00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dubai: Ikibuga cy’indege cyuzuye amazi, imibare y’abapfa mu karere iriyongera (Video)

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 18 April 2024 saa 09:49
Yasuwe :

Imvura idasanzwe yatumye ikibuga cy’indege cya Dubai gihagarika ingendo mu gihe kitazwi, abagenzi bagirwa inama zo kutahagera kubera umwuzure wacyibasiye kuva kuwa Mbere.

Ubuyobozi bw’Ikibuga cy’indege cya Dubai bwatangaje ko bari guhura n’ibihe bikomeye ku buryo abagenzi bareka kuherekeza kuko huzuye amazi.

Kugeza ku wa Gatatu hari hamaze guhagarikwa ingendo 300 zijya cyangwa ziva ku Kibuga cy’Indege cya Dubai, ndetse izindi amagana zimuriwe amasaha.

Iki kibuga cy’indege cyanyuzeho abantu barenga miliyoni 80 mu mwaka ushize, ubuyobozi bwatangaje ko gusubukura ibikorwa bishobora gufata igihe nubwo kitatangajwe.

Gusa sosiyete y’indege ya Emirates ifite icyicaro i Dubai yo yahagaritse ingendo ziva muri uyu mujyi kugeza ku wa Kane.

Mu Majyaruguru y’uyu mujyi umuntu umwe yapfuye nyuma y’uko imodoka ye itwawe n’umwuzure.

Abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri Oman babonye undi umurambo w’umwana w’umukobwa bituma imibare y’abapfuye kuva ku Cyumweru igera ku bantu 19.

Abayobozi b’igihugu batangaje ko imvura y’amahindu irimo inkuba ziremereye n’umuyaga mwinshi ikigaragara mu kirere, mu gihe hari n’ahandi hantu hakirengewe n’amazi.

Ku wa Kabiri, muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu haguye imvura itarigeze ihagwa mu myaka 75 ishize. Mu gace ka Khatm al-Shakla haguye imvura ingana na milimetero 254.8 imara hafi amasaha 24.

BBC yanditse ko imvura isanzwe igwa muri iki gihugu ibarirwa muri milimetero 140 kugeza uri 200, mu gihe mu mujyi wa Dubai hagwa imvura itarengaga milimetero 97. Muri Mata hagwaga imvura ya milimetero 8 gusa.

Iyi mvura yasanze Abongereza Andrew na Kate bari muri uyu mujyi.

Andrew ati “Byari bibi cyane kurenza uko umuntu yabikekaga, kuko imikorere y’Ikibuga cy’Indege yari yahagaze burundu na sosiyete ya Emirates nemera ko ikorana neza nta mukozi numwe wari uhari, nta gutanga amakuru, nta bunyamwuga, nta witaye ku bantu, nta buryo bwo guhangana n’ibiza kuri Emirates kandi ibigo binini ubusanzwe byitegura ibintu nk’ibi.”

Ingendo nyinshi ku kibuga cy'indege cya Dubai zahagaritswe kubera imvura nyinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .