Ibi yabigarutseho mu butumwa yatanze mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye mu gace ka Marylebone i Londres mu Bwongereza.
Cyari cyitabiriwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, abari muri Guverinoma y’u Bwongereza, abahahagaraririye ibihugu byabo ndetse n’abasaga 600 bagize umuryango Nyarwanda muri iki gihugu.
Ni umuhango waranzwe no kugaragaza ubutumwa bwo kwibuka no guharanira ko Jenoside itakongera kubaho mu bisigo biherekeshe n’indirimbo zituje byakozwe na n’abasizi Ineza Kerschkamp na Natasha Muhoza.
Mu ijambo Amb. Busingye yatanze yavuze ko u Bwongereza ari kimwe mu bihugu bigicumbikiye abajenosideri bataragezwa imbere y’ubutabera cyangwa ngo boherezwe mu Rwanda baburanishwe.
Yagize ati “[…] ni benshi kandi baremye. Hari ibimenyetso bihagije byo kubageza imbere y’ubutabera ariko nyuma y’imyaka 30 abo bahemukiye baracyategereje umunsi wabo mu nkiko. Yego ni ibintu bifata igihe kitari gito gutegura imanza nk’izi, ariko nyuma y’ibinyacumi bitatu, buri munsi ushira uba umeze nk’igihe kirekire.”
Amb. Busingye kandi yongeyeho ko abo bataragezwa imbere y’inkiko ari nabo bagira uruhare runini mu gupfobya no guhakana Jenoside yajkorewe Abatutsi.
Bamwe mu bajenosideri bari mu Bwongereza barimo Vincent Bajinya, Célestin Ugirashebuja, Charles Munyaneza, Emmanuel Nteziryayo ndetse na Célestin Mutabaruka.
Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, yavuze ko mu myaka 30 ishize Abanyarwanda bongeye kwiyubaka.
Ati “Tuzirikana inkuru y’igihugu gito cyo muri Afurika ariko cy’ikikinyabigwi. Iki cyahisemo ubuzima hejuru y’urupfu, kwiyunga hejuru yo kwihorera, kwibuka hejuru yo kwibagirwa, guhatana hejuru yo kuguma hamwe ndetse n’imbaraga hejuru y’ubwoba.”
Ibikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bwongereza bizakomeza, aho biteganyijwe ko bizajya bibera mu bice binyuranye by’iki gihugu birimo Scotland, Manchester, Portsmouth, Irlande no muri Jersey.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!