Aba barwanyi biyemereye ko ari abo muri RED Tabara ubwo bafatwaga, bashyikirijwe u Burundi kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Nyakanga 2021 mu gikorwa cyabereye ku Mupaka wa Nemba uherereye mu Karere ka Bugesera.
Ubusanzwe uyu mutwe wa RED Tabara wakunze kumvikana mu bitero byo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko ukaba ugizwe n’abahoze mu gisirikare cy’u Burundi ndetse bavugwaho kuba aribo bateguye umugambi wo guhirika ku butegetsi nyakwigendera Pierre Nkurunziza mu 2015.
Aba 19 bari bafatiwe mu Rwanda, bashyikirijwe u Burundi nyuma y’iperereza ryakozwe n’itsinda ry’ingabo rishinzwe kugenzura imipaka mu Karere k’Ibiyaga Bigari (The Expanded Joint Verification Mechanism, EJVM).
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Twitter, Perezida Ndayishimiye, yashimye u Rwanda rwamushyikirije abo barwanyi kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.
Yagize ati “Nagarutse kandi ku gikorwa cyo gushimwa cyakozwe n’u Rwanda. Uyu munsi rwahaye u Burundi abagizi ba nabi 19 binjiriye mu Majyaruguru y’u Burundi muri Nzeri 2020. Ndabashishikariza no gutanga abagerageje guhirika ubutegetsi mu 2015 kugira ngo bagezwe imbere y’ubutebera.”
Ubwo yari mu muhango wo gushyikiriza u Burundi aba barwanyi, Umuyobozi ushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare mu Ngabo z’u Rwanda, Brig Gen Vincent Nyakarundi yashimiye EJVM yafashije kugira ngo abo barwanyi bashyikirizwe u Burundi, yizeza ko u Rwanda ruzakomeza gukorana n’abandi mu guharanira umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Umuyobozi ushinzwe Ubutasi mu Ngabo z’u Burundi, Col Ernest Musaba, yavuze kuva yagirana ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda umwaka ushize byatanze umusaruro w’ubufatanye mu guharanira umutekano hagati y’ibihugu byombi.
Inkuru bifitanye isano: U Rwanda rwashyikirije u Burundi inyeshyamba zafatiwe muri Nyungwe umwaka ushize
Amafoto ya IGIHE: Mucyo Jean Régis
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!