00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Patrick Muyaya yatangiye ikiganiro cyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 16 April 2024 saa 07:03
Yasuwe :

Umuvugizi wa guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akaba na Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru, Patrick Muyaya, yatangije igikorwa cyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muyaya kuri uyu wa 14 Mata 2024 yatangije ikiganiro yise “30 ans ça suffit!” kizajya gitambuka kuri radiyo na televiziyo by’igihugu, RTNC, aho avuga ko agamije kwerekana icyateye iyi jenoside n’ingaruka zayo.

Mbere y’uko gisohoka, Muyaya yagiteguje agira ati “Igice cya mbere cya ‘30 ans ça suffit’ kirasobanura inkomoko ya jenoside; aho Abatutsi, Abahutu n’Abatwa bishwe. Kiradusubiza inyuma ku kuri kw’amateka kwahishwe.”

Muri iki kiganiro cyasohotse bwa mbere mu ijoro ryo kuri uyu wa 14 Mata, hifashishijwe abasesenguzi bo muri RDC barimo Prof. Isidore Ndaywel na Prof. José-Adolphe Voto “baragaraza uburyo” nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi ngo “Abanye-Congo bakomeje kwishyura ikiguzi cyayo.”

Imvugo ya Muyaya inyuranye n’igisobanuro nyakuri cya jenoside cyemerejwe i Geneva n’ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye mu Ukuboza 1948, kigira kiti “Ni ibikorwa bigamije gutsemba abantu hashingiwe ku bwenegihugu, ubwoko, uruhu n’idini.”

Ikunze gukoreshwa n’abagamije kugoreka amateka y’u Rwanda barimo n’abagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi bahunze ubutabera, baba bashaka kugaragaza ko Abatutsi atari bo gusa bakorewe jenoside, ahubwo ko yakorewe n’ubundi bwoko burimo Abahutu n’Abatwa.

Aba birengagiza nkana umwanzuro wafashwe n’Inteko Rusange ya Loni cya tariki ya 26 Mutarama 2018 cy’uko inyito nyayo y’aya mateka ari “jenoside yakorewe Abatutsi”.

Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze igihe kirekire itegurwa n’ubutegetsi bwari bwarimitse amacakubiri n’irondabwoko kuva mbere y’ubwigenge bw’u Rwanda. Yatwaye ubuzima bw’Abatutsi barenga miliyoni imwe kuva tariki ya 7 Mata kugeza ku ya 4 Nyakanga 1994.

Muyaya yafashe umurongo nk’uwafashwe n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antony Blinken, uherutse gutangaza ko yunamira “ibihumbi by’Abatutsi, Abahutu, Abatwa n’abandi baburiye ubuzima bwabo mu minsi 100 y’urugomo rutavugwa.”

Imvugo ya Blinken yamaganwe n’Abanyarwanda biganjemo abakoresha imbuga nkoranyambaga, bamwe muri bo bafashe icyemezo cyo gusaba urubuga X gukuraho ubutumwa bwe, bitewe n’uko ipfobya jenoside yakorewe Abatutsi, ikanayihakana.

Uku gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi kubayeho mu gihe Abanyarwanda bari mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30, igikorwa kizarangira tariki ya 4 Nyakanga 2024.

Muyaya yavuzwe ko ashaka kwerekana ukuri ahamya ko kwahishwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .