00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Umutekano wa Israel ari ku gitutu, azira ijambo yavuze kuri Iran

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 20 April 2024 saa 09:48
Yasuwe :

Minisitiri w’Umutekano w’Igihugu muri Israel, Itamar Ben-Gvir, ari ku gitutu nyuma yo gutangariza ku mbuga nkoranyambaga ijambo rimwe ryerekeye igitero cya ‘drones’ cyaburijwemo na Iran ku wa 19 Mata 2024.

Mu gihe byakekwaga ko Israel ifite uruhare muri iki gitero, Leta ya Iran yari yatangaje ko izi ‘drones’ zarasiwe mu ntara ya Asfanah zitaturutse mu kindi gihugu, Minisitiri Gvir yanditse ku rubuga rwa X ijambo rinenga umusaruro w’iki gitero.

Minisitiri Gvir yakoresheje ijambo ‘Lame’, rigaragaza ko iki gitero kitageze ku ntego. Rishobora gusobanurwa nk’umuntu cyangwa inyamaswa idashobora kugenda neza bitewe n’imvune cyangwa igikomere.

Yair Lapid uri mu batavuga rumwe na Guverinoma ya Benjamin Netanyahu bakomeye muri Israel, yatangaje ko Minisitiri Gvir adakwiye kubabarirwa kuko yasebeje igihugu cyabo.

Yagize ati “Ntabwo byigeze bibaho mbere ko Minisitiri akora ibintu nk’ibi bibangamira umutekano w’igihugu, isura yacyo gifite ku rwego mpuzamahanga. Muri tweet y’ijambo rimwe idakwiye kubabarirwa, Ben Gvir yagerageje gusebya Israel, kuva Tehran kugera i Washington.”

Hari abandi bayobozi bo muri Guverinoma ya Israel banenze Minisitiri Gvir, bagaragaza ko iri jambo rye ririmo ubwana kandi ko atari akwiye kurishyira ku rubuga nkoranyambaga.

Ibiro Ntaramakuru byo muri Iran, Tasnim na byo byagaragaje ko byabonye ubutumwa bwa Minisitiri Gvir, bigaragaza ko bitangaje kuba n’abayobozi bo muri Israel basetse iki gitero.

Minisitiri Itamar Ben-Gvir ari ku gitutu, azira ijambo rimwe yashyize ku rubuga X

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .