00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Ramaphosa yageze muri Uganda mu biganiro na Museveni ku ntambara yo muri RDC

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 16 April 2024 saa 08:15
Yasuwe :

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yaraye ageze muri Uganda, aho aganira na Yoweri Kaguta Museveni ku ntambara iri kubera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ramaphosa n’itsinda ry’abayobozi bari kumwe bakiriwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Entebbe n’Umunyamabanga wa Leta ya Uganda muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ubufatanye n’akarere, John Mulimba.

Mbere y’uko ava muri Afurika y’Epfo, ibiro bye byagize biti “Abayobozi bombi bazaganira ku mutekano n’ituze mu karere, harimo n’ikibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC.”

Perezida wa Afurika y’Epfo ageze muri Uganda nyuma y’iminsi icyenda avuye mu Rwanda, aho yaganiriye na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame ku mpamvu muzi zateye intambara yo muri RDC n’uko yahagarikwa.

Ubwo yavaga mu Rwanda, yasobanuye ko yatahanye imyumvire ivuguruye kuri iki kibazo, asezeranya ko igihugu cye hamwe n’ibindi bigize umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC) bizatanga umusanzu wo kugikemura binyuze mu nzira ya politiki.

Yagize ati “Mvuye mu Rwanda mfite imyumvire ivuguruye na gahunda y’uko tugomba gushaka igisubizo cya politiki.”

Ramaphosa agiye kuganira na Museveni, na we wumva neza impamvu muzi z’intambara yo muri RDC, unashyigikira ko ubutegetsi bwa RDC bukwiye kuganira n’umutwe witwaje intwaro wa M23 bihanganye kugira ngo bikemure amakimbirane bifitanye.

Afurika y’Epfo ni cyo gihugu gifite ingabo nyinshi mu burasirazuba bwa RDC, zoherejwe mu butumwa bwa SADC ngo zitange ubufasha mu kurwanya umutwe wa M23. Yateganyije koherezayo izigera ku 2900 kugeza mu mpera za 2024.

Ramaphosa agiye kuganira na Museveni ku ntambara yo muri RDC
Ramaphosa yazanye n'abandi bayobozi barimo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .