhi.

Ambasaderi Mukangira yasobanuye ko kwibuka ari uguha icyubahiro abazize jenoside, gushimira Abanyarwanda bayihagaritse no kwibutsa ko buri wese afite uruhare rwo kuyikumira kugira ngo itazongera kubaho.

Ambasaderi Mukangira yashimiye ibihugu byose byafatanyije n’u Rwanda mu rugendo rwo kwiyubaka nyuma ya jenoside, ashimangira ko rwimirije imbere amahoro no kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Ubwo hatangiraga igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe Abatutsi tariki ya 7 Mata 2024, Leta y’u Buhinde yacanye umunara wa Qutub Minar mu mabara agize ibendera ry’u Rwanda. Ambasaderi Mukangira yashimiye ubuyobozi bw’iki gihugu ku bwo kwifatanya n’Abanyarwanda.

Mu gihe Ambasaderi Mukangira yasabye ibihugu gusigasira amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi, yanabisabye gukumira jenoside n’ibindi byaha bikomeye, gukurikirana no kugeza mu butabera abagiyigizemo uruhare bacyihisha ubutabera.

Ikindi yasabye ibihugu ni ugushyira mu nteganyanyigisho amasomo kuri jenoside yakorewe Abatutsi, gushyiraho amategeko ahana ibyaha bya jenoside no gukurikirana abakwirakwiza ingengabitekerezo yayo.

Umuhuzabikorwa wa Loni mu Buhinde, Shombi Sharp, yashimangiye ko kimwe mu bigamijwe mu kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi harimo guha icyubahiro abayizize no kwibutsa buri wese inshingano afite yo kuyikumira kugira ngo itazongera kubaho.

Sharp yagize ati “Kwibuka iki gihe cy’umwijima mu mateka ya muntu ni igikorwa cyo guha icyubahiro abazize jenoside no kwibutsa byimazeyo inshingano zacu zo gukumira amahano nk’aya kugira ngo atazongera kubaho, ndetse no gushima ubutwari bw’abarokotse.”

Igikorwa cyo kwibuka i New Delhi cyaranzwe n’imurika ry’ibihangano by’ubugeni n’ubuhanzi kuri jenoside yakorewe Abatutsi ryitabiriwe n’abanyeshuri n’abarimu 300 bo mu Buhinde ndetse n’umugoroba wo kwibuka witabiriwe n’abarenga 600.

Abanyeshuri n'abarimu bagera kuri 300 bitabiriye imurika ry'ibihangano ku mateka ya jenoside
Hamuritswe ibihangano ku mateka ya jenoside yakorewe Abatutsi
Ibi bihangano bigaragaza uko u Rwanda rwubatswe nyuma ya jenoside
Abanyeshuri bakinnye umukino ugaragaza ishusho ya jenoside yakorewe Abatutsi
Abanyeshuri bo muri Bal Bharti Public School baririmbye indirimbo Mwakire Indabo ya Ndayishimiye Joseph Musinga
Abahagarariye ibihugu 110 bitabiriye umugoroba wo kwibuka
Ambasaderi wa Ireland mu Buhinde, Kevin Kelly, ni umwe mu batanze ubutumwa
Sevala Naik Mude ni we wari uhagarariye guverinoma y'u Buhinde
Umunara wa Qutub Minar wacanwe mu mabara y'ibendera ry'u Rwanda tariki ya 7 Mata

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .