00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

N’abatari Abanyarwanda bamuha amajwi menshi kurushaho - Rutaremara ku mwihariko wa Perezida Kagame

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 20 April 2024 saa 06:56
Yasuwe :

Umuyobozi w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda, Tito Rutaremera, yagaragaje ko ibyo Perezida Paul Kagame yakoze mu myaka ishize ari umuyobozi, byivugira ku buryo uwibaza impamvu atorwa ku bwiganze yaba yigiza nkana.

Rutaremara yageze aho avuga ko uretse Abanyarwanda bamutora ku bwiganze, n’uwasaba abo ku Isi yose ngo babe ari bo bamutora Abanyarwanda batarimo “ni we watorwa ndetse yabona amajwi arenze ayo akura ku Banyarwanda".

Ibi yabitangaje ubwo yari mu kiganiro na One Nation Radio, agaruka ku myaka 30 u Rwanda rumaze rwiyubaka n’aho arubona mu yindi nk’iyo iri imbere.

Mu matora y’Umukuru w’Igihugu amaze kuba inshuro eshatu ni ukuvuga mu 2003, 2010 no mu 2017, Perezida Kagame agira amajwi ari hejuru ya 90%.

Mu 2003 yatowe ku majwi 95,05% atsinze Twagiramungu Faustin wari wagize 3,62% mu gihe mu matora yabaye mu 2010, nabwo Perezida Kagame yagize amajwi 93,08% atsinze Jean Damascène Ntawukuriryayo wo mu Ishyaka PSD wari wagize amajwi 5,15%.

Ni mu gihe mu matora yo mu 2017 nabwo Perezida Kagame yatsinze yanikiye abo bari bahanganye ku majwi 98,8% akurikiwe na Mpayimana Philippe wari umukandida wigenga wagize amajwi 0,7%.

Ubwo yari abajijwe impamvu Perezida Kagame agira amajwi angana atyo, Rutaremara yagaragaje ko uretse no ku Banyarwanda bayamuha bijyanye n’icyizere baba bamufitiye, unasabye abatari Abanyarwanda, ni ukuvuga abaturuka mu bindi bice by’Isi bamutora biruta uko Abanyarwanda babigenza.

Ati “N’uwasaba abo ku Isi bakaba ari bo bamutora akiyamamazanya n’undi hano, ariko abatari Abanyarwanda ari bo batora ni we watorwa, bamuha amajwi menshi […] wenda aruta ayo Abanyarwanda tumuha. Ujya ubibona iyo batora abayobozi beza [bo ku Isi] ni we ubona amajwi menshi.”

Tito Rutaremara yerekanye ko abayobozi nka Perezida Kagame ku Isi umuntu abasanga hake

Nubwo Perezida Kagame akunzwe gutora kuri urwo rugero hari ubwo abanyamahanga cyane abo mu Burengerazuba bw’Isi usanga batabyumva cyane ko iwabo abatorwa batsinda ku bwa burembe n’ikinyuranyo ari gito.

Abajijwe kuri iyo myumvire itizera ko amatora yo mu Rwanda anyura mu mucyo, Rutaremara yavuze ko ari ishingiye ku itandukaniro ry’uko politike ikorwa mu Rwanda n’iyo muri ibyo bihugu ikorwa.

Nk’umuntu wabaye muri ibyo bihugu cyane cyane nko mu Bufaransa, Rutaremara agaragaza ko ibyo bihugu bishingira kuri politiki zo kubeshya no kuyobya abantu bijyanye n’ibyo basezeranya abaturage bigahera mu mvugo gusa.

Ati “Dufatiye nko ku kibazo cy’ubushomeri. Buri wese wiyamamaza [mu Bufaransa] aza avuga ko azakuraho icyo kibazo ariko kugeza uyu munsi nta n’umwe wigeze abukuraho. Kuva kuri Valéry René Marie Georges Giscard d’Estaing kuko nari mpari atorwa ukaza kuri François Maurice Adrien Marie Mitterrand na we nari mpari, Jacques René Chirac n’abandi [ntibigeze babigeraho].”

Rutaremara yagaragaje ko n'abanyamahanga babwiwe gutora abarimo Perezida Kagame, bamutora kurusha n'uko bisanzwe bigenda ku Banyarwanda

Rutaremara avuga ko ibi bituma abaturage batakariza icyizere ubuyobozi hanyuma bakumva ko imigabo n’imigambi yabo yose iba ari ukubeshya, ibyo bavuga biba bitandukanye n’ibyo bashyira mu ngiro, bigatuma ya majwi yabo aguma hasi.

Yavuze ko ibituma Perezida Kagame aba umuyobozi w’ikirenga ari ibikorwa yakoze mu myaka ishize.

Yatanze urugero rw’ubwo Mej. Gen Fred Gisa Rwigema wari uyoboye ingabo za APR yari amaze gutabaruka, ingabo zabaye nk’izihungabanye ariko yifashishije ubunyamwuga bwe, Perezida Kagame azisubiza ku murongo urugamba rurakomeza.

Ati "Araza arabikora byose bijya ku murongo. Yubaka igisirikare gifite imbaraga n’ikinyabupfura bijyana no guhuza igisirikare na FPR-Inkotanyi. Abantu bafatanyaga mu bibazo barimo, ari umukecuru utanga amafaranga n’umwana urasa, buri wese agakora umurimo we ariko bose buzuzanya kandi batari hamwe.”

Byarakunze FPR-Inkotanyi iratsinda, ihagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, igihugu kirabohorwa, Rutaremara avuga ko n’aha ubuhanga bwa Perezida Kagame bwigaragaje, ubumwe burubakwa nyamara abantu barabifataga nk’inzozi bijyanye n’ibyari bimaze kuba.

Yatanze urugero ku Mubiligi Filip Reyntjens (ubu urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda) wigeze kuza mu Rwanda, Rutaremara akamutembereza henshi, ndetse akavuga ko nubwo hari ibibazo byinshi, umutima wo gushaka ibisubizo wa FPR Inkotanyi ushobora kuzahangana na byo, icyakora nyuma aza guhindura imvugo ageze iwabo.

Ati “Icyakora yarambeshyaga ahubwo yagize ati ‘bariya bantu mbahaye imyaka ibiri ntabwo bazaba bakiriho’.”

Yerekanye ko nubwo bavugaga batyo babijyanishaga no kongera ibibazo mu bindi, bafasha abacengezi guteza akaduruvayo mu Rwanda, icyakora gukorera hamwe, guteza imbere umutekano byatumye u Rwanda ruhinyuza benshi.

Ati “Abasirikare 1500 bari bavuye [mu ngabo zatsinzwe] bari bari aho batakurikiye abandi binjiye mu gisirikare cyacu, bazanamo amapeti yabo. Bari bafite abagenerali ndetse n’imirimo bakoraga barayigumana nk’uko abacu bari bameze. Twashakaga gushakira ibisubizo hamwe nk’Abanyarwanda.”

Bijyanye n'icyizere bamugirira, iyo bigeze ku gutora Perezida Kagame Abanyarwanda babikora batizigama

Ni na ko byagenze ku mashyaka ya politiki atarijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bose bafatanyiriza hamwe, byose birangajwe imbere na Perezida Kagame ndetse byose bigerwaho “ibyo twitaga inzozi akabigeraho. Guhindura ibyari inzozi bikaba impamo bigerwaho n’abayobozi b’ikirenga.”

Ati “Abayobozi nk’abo ni bake ku Isi. Muri iki gihe ni we ndeba undi nigeze kubona ni uriya uherutse gupfa wo muri Singapour.”

Amwe mu masomo y’ingenzi abantu bakwigira kuri FPR-Inkotanyi kugira ngo batere imbere Rutaremara ayashingira ku kutiheba, abantu bagategura umurongo ngenderwaho mu buryo bwa gihanga.

Ati “Ni ko FPR-Inkotanyi yakoze yabigezeho. Nk’ubu twaravuze ngo ubumwe bw’Abanyarwanda tuzabugeraho. Icyo gihe hari mu 1987, ariko ejo bundi ni ho twabigezeho. Yari intego abantu mbumva ari inzozi, ariko iyo ufite ubuyobozi bwiza za nzozi zihinduka inzozi.”

Maj. Gen Fred Gisa Rwigema akimara gutabaruka, ubunararibonye bwa Perezida Kagame bwatumye ayobora ingabo ndetse azigeza ku ntsinzi
Ubushobozi Abanyarwanda babonamo Perezida Kagame ni bwo butuma bamuhundagazaho amajwi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .