00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya yahinduye Umunyamabanga Mukuru wa EAC habura iminsi ibiri ngo arahire

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 16 April 2024 saa 08:53
Yasuwe :

Leta ya Kenya yahinduye Umunyamabanga Mukuru w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) yari yaragennye, Caroline Mwende Mueke, habura iminsi ibiri kugira ngo arahire.

Mwende yari yaragenwe kuri uyu mwanya tariki ya 15 Werurwe 2024, nyuma y’aho Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango, Dr Peter Mathuki, agenwe ku mwanya wa Ambasaderi wa Kenya mu Burusiya.

Minisitiri ushinzwe ububanyi na EAC, Peninah Malonza, kuri uyu wa 15 Mata 2024 yandikiye Umuyobozi Mukuru w’akanama k’abaminisitiri ka EAC, Deng Alor Kuol, amumenyesha ko Veronica Mueni Nduva yasimbuye Mwende.

Nduva asanzwe ari Umunyamabanga Mukuru mu ishami rya Minisiteri y’Umurimo rishinzwe imikorere n’umusaruro w’abakozi.

Malonza yagize ati “Tubandikiye tubamenyesha ko Perezida wa Kenya yahinduye ukugenwa kwa Mwende ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa EAC. Kenya igennye Veronica Mueni Nduva.”

Ntabwo guverinoma ya Kenya yasobanuye impamvu yasimbuje Mwende, gusa bivugwa ko hari abanyapolitiki bari bakomeje kuyishyiraho igitutu, bayisaba gushyiraho undi.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa 16 Mata abaminisitiri bagize aka kanama k’uyu muryango bamurikirwa Nduva mbere y’uko bamwemeza nk’Umunyamabanga Mukuru mushya ku wa 18 Mata 2024.

Guverinoma ya Kenya ntiyasobanuye impamvu yasimbuje Mwende
Nduva ni we wagenwe ku mwanya w'Umunyamabanga Mukuru wa EAC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .