00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Prof Duclert yasobanuye impamvu babuze ubufatanyacyaha bw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 12 April 2021 saa 07:06
Yasuwe :

Prof Vincent Duclert wayoboye Komisiyo yacukumbuye uruhare rw’u Bufaransa mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko impamvu birinze kuvuga ku bufatanyacyaha bw’icyo gihugu muri Jenoside, ari uko babuze ibimenyetso simusiga.

Prof Duclert yavuze ko mu bihumbi by’inyandiko za Leta y’u Bufaransa n’iy’u Rwanda hagati ya 1990 na 1994 basuzumye, nta na hamwe babonye ko Leta cyangwa bamwe mu bayobozi b’u Bufaransa bari bafite umugambi wo kurimbura abatutsi mu Rwanda.

Yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki 11 Mata mu kiganiro Majuscule Propos cyatambutse kuri Televiziyo Rwanda.

Kuwa 26 Werurwe nibwo Prof Duclert na Komisiyo ye y’impuguke mu mateka 13, bashyikirije Perezida Emmanuel Macron raporo y’amapaji asaga 1200, ikubiyemo icukumbura bakoze ku ruhare rw’u Bufaransa mu bihe byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuwa Gatanu tariki 9 Mata, Prof Duclert yashyikirje iyo raporo Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro.

Mu mwanzuro w’iyo raporo, bavuga ko u Bufaransa bwagize ‘“uruhare rukomeye kandi ntagereranywa” mu mugambi wo gucura no gushyira mu bikorwa Jenoside, icyakora bakavuga ko ‘nta bufatanyacyaha’ bw’u Bufaransa n’abari babuyoboye bwabayeho.

Prof Duclert yavuze ko impamvu birinze kuvuga ku kijyanye n’ubufatanyacha, ari uko nta gihamya cy’uko u Bufaransa bwagize uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ku bushake.

Yagize ati “Ku bijyanye n’ubufatanyacha, icyo kibazo twakirebye nk’abanyamateka ntabwo twakirebye nk’abacamanza. Twabirebeye mu bintu bibiri, twarebye igisobanuro cy’ubufatanyacyaha, ni igihe ukoze ibintu ubizi neza mu gikorwa cya Jenoside, ni ukuba u Bufaransa bwaba bwaragize uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside.”

“Mu nyandiko zsoe twarebye, nta nyandiko n’imwe igaragaza ko abayobozi b’u Bufaransa haba Mitterrand bifuzaga ko abatutsi barimburwa cyangwa se baba barashyigikiye umugambi wa Jenoside babicishije mu gatsiko kari kagaragiye Perezida Habyarimana.”

Icyakora, Duclert avuga ko u Bufaransa bwagize uburangare bukigira ‘impumyi’ ku kuri kw’ibyaberaga mu Rwanda, nubwo hari ibimenyetso byacaga amarenga ko Jenoside yategurwaga.

Ati “Twe twavuze ko habayeho uruhare rukomeye mu buryo bwa Politiki bwahereye kuri Perezida Mitterrand. Hari kandi uruhare mu buryo bw’inzego . Twasuzumye uburyo inzego za Leta zateshutse ku ntego yazo bagakora ibintu bitemewe n’amategeko . Hari n’uruhare rw’abanyabwenge […] biba ari ngombwa kujora hanyuma bagakora ubusenguzi ariko byarangiraga barebye u Rwanda mu buryo bw’amoko, bakananirwa kureba ko FPR ari umutwe ugizwe n’abatutsi n’abahutu ahubwo bakawubona nk’umutwe w’abatutsi.”

Yavuze ko iyo haza kuba isesengura ritabogamye kandi riciye mu mucyo, byashoboraga gutuma Leta y’u Bufaransa ifata umwanzuro wo guhagarika inkunga bwageneraga Leta ya Perezida Habyarimana.

Prof Duclert kandi yavuze ko hari bamwe mu bategetsi bo mu Bufaransa bari baramaze gufata umurongo w’ikibazo cy’u Rwanda, bakumva ko FPR ibyo igaragaza atari byo nubwo ibimenyetso byabaga bigaragaza ibindi.

Yatanze urugero rwa General Christian Quesnot wari umujyanama wa Perezida Mitterrand mu bya gisirikare, wahawe amakuru n’inzego z’iperereza bamubwira ko Uganda nta nkunga iha FPR Inkotanyi, we akabisuzugura.

Ati “General Quesnot yasabye DGSE [Urwego rw’iperereza ryo hanze] gushaka ibimenyetso by’uburyo Uganda ifasha bidasanzwe FPR. DGSE yohereje abantu mu majyaruguru y’u Rwanda, binjira muri Uganda bagaruka mu Rwanda.”

“Hashize amezi runaka baragarutse uwari wungirije DGSE ajya muri Perezidansi atanga raporo y’iperereza. Bavuze ko nta kimenyetso simusiga cyerekana ubufasha bwa Uganda kuri FPR. Bivuze ko General Quesnot yari afite amakuru. Nta na kimwe yakoze. Ntibyigeze bituma ahindura amakuru yagezaga kuri Mitterrand.”

Prof Duclert yavuze ko mu nyandiko zose bacukumbuye, ntaho babonye ubushake bw'u Bufaransa n'ababuyoboraga mu gushaka kurimbura Abatutsi

Duclert yavuze ko ibyo byerekana ko hari hari ikibazo mu miyoborere y’u Bufaransa, bafite uko bamaze kwiyumvisha ikibazo cy’u Rwanda, bigaragaza ko “hari hari umugambi wo kutemera no kudaha agaciro ikintu cyose kitajyanye n’umurongo w’ingengabitekerezo bari barihaye ku Rwanda utandukanye n’ukuri.”

Inzobere mu mateka na Politiki, Dr Kimonyo Jean Paul yavuze ko kuba bwa mbere urwego rwa Leta mu Bufaransa rwemeye ko icyo gihugu cyagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ari intambwe ikomeye.

Yavuze ko igishimishije kurushaho, ari uko Raporo Duclert yatumye bamwe mu bahoze mu buyobozi bw’u Bufaransa batinyuka kuvuga, bakavuga ibyabaye icyo gihe.

Dr Kimonyo yavuze ko raporo yasembuye ibitekerezo n’ibiganiro bya benshi, bishobora kugaragaza ukundi kuri kutari kuzwi.

Ku kijyanye n’ubufatanyacyaha bw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Prof Kimonyo avuga ko raporo itatanze umucyo kuri ibyo, kuko bifashishije igisobanuro cy’ubufatanyacyaha giteye urujijo.

Ati “Igisobanuro cyifashishwa mu gusobanura ubufatancyaha kirafunze cyane. Baravuga ngo nta cyerekana ko bari bafite ubushake bwo gukora Jenoside nyamara hari iteka ry’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha ryakoreshejwe mu rubanza rwa Akayesu, rivuga ko hashobora kubaho ubufatanyacyaha muri Jenoside kandi nta bushake bwari buhari, hapfa kuba hari ubufasha bugaragara. Muri raporo Duclert hari ibihamya biri muri uwo murongo.”

Dr Kimonyo yavuze ko hari ingingo raporo idakomozaho zirimo uburyo ingabo z’u Bufaransa zatoje Interahamwe mu bice bya Mukamira, Mutara n’ahandi.

Yavuze no ku ihohoterwa ingabo z’u Bufaransa zari ziri muri Opération Turquoise zakoze harimo gutoteza abatutsi babaga bakomeretse bakajya kuvurirwa i Goma, guha rugari Interahamwe zikinjira mu nkambi, gusambanya abakobwa, kwima ibiryo impunzi n’ibindi.

Icyakora, Dr Kimonyo yemeza ko raporo Duclert ari intambwe ku bandi bashakashatsi bazashaka gucukumbura uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dr Kimonyo yatangaje ko raporo Duclert ari umusingi ku bandi bashakashatsi bazacukumbura uruhare rw'u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Ubwo Prof Duclert (iburyo) yashyikirizaga Perezida Kagame raporo ya Komisiyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .